Inkuru ya Patrice Mutabazi
Musanze, Kuwa 14 Werurwe 2014
Mu minsi ishize mwumvise
inkundura yatejwe n’inama « Kaminuza » yatumijwe na Bwana Faustin
Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri guverinoma ya mbere ya FPR
ikimara gufata ubutegetsi muri Nyakanga 94 akaza kweguzwa mu mwaka wakurikiye ho
wa 95, ndetse akaba yaranabaye Perezida w’ishyaka MDR ryaje gucika mo ibice
muri 93, ndetse rikaza guseswa n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi mu mwaka wa 2003,
mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika uyu Twagiramungu yaniyamamaje mo maze
FPR ikamugenera amajwi atatu ku ijana gusa.
Iyo nama rero yatumijwe
na Bwana Twagiramungu Faustin yayitumije shishi itabona ndetse abenshi
bagaragaza ko umuvuduko wayo utuma bibaza icyo bihishe.
Mu gutumira iyo nama
bwana Twagiramungu yasaga n’uwotsa igitutu abo yayitumiraga mo maze bamwe
bamwandikira bamusaba kugabanya umurego (vitesse) kugira ngo babone uburyo bwo
kwitegura neza icyo gikorwa cy’ingirakamaro. Aho kugira ngo umukambwe
Twagiramungu yumve impungenge yagezwaga ho na bamwe mubo yari yagejeje ho
igitekerezo cye, ahubwo yagiye aca inyuma akareba abandi bantu bo muri ayo
mashyaka kugira ngo bashyigikire igitekerezo cye bityo yerekane ko ari we
ushoboye guhuza abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
Amwe mu mashyaka
yagaragaje izo impungenge aterwa n’umuvuduko wa Bwana Faustin Twagiramungu ni
FDU-Inkingi, FDLR, PS-Imberakuri na PDR-Ihumure. Ishyaka FDLR ryabanje
gutangaza ko ritazitabira iyo nama bishyirwa ho umukono na Perezida
w’agateganyo wa FDLR, Gén. Major Byiringiro
Victor hasigaye iminsi ibiri gusa ngo inama ya mbere iterane. Nyuma y’umunsi
umwe, uwo mu Général yasohoye irindi tangazo rivuguruza irya mbere ariko
ntiyigera avuga niba irya mbere bararimwitiriye atari irye. Ikigaragara ni uko
yaba yarashyizwe ho igitutu, dore ko n’ubundi FDLR yari imaze iminsi isinye ubufatanye
n’ishyaka rya Faustin Twagiramungu ndetse na PS-Imberakuri bagahurira mu rugaga
bise FCLR-RDI. Mu ishyaka FDU-Inkingi bo bemeye gusa kujya gukurikira inama
nk’indorerezi, ariko intumwa zari zahagarariye FDU-Inkingi ngo zageze yo
zihabwa indi mirimo kuko n’ubundi zari zisanzwe hari ibyo zateguranaga na
Twagiramungu Faustin nk’uko turi bubigaruke ho mu kanya. Nyuma y’aho Dr. Nkiko
Nsengimana, Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi yasohoye itangazo avuga ko
FDU-inkingi itazitabira ibiganiro bya kabiri byagombaga gukomeza ku itariki ya
15 Gashyantare 2014, bitarenze umunsi umwe, Bwana Twagirimana Boniface, Umuyobozi
wungirije w’agateganyo wa FDU-Inkingi, yasohoye na we irindi tangazo avuga ko
FDU-Inkingi izitabira ibyo biganiro, ndetse ahita anavuga ko ba Bwana Michel
Niyibizi na Joseph Bukeye Michel Niyibizi na Joseph Bukeye ari bo bazahagararira
ishyaka rya FDU muri ibyo biganiro. Ishyaka PDR-Ihumure n’ubwo ryitabiriye ibyo
biganiro havugwa ko ryabyitabiriye riseta ibirenge ndetse ko ku munota wa nyuma
ryanze no gusinyira kwinjira muri iyo mpuzamashyaka nshya. Muri PS-Imberakuri
naho Me Bernard Ntaganda yasohoye itangazo ryanditse n’intoki aho ari muri
Gereza ya Nyanza avuga ko ibyemezo byafashwe na Vice-Perezida wa PS-Imberakuri,
Alexis Bakunzibake, byo kwifatanya na FDLR atari ibyemezo by’ishyaka ko bityo
nta gaciro bifite. Ndetse twanakwibutsa ko Dr. Paulin Murayi wari usanzwe ari
umuyoboke wa RNC yitabiriye ibiganiro bya Bwana Twagiramungu maze agahita
asezera muri RNC akanashinga ishyaka rye rishya. Uko mu bibona rero iyi gahunda
ya Twagiramungu aho guhuza amashyaka imaze kuyazambya ku buryo byatumye
dushakisha amakuru ahamye kuri iyi gahunda ya Bwana Twagiramungu Faustin.
