Saturday, February 15, 2014

Rwanda: Ibitekerezo ku mashyaka n'ubufatanye bwayo

Inkuru ya Mzee Don Bahizi
Tariki ya 14 Gashyantare 2014

Kuva kera abazi  Faustin Twagiramungu - Rukokoma bemera ko azi gukoresha Politiki yo hejuru. Ni politiki nyakuri ijyana no "kumenya ibyo abantu benshi baba babifuza", ukabayobora aho ushaka batabanje gutekereza. Ni politiki ijyana no guhindura ibintu no gukangura abantu bakagufasha gukora icyo wifuza kugeraho ariko udatanze imbaraga nyinshi. Iyo urugamba rurese, abantu bazi politiki barayikoresha, rimwe na rimwe bakagira umusaruro utubutse kuko biba byoroshye kuyobora abantu bashyushye imitwe.

Nk’uko bizwi rero, nta revolution itegurwa n'abantu benshi. Aba leaders ntibagomba kuba benshi kugira ngo abarenganye birenganure. Ubu abantu benshi bari gukurikira umunyapolitiki uzanye igitekerezo wese kuko barambiwe kubaho nta leader ugaragara bafite. Twagiramungu rero asaruye ibyo abandi bakoze, sinamurenganya. Niyo Politiki. 

Umuntu arava i Kigali yarakwiciye So na Nyoko, n' abavandimwe bawe, ati nje kubakiza Kagame, abantu bagahurura, bakava mu mashyaka barimo bati tubonye uzadukiza Kagame. Bigahinda, bamara iminsi bagasanga baribeshye, ariko bakabura uko babigenza. Bamwe bagaceceka ntibazongere gukorera rya shyaka ririmo wa mwicanyi. Ariko ntibashobore no gusubira aho bahoze.

Kuri Rukokoma-Faustin Twagiramungu:

Icyo mwemerera ni uko atava ku izima. Ni uko adacika intege kandi akaba agira umurava. Navuga kandi ko atagira n' ubwoba bwa politiki. Kuri we inzira zose zimugeza aho ashaka kugeza zirakoreshwa. Nemera kandi ko ari umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. N’ubwo numva ku giti cyanjye  generation ye nanjye twagombye kureka ibitekerezo bishya by' abakiri bato bikaba aribyo bigaragara. Simvuga ariko ko byamubuza gukomeza gutanga umuganda. Ariko ibyo kuzayobora abanyarwanda muri revolution iri hafi  gutangira, sinzi ko azabishobora.  

Ku mateka yaranze Igihugu cyacu:

Bibaye ko mbwira abanyumva gusubira inyuma bakareba amateka y' u Rwanda atari kure, bakabonamo isomo rikomeye.

1- Revolution ya 1959 yayobowe n' abantu bake baturutse mu turere twinshi. Iyo revolution yaratangiye, abaturage bari bababaye, ntibareba ubwinshi n' ubukomere bw'abayiyoboye, bareba gusa ubwitange bwabo. Mbonyumutwa (Imana imukomeze, arebe aho tugeze) amaze gucika abicanyi, kuko yari yareretse abaturage ubwitange, revolution yaratangiye. Nta Platform politiki y'amashyaka yabikoze.

2- Guhindura ubutegetsi bubi ntibigomba gushyira hamwe bw'amashaka yose. Jye nanavuga ko kizira ko abanzi b'umuntu umwe banyura mu nzira imwe. Bapfa kuba bazi icyo bahuriyeho.

Mbonyumutwa na bagenzi be ntibagombye guhuza na Gitera ngo bakore ishyirahamwe. Buri wese aho yari ari yakoranye n' abarwanashaka be, kubera ko Rubanda bari barambiwe ubuhake n'ubwicanyi, barabayoboka.

3- Abarundi barwanije ingoma ikomeye yari yarabamaze batagombye gufatira intwaro hamwe no gukorera hamwe kuko bangaga ko "amagi yabo ashirwa  mugatebo kamwe."

4- Urebye no muri za revolutions n' intambara zo kubona ubwigenge, mu bihugu byinshi, amashyaka menshi n'abafite intwaro bagiye bakora bagamije umugambi umwe ariko batagombye gukora ikintu kimeze nka Muvoma.