Tubanze ariko twibukiranye uruhare Twagiramungu yamye agira mu gusenya
opposition ndetse n’uko yagiye yitwara muri politiki muri rusange.
A.
Twagiramungu Faustin mu gusenya MDR.
Muribuka
mwese mu myaka ya 91-94 ukuntu Bwana Twagiramungu Faustin yitwaye. Uyu mugabo
yabyukije ishyaka rya MDR ryibutsaga benshi MDR-Parmehutu maze bituma abantu
benshi bariyoboka cyane cyane ko uyu Twagiramungu ari n’umukwe wa Kayibanda
Grégoire wabaye Perezida wa Répubulika ya mbere y’u Rwanda nyuma yo gusezererwa
kw’ingoma ya cyami. Abantu benshi rero bari bafite aho bahuriye n’ishyaka
MDR-Parmehutu barariyobotse maze rigira abayoboke benshi rirakomera aribwo Twagiramungu
yatangiraga kuririmba ngo turashaka Rukokoma ku buryo iryo zina rya Rukokoma banahise
barimuhimba. Muri gahunda yo kurwanya ingoma ya Habyarimana, Twagiramungu
Faustin yifatanije na FPR-Inkotanyi yarwanaga n’ubutegetsi bwa Habyarimana icyo
gihe. Twagiramungu yaranzwe n’imyitwarire itagira gitangira cyane cyane ku
gihugu cyari mo intambara ku buryo abantu benshi bemeza ko uyu mugabo ari
mubafashije ku buryo budasubirwa ho FPR-Inkotanyi gufata ubutegetsi. Aha twakwibutsa
nk’igihe yagiye gusinyana na FPR amasezerano yo gukorera hamwe i Bujumbura mu
Burundi ndetse n’i Buruseli mu Bubiligi cg igihe yavugiraga ku ma radio no mu
binyamakuru “ngo niyo Byumba yafatwa nta
kibazo” ngo kuko aribyo byatuzanira amahoro. Nyamara n’ubwo tutari
bubitinde ho cyane uyu mugabo Twagiramungu Faustin ntiyigeze atekereza miliyoni
y’impunzi zari za Nyacyonga zarirukanywe za Byumba na Ruhengeri na
FPR-Inkotanyi ndetse ntiyanigeze atekereza ku ngaruka amagambo nk’ariya yagize
ku basirikare barwaniraga igihugu muri kiriya gihe.
Uyu
mugabo rero nyuma yaje gushaka kuba ari nawe wandikwa mu masezerano ya Arusha
nka minisitiri w’intebe wa guvernoma y’inzibacyuho ihurihwe ho na FPR, maze mu
guhangana n’uwari kuri uwo mwanya, Dr. Dismas Nsengiyaremye, aca inyuma
yifashisha FPR ngo ibimushyigikire mo. MDR imaze kubona ko Twagiramungu arimo
kugambanira ishyaka yafashe icyemezo cyo kumukura ku buyobozi bw’ishyaka ariko
kubera ko FPR na MRND byamushyigikiye icyo cyemezo nticyigeze cyubahirizwa; ahubwo
cyaciye ishyaka rya MDR mo ibice ndetse iyi inkubiri iza no gusatira andi
mashyaka nka PL. Ng’uko uko Twagiramungu yashenye opozisiyo bwa mbere kubera
gushaka gutegeka ku ngufu.
B.
Twagiramungu Faustin ku birebana n’impunzi zari muri
Kongo.
Ubwo
Twagiramungu Faustin yari minisitiri w’intebe wa guverinoma ya FPR yabwiye
abari bashinzwe gutanga imfashanyo ku mpunzi, ko abahutu azi ukuntu bakunda
ibiryo, maze abasaba ko aho kujyana ibiryo muri Kongo mu makambi y’impunzi
babishyira k’umupaka w’u Rwanda bakareba ko impunzi zidahita zitaha.
C.
Twagiramungu mu guhunga nyuma yo kweguzwa ku mwanya wa
minisitiri w’intebe.
Mu gihe Twagiramungu Faustin yahungaga amaze kweguzwa
ku mwanya wa minisitiri w’intebe muri 1995, nyuma y’aho gato akaza no gutangaza
ko iyo adasohoka mu gihugu vuba yari kwicwa, urebye usanga ari ikinyoma
cyambaye ubusa kubera ko usanga hari ukuntu hari ho ubwumvikane hagati ye na
FPR! Nk’uko byabonywe n’abantu bari ku kibuga icyo gihe, ubwo Faustin
Twagiramungu yageraga ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi yari aherekejwe
na Kadogo (agasore k’agasirikari ka FPR gafite imbunda).
Uwo
Kadogo yakomeje kubana na Twagiramungu iwe mu rugo rwe, ku buryo n’abagiye gusura
Twagiramungu n'umuryango we basangaga uwo musirikari aho iwabo, muri salon, kwa
Twagiramungu, uwo Kadogo nawe agakurikirana ibiganiro hamwe n’abo bashyitsi
bose na bene urugo, ari nako acigatiye iyo mbunda ye ya Kalachnikov. Uwo
Kadogo yahamaze amezi atatu yose yirirwa, akanarara kwa Twagiramungu.
Ababonye
ibyo bintu barumiwe; na n’ubu baracyibaza ukuntu mu gihugu cyo mu Burayi nk’Ububiligi,
hari umutekano mwinshi kuri buri wese, ahantu umuntu ashobora kumara imyaka 20 adaciye
iryera umusirikari ucigatiye imbunda, Twagiramungu we yemerewe ko ibyo bintu
bimukorerwa ho, n'inzego z’ubutasi zo mu Bubiligi ntizibyange!
D. Twagiramungu mu
matora ya Perezida wa Repubulika ya 2003.
Ubwo
Twagiramungu Faustin yajyaga mu Rwanda kwiyamamariza amatora ya Perezida muri
2003, Abanyarwanda benshi bari barambiwe akarengane bagirirwa na FPR
baramushigikiye ndetse baranamutora n’ubwo ubutegetsi bwa FPR bwamwibye amajwi maze
mu rwego rwo kumusuzugura bukamugenera amajwi atatu ku ijana gusa!
Ariko
icyababaje abantu kandi kikabereka ko uyu mugabo nta mpuhwe n’ubutwari agira, ni
ukuntu akimara gutsindwa yahise akura mo ake karenge akisubirira mu Burayi, maze
abari bamushyigikiye k’umugaragaro bose FPR ikabahuka mo ikabica, ikabatoteza ikabafunga,
ikabirukana ku kazi, abashoboye bagahunga, ariko Twagiramungu akaruca
akarumira. Kuba yarahunze niba koko byari ugukiza amagara ye ntawabimuhora
cyane ariko kuba yarageze hanze ntanibuke kuvugira abo asize mu gihugu
byerekanye ko atigeze yita ku bandi bantu, ko we buri gihe areba inyungu ze
gusa.
Ikindi
kandi cyatangaje abantu ndetse benshi bakanakibona mo ko Twagiramungu Faustin
yagumye kuri gahunda na FPR, ni uko kuva yahunga yagumanye passeport y’u
Rwanda,akaba atarigeze yaka ubuhungiro nk’abandi bose batotejwe na FPR, ahubwo
akaza no kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi adaciye ku buhungiro nk’uko abenshi
baba hanze y’u Rwanda bagiye babigenza. Ikindi gitangaje ni ukuntu FPR
yamufashije kubona akazi ubwo yamusinyiraga ngo akore abone akazi
k’ubuconsultance muri ONG internationale.