Dore uko mbyumva:

1- Amashyaka agomba kumva ko nta association y' amashyaka ishobora kugira efficacite kuruta amashyaka ubwayo. Amashyaka ni akore, akomere. Tugomba kwitondera kwibwira ko abayoboke b'amashyaka bazahuriza hamwe ibitekerezo byabo bw'uko ibintu byakorwa. Icyo bahuriyeho ni uko bose bazi akarengane k' abanyarwanda.

Urugero:

Ufashe Padiri na Pasteur, ngo bose bashyire abayoboke hamwe bigishe ibya YESU/YEZU, ntibakwemerera. Kuko Pasteur na Padiri batigisha amahame amwe, kandi bose intego ari imwe. Muzi neza ko bose bagera kuri iyo ntego batagombye gushyira abayoboke hamwe.  

Abakuru b'amashyaka bashobora guhura, bakumvikana muri rusange icyo bagamije, ariko kirazira ko ufata abayoboke badahuje ibitekerezo, ngo ubazane imbere y' abategetsi batemera babakoreshe inama. 

Ingero ni nyinshi:

Umwana wavukiye/ wakuriye mu ishyamba rya Sudan, Angola, Congo, Ibirunga n' ahandi, ntazemera ibitekerezo bya Faustin Twagiramungu wari Ministre w' Intebe wa RPF. Umwana wabonye Nyamwasa ahamba benewabo ari bazima mu misarani yo mu Ruhengeri, akanabona abe bahambwa ari bazima mu buvumo bwo mu Ruhengeri na Gisenyi, naba ari mu ishyaka, ukamusaba kujya kumva aho Nyamwasa avuga, ntazabyemera. Binabaye ngombwa iryo shyaka azarivamo kandi yari afite akamaro. Umunyiginya cg Umwega wabonye aho Interahamwe zica benewabo ngo ni ibyitso, ntazigera yishimira ko ishyaka arimo rifatanya n' abamwiciye. Umwana wavutse i Gitarama, akabona ishyaka ririmo abantu bazwi ko bamwiciye Se muri Prison zo mu Ruhengeri, ntazigera yemera ko umujyana gufatanya nabo.   

Umwanzuro:

Mu Rwanda hakenewe revolution y'abaturage, ifashijwe na politiki y' amashyaka. Abazayobora iriya revolution ntitwabatorera muri za platforms za politiki. Bazigaragaza vuba aha igihe kigeze. 
Numva rero twareka ziriya ngirwa plateforms za politiki, abantu bagakomeza gukora mu mashyaka yabo. Bakirinda gusebanya no gutukana. Byaba ngombwa abo hejuru bakareka gusinya amasezerano atuma abayoboke babo bacikamo bice. Bitabujije ko abategetsi bajya bahura bakaganira ibya politiki. Tukirinda gushira hamwe abayoboke b' amashyaka atandukanye ngo bakorere hamwe amanama atuma batisanzura. Igihe nikigera, amashyaka amwe azabura abayoboke, asenyuke. Amashyaka afite aba leaders bakomeye kandi bemewe na Rubanda, azagenda yunguka abayoboke bavuye mu yandi mashyaka. Kirazira ko uwo urwanya yumva ko afoye umwambi umwe, mwese mwashirira aho mwirunze,  akaba arabatsinze. Ubwo abanya politiki nibagera mu mishikirano yo kugabana ubutegetsi, nibwo bashobora gushiraho platforms bazakoreraho. Mureke rero abantu bakomere mu mashyaka barimo, mureke kubavangira mubazana mo ibitekerezo bitatangiranye n' ishyaka. Niba utowe kuyobora ishyaka, reka kurigira iryawe ngo ufate icyemezo cyo gufatanya n'andi mashyaka, bitanyuze muri Congres yarishizeho. 

Ibi nibyo bitekerezo mfite ku mashyaka n'ubufatanye bwayo. Ariko ndumva nakwishimira kumva icyo abandi babitekerezaho.

Imana y'abakurambere ibarinde.
 
 
Indi Nkuru Bijyanye:
 


No comments:

Post a Comment