E.
Twagiramungu mu kugaruka mu ruhando rw’amashyaka.
Twagiramungu
kuva yahunga bwa mbere muri 1995 yakomeje gukora politiki haba mu rwego
rw’ishyaka FRD yari yarashinze hamwe na nyakwigendera Seth Sendashonga n’abandi
nka Eugène Ndahayo, haba mu biganiro mbwirwaruhame binyuranye yagiye atanga.
Ariko icyagaragaye ni uko ikintu cyo gukorana n’abandi atigeze agishobora. Muri
FRD yashwanye na Eugène Ndahayo bituma arivamo arisigira Ndahayo. Nyuma habaye
ubushake bw’Abanyarwanda bari bibumbiye mu mashyaka atandukanye bwo gushyira ho
impuzamashyaka ariko nta na rimwe Twagiramungu yigeze yemera kugira impuzamashyaka
n’imwe ayoboka. Mu ivuka rya FDU-Inkingi, Twagiramungu yanze kuyitabira n’ubwo
yatumiwe mu biganiro byo kuyitegura. Ihuriro RNC rivuka, Twagiramungu yagiye mu biganiro ariko
ananiranwa n’abandi barishinze.
Nyuma y’aho,
nibwo Twagiramungu yashinze ishyaka rye rya RDI Rwanda Rwiza, ubwo yari amaze
kuva kubonana na bamwe mu bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakamubwira
ko bazamuha inkunga ari uko yabashije guhuza opozisiyo.
Kuva iryo
shyaka ryashingwa kugeza ubu, ryatakaje abayoboke benshi, bagiye binubira
imikorere idasobanutse ya Bwana Faustin Twagiramungu.
F.
Twagiramungu na Karangwa Semushi Gérard muri gahunda
yo gusubiramu Rwanda.
Mu mezi yashize Bwana Twagiramungu
Faustin yatangaje ko agiye gusubira mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye rya
RDI-Rwanda Rwiza, ndetse muri uwo mugambi akaba yari kujyana na Bwana Karangwa
Semushi Gérard wa PDP-Imanzi. Hasigaye igihe gito ngo itariki yo kugenda igere,
Bwana Twagiramungu Faustin yakoresheje inama mbwirwaruhame amenye asezera k’umugaragaro.
Icyatangaje abantu benshi kandi kikanabatungura ni uko k’umunsi wo gutaha mu
Rwanda, Faustin Twagiramungu yatangarije abanyarwanda n’amahanga ko atagitashye
ngo kubera ko u Rwanda rwanze kongera igihe cya passeport ye y’u Rwanda ndetse
ruknga no kumuha visa muri passeport ye y’imbiligi! Ubwo Bwana Karangwa Semushi
Gérard we yahise afata indege ajya mu Rwanda aho yagerageje kwandikisha ishyaka
rye, PDP-Imanzi, amaze gutangaza ko ari we Perezida waryo, ko akuye ho
Mushayidi ufungiye mu Rwanda; ariko nyuma ntibyamukundiye, ahitamo kugaruka mu
Burayi nyuma y’amezi atandatu, ndetse aza no gusubira mu Rwanda, nyuma y’aho ishyaka
PDP-Imanzi ritangarije ko atakiri mu buyobozi bwaryo.
Abakurikiranira hafi aya makuru,
bemeza ko ibi byose ari ukuyobya uburari. Karangwa Semushi, inzego z’iperereza
z’igihugu cy’u Buholandi zatangiye ku mukurikiranira hafi nk’umuntu wakoreraga
inzego z’iperereza z’u Rwanda mu ibanga. Ndetse uwo mugabo yiyegereje cyane Abanyarwanda
bo mu Buholandi batavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abo muri FDU-Inkingi
agamije kubageza mu maboko ya FPR mu ibanga. Ni muri urwo rwego yiyegereje Mme
Victoire Ingabire Umuhoza amubeshya ko ashobora gukorera politiki mu Rwanda nta
nkomyi. Ndetse akigera mu Rwanda, Karangwa Semushi, yahise yihutira gusura Mme
Victoire Ingabire muri gereza aho afungiye, mu rwego rwo kureba niba hari icyo
yamusaba kwemerera guveroma y’u Rwanda ngo arebe niba yafungurwa. Inzego
z’ubutasi kandi z’ibihugu by’i Burayi zatangaje Bwana Karangwa Semushi
nk’uhagarariye inyeshyamba za M23 mu Burayi, uretse ko ayo makuru yagizwe
ibanga.
Icyo FPR-Inkotanyi yashakaga cyane kwari
ugusenya ishyaka FDU-Inkingi. Ibyo FPR yabigerageje iciye kuri bamwe bayobozi
bayo mu Burayi cyokora bagenzi babo bababera ibamba, umugambi urapfuba. Bamwe
muri abo bayobozi bivugwa ko bari bafite n’umugambi wo kwandikisha ishyaka
bakariha abayobozi bashya bitwaje ko Victoire Ingabire yakatiwe n’urukiko bityo
akaba adashobora kuguma kuba Umuyobozi Mukuru w’ishyaka. Ubwo ngo FPR yari yarijeje
abo bayobozi ko nibamara kubikora, izarekura Mme Victoire Ingabire. Bagenzi
babo bamaze kubona ayo amacenga ya FPR cyane cyane ko babonye ko icyo FPR igamije
ari ugusenya FDU-Inkingi gusa bityo ntizanafungure Mme Ingabire, banze ko
ishyaka ryandikwa mu gihe Mme Ingabire agifunze, bityo umugambi uba urapfuye.
Uwo mugambi iyo uza kugerwa ho, bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi baba mu Burayi
ngo bagombaga kujya kwandikisha ishyaka bagakorana na Twagiramungu na Semushi
bavuga ko mu Rwanda hari uburenganzira bw’amashyaka ariko mu by’ukuri ari ukuyobya
uburari kubera ko aba bantu bari kuba bakorera m’ukwaha kwa FPR. Gusenya FDU-Inkingi bimaze kunanirana nibwo
FPR yahinduye stratégie maze isaba Twagiramungu kudataha ahubwo akabanza
agakemura ikibazo cya FDU-Inkingi aribyo arimo muri iyi minsi.
G. Twagiramungu mu
kwiyegereza FDLR.
Muri rwa rwego rwo gusenya
FDU-Inkingi ndetse ataretse na opposition yose, Bwana Twagiramungu yabonye
iturufu. Mu gihe byagaragaraga ko amahanga amaze gusenya M23 akoresheje ingabo
zigize brigade d’intervention rapide ya MONUSCO yiteguraga gutera FDLR, Bwana
Twagiramungu yahise yiyerekana nk’umucunguzi. Agendeye ku magambo yari yavuzwe
n’abategetsi ba Tanzaniya basaba guverinoma y’u Rwanda kugirana ibiganiro na
FDLR yahise ashaka kwerekana ko ariwe ushobora gutuma ibyo biganiro biba, ko
ariwe utagira ubwandu ushobora kuvugira FDLR yari yarabaye ruvumwa. Bamwe mu
bakunzi ba FDLR bahise bamubona mo umukiza batarebye kure ndetse baniyibagije
uko Twagiramungu yagiye yitwara ku kibazo cya FDLR kuva kera no kugeza vuba, nk’igihe
yangaga gukorana n’abashinze RNC abashinja gukorana na FDLR!
Itohoza twakoze ryagaragaje ko icyo
Twagiramungu agamije atari ugukiza FDLR, ndetse ko atari no gushyira opposition
hamwe. Icyo agamije ni ukwerekana ko ariwe ufite ubushobozi bwo guhuza opposition
yose ubundi akongera akaba kamara (incontournable) muri politiki nyarwanda.
Ikindi agamije ni ugushyira amashyaka yose hamwe na FDLR, cyane cyane
FDU-Inkingi inafite umuyobozi ufunze akaba mubyo azira hari mo ibyo gukorana na
FDLR. Ibyo byamara kugerwa ho, FPR ikaba ibonye iturufu yo kwereka isi yose ko
iyo mpuzamashyaka irimo abantu bashinjwa iterabwoba na jenoside ko icyo igamije
ari ukongera kumara abatutsi, maze ibihugu bisanzwe byikundira Kagame bigahita
bifatira ibihano abari muri iyo mpuzamashyaka bose, Twagiramungu we agakora
imishyikirano na leta y’u Rwanda akitahira, nk’uko ba Rwarakabije babigenje, maze
abasigaye bagasigara bahanganye n’amahanga ntawe ugishoboye kuvugira undi kuko
bose bazaba biswe abaterabwoba (terroristes). Na none kandi kubera ko
Twagiramungu azaba yamenye amabanga yose ya FDLR ndetse yanacengeye ibihugu
bishobora kumva FDLR byose azahita abishyikiriza FPR, maze FDLR ibyayo bibe
birangiriye aho, igabwe ho ibitero izime burundu.
H. Twagiramungu mu kubeshya amashyaka ko ashaka
kuyashyira hamwe.
Gahunda rero Bwana Twagiramungu ahuriye
ho na Leta y’u Rwanda akanayifatanya na Karangwa Semushi Gérard kugira ngo
igerwe ho neza kandi opozisiyo izime burundu, basanze ari ukugerageza
kuyishyira mo amashyaka yose cyane cyane akomeye atera ubwoba Kigali. Ni muri
urwo rwego Twagiramungu yatumiye ayo mashyaka mu nama yise “Kaminuza” ngo yari
igamije gushyira ho Impuzamashyaka bose bahuriye mo. Kubera ko yari aziko muri
ayo mashyaka hari abamuzi neza batamushira amakenga yagiye yiyegereza bamwe mu bagize
inzego z’ayo mashyaka, ndetse akanagenda aca ku bayobozi banyuranye ba buri
shyaka mu rwego rwo kubasobanya ngo hakunde hagire abamushyigikira. Niko
byagenze muri FDU-Inkingi, ubwo Faustin Twagiramungu yihereraga inshuti ze ziri
mu buyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi zikamwizeza kuzakora ibishoboka byose
FDU-Inkingi ikitabira iyo Mpuzamashyaka. Gusa ibi ntbyashobotse kubera ko Bwana
Nkiko Nsengimana yasabye Twagiramungu kumuha ibisobanuro birambuye kuri iyo
Mpuzamashyaka ashaka gushinga. Twagiramungu yanze kugira icyo amutangariza maze
Nkiko akora itangazo avuga ko ishyaka FDU-Inkingi rivuye muri ibyo biganiro.
Ubwo abari bijeje Twagiramungu kuzamufasha kwinjiza FDU muri iyo Mpuzamashyaka
babonye ko bigiye kubapfubana niko gushyira igitutu kuri Bwana Twagirimana
Boniface, Umuyobozi wungirije w’agateganyo wa FDU, maze akora itangazo
rivuguruza irya Bwana Nkiko, ndetse ahita avuga n’amazina y’abazahagararira
iryo shyaka muri iyo nama kaminuza. Cyakoze kubera ko impamvu Bwana Nkiko yari
yatanze zari zitomoye, Bwana byabaye ngombwa ko Bwana Boniface Twagirimana abwira
abazahagarrarira ishyaka FDU ko batazagira icyo basinyira kongere y’ishyaka
itaracyemera. Ubwo Twagiramungu aba atsinze igitego cya mbere muri gahunda yo
gusenya FDU-Inkingi.
Irindi shyaka ritera ubwoba Leta ya Kigali ni
RNC. Iri shyaka ryahise ryizibukira ubutumire bwa Twagiramungu cyane cyane ko
ryibukaga ko yarishinjaga gukorana na FDLR none akaba ariwe ushaka
Impuzamashyaka ihuriwe mo na FDLR. Ibyo Bwana Dr. Paulin Murayi wari usanzwe
aba muri RNC ari ugushaka inzira y’ibusamo yamugeza ku butegetsi, yahise abyuririra
ho avuga ko avuye muri RNC ndetse ahita ashinga ishyaka rishya yise UDR. Gusa
impamvu yatanze ni agahenda abana. Impamvu nyazo ni uko yari ku isiri na
Twagiramungu kuva kera, ndetse akaba yari yarananiwe kwitoza ku buyoyobozi bwa RNC
i Buruseli mu Bubiligi ndetse bikaniyongera ho ko uwari inshuti ye muri RNC, Colonel
Patrick Karegeya, yari amaze kwivuganwa na FPR-Inkotanyi muri Afurika y’Epfo.
I.
Abafatanije na Twagiramungu.
Abantu bafatanije na Twagiramungu
muri iyi gahunda bari mo ibice byinshi. Hari abazi neza gahunda uko iteye, abo
bakaba bakorana na FPR-Inkotanyi. Hari mo abandi bari basanzwe mu yandi
mashyaka ariko ishyaka ribari ku mutima ari FDLR. Aba bagize ngo noneho FDLR
igiye kubona uruvugiro batazi ko ari amayeri y’inkotanyi. Hari abandi, cyane
cyane abo muri FDU-Inkingi, bari bafitanye amasinde na bagenzi babo batari
barigeze bemera nyabyo, bahise bavuga bati tubonye uburyo bwo kubikiza, kubera ko
muri iyi mpuzamashyaka batakibakeneye. Hari abandi bari basanzwe bafitiye
urwango abatutsi bityo bakaba batemeraga ubufatanye hagati ya FDU na RNC ariko
ntibatinyuke kubivuga ku mugaragaro. Aba nabo bahise bavuga bati tubonye
“umwami w’Abahutu”, Bwana Faustin Twagiramungu, reka duhite dukora ibishoboka
byose Impuzamashyaka twari mo na RNC isenyuke.
J.
Umwanzuro.
Urwishe ya nka muri opozisiyo
nyarwanda ruracyayirimo kubera ko nk’uko bigaragara. Kubona umuntu utanafite
ishyaka rikomeye cg rimaze igihe aza akavurunga amashyaka yose kandi yifitiye
gahunda ze, maze abantu bati twacitswe, bagatangira kuryana no gushwana, bigaragaza
ko abenshi bataramenya uko politiki ikorwa muri iki gihe, ndetse n’imitego yose
FPR ikoresha ngo isenye abayirwanya.
Nk’uko byaje kugaragara, Twagiramungu
kubera amacenga yagiye akoresha muri politiki kuva muri 1990 kugeza ubu, nta muti
w’ibibazo by’u Rwanda afite, kandi abazamwishinga bazarya ishingwe. Uyu muzehe
icyo yishakira ni umwanya azasazira ho awuhawe na FPR, ariko kugira ngo awubone
agomba kubanza kuyikorera akazi ko gutoba opozisiyo nyarwanda. Cyakoze hari
abamuvumbuye kubera ko ibyari biteganijwe gutangazwa kuya mbere z’ukwa Gatatu
bisa n’ibyapfubye kubera ko amashyaka ane gusa ariyo yemeye gusinyana na
Twagiramungu. Ndetse muri aya mashyaka ane igitangaje ni uko ishyaka rya Dr.
Paulin Murayi ritigeze ryitabira ibi biganiro kubera ko ubwo Murayi yayoboraga
inama ya mbere yari yavuze ko ayiri mo ku giti cye, ko nta shyaka ahagarariye, ndetse
ishyaka rye rikaba ryaravutse nyuma y’ibiganiro bya kabiri. Kuba rero iri shyaka
rya Dr. Paulin Muraray ryaravutse rigahita riboneka mu basinye gushyira ho iyi
Mpuzamashyaka, ubwabyo birerekana imikorere idahwitse ya Faustin Twagiramungu
n’abo bafatanije.
N’ubwo ibuye ryagaragaye riba ritakishe
isuka iyi migambi ya Twagiramungu iramutse igezwe ho amashyaka ya opozisiyo nyarwanda
yose yazahahombera ariko cyane cyane FDLR n’ubundi isanzwe itorohewe.
Banyamashyaka rero musabwe kurangwa
n’ubushishozi bwinshi muri ibi bihe bikomeye.
Indi Nkuru Bijyanye:
MUZEHE FAUSTIN, KABUHARIWE MU GUPANGA, NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO, INARARIBONYE MURI POLITIKI NYARWANDA
Indi Nkuru Bijyanye:
MUZEHE FAUSTIN, KABUHARIWE MU GUPANGA, NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO, INARARIBONYE MURI POLITIKI NYARWANDA
No comments:
Post a Comment