Inkuru
ya MBURENUMWE Simoni
Tariki ya 26 Gashyantare 2014
Tariki ya 26 Gashyantare 2014
Nk’uko Bwana Michel NIYIBIZI
yabikomojeho anyomoza rugikubita inkuru ya Jules MUTABAZI, reka nanjye nunge
murye, nyomoza ibyo binyoma ariko nashimangire ko inkuru Jules MUTABAZI aherutse
kwandika ku rubuga DHR igamije guhuza uburari no guheza abanyarwanda mu
gihirahiro.
Mu nkuru ye, Jules MUTABAZI
a.k.a RUTWE, umwe muri za Maneko za Kagame zikorera muri ambasade y’u Rwanda i
Buruseli mu Bubiligi, yavangavanze amakuru adafite umutwe n’ikibuno, agerageza
gusobanura ibyerekeraye n’ishingwa ry’Impuzamashyaka ya Faustin Twagiramungu (FT)
yari iteganijwe gusinywa n’abanyamashyaka bashaka kwiyinjira mo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya mbere Werurwe 2014.
Hari umunyarubuga wibajije
niba haba hari itangazo FT yaba yarasohoye muri iyi minsi rirarikira abantu
kuzajya gutaha icyo gikorwa, kubera ko abakurikirana ibya politiki y’abarwanya
Kagame n’ubutegetsi bwe baritegeje n'amatsiko menshi. Icyo nabwira uwo
munyarubuga ni uko kugeza ubu nta kanunu kiryo tangazo!
Mu by’ukuri, FT yahuye n’ibibazo
bikomeye, ubwo muri FDU hacikagamo ibice by’abashyigikiye ko iryo shyaka ryabo
ryabyitabira, n’abandi babirwanyije batizigamye. Ibi bikaba bigaragaza ko FDU
ari ryo shyaka rikomeye cyane kurusha ayandi yose arwanya buriya butegetsi bwa
ruvumwa. FT yihengekanye igice cya FDU-Akarere ko mu Bubiligi, kirangajwe
imbere na Joseph BUKEYE hamwe n’uwitwa Marcel SEBATWARE, bamwizeza ko aribo
bafite ijambo muri iryo shyaka, ko abandi bose ari nk’indorerezi. Nibwo uwo
mugambi wo gukururira FDU yose muri iryo tsinda FT yashakaga kubakururiramo ku
ngufu bawutangije mu kwezi kwa 10 kw’umwaka ushize, ikindi gice cya FDU, bavuga
ko kiri ku ruhande rwa NKIKO, ntacyo kibiziho. Ariko kandi na Bonifasi
TWAGIRIMANA, umuFDU wo mu rwego nyobozi ruri i Kigali, yari abirimo. Ni no muri urwo
rwego FT yihengekanye Paulin MURAYI, wari umaze gutsindwa amatora y’ishyaka rya
RNC mu karere ko mu Bubiligi.
Mu gihe cyo gutangiza amanama
k’umugaragaro yo gushyiraho iyo Mpuzamashyaka, nibwo intugunda twese
twakurikiranye ku mbuga no ku maradiyo zavutse muri ayo mashyaka yombi FDU na
RNC, nyuma byibasira na PS-IMBERAKURI. Kubyerekeye
RNC ho nta kibazo gikomeye cyajemo kuko Paulin n’umugore babana bahise bava uri
iryo shyaka bavuga ko bashinze iryabo. FT yahise yicinya icyara, ati: “Penaliti
ya mbere irinjiye!”
Cyokora nyuma y’aho gato
byaje kumukomerana kubera ko muri FDU ho bitagenze gutyo, n’ubwo BUKEYE, MICHEL
na MARCEL bari barijeje FT ko muri FDU (igice bitirira NKIKO), Akarere ko mu
Bubiligi ari ko gafite ijambo, ko icyo kemeje cyose gitambuka nta nkomyi. Si
uko byagenze rero, kubera ko amakimbirane amaze imyaka n’imyaniko hagati ya BUKEYE
na NKIKO, FDU yayitwayemo neza kugeza ubu kubera ko iri shyaka rifite amategeko rigendera ho yemejwe n’abarwanashyaka
bose. Bityo, ikibazo cyose cy’ingutu cyavuka muri iri shyaka nta n’umwe ushobora
kwibwira ngo, ni we ufite abamushyigikiye benshi kandi ngo batanga amafranga
menshi mw’ishyaka, ngo kubera izo mpamvu, icyo yategeka nicyo kigomba guhita
cyemerwa kitabanje kugibwa ho impaka. Bikaba bivuga ko impamvu nyamukuru itumye
iyi Mpuzamashyaka FT ashaka gushyiraho ikomeje kudindira ari icyo kibazo cy’uko
FDU itabyitabiye, kubera ibyo bibazo bwite ishyaka ryifitiye, noneho ibyo bigaca
n’andi mashyaka intege, hagakubitiraho n’uko FT kuva rugikubita byose yabiteguye
nabi abihishe abandi. N’igihe abibamenyeshereje k’umugaragaro byagaragaye ko
yagiye yihengekana abantu bamwe bari mu mashyaka akomeye, iyo mikorere
idahwitse ikayakururamo ibibazo, ku buryo agera n’aho acikamo ibice.
Ibyo FT arimo gukora ubu
bimeze kimwe neza nk’ibyo yakoze muri za 1990, ubwo yakoreraga FPR (njye
sinigeze mushira amakenga) abandi bibeshya ngo akorera MDR, maze amashyaka yose
agacikacikamo ibice n’uduce. Cyokora nk’uko Maneko ya Kagame, Jules MUTABAZI, yabikoje ho, ishyaka
PDR rya Paul RUSESABAGINA ngo ryamenyesheje FT ko ritagisinye iyo Mpuzamashyaka.
Ndetse na MUNYAMPETA wo muri PDP ngo yaba yarabwiye FT ko atasinya hatabanje
kubaho umubonano hagati ye n’abo bantu bakuriye FDLR baba barasabye FT kubabera
umuvugizi wahuriza hamwe opposition nyarwanda. Ibi rero bivuga ko MUNYAMPETA
atizeye FT, ko ashaka kwibonera we ubwe ko FT atarimo ababuguza abajyana iyo
batazi nk’uko abizobereyemo, kubera ko asanzwe ari umutekamutwe. Naho ibya PS-Imberakuri
byo, twese twabonye ko Me NTAGANDA yabyamanye. Nguwo umusaruro wa FT muri
izo gahunda ze!
FT
ngo ntaracika intege.
Nk’uko Mzee Don Bahizi
aherutse kubikomoza ho mu nyandiko ye yise “Ibitekerezo ku mashyaka n'ubufatanye bwayo”, FT ntajya acika intege. Hari umuntu uherutse kunyongorera ko FT agitegereje
uko ibyo muri FDU bizarangira. Ngo kubera buriya bufatanye rwihishwa FT afitanye
na BUKEYE, MICHEL na MARCEL, ngo FT yizeye ko FDU-Akarere ko mu Bubiligi, kimwe
n’uko Paulin MURAYI yabigenje muri RNC, nayo izitandukanya na FDU bita igice
cya NKIKO, noneho bagakomezanya.
Gihamya
y’iyi gahunda mbisha yaragaragaye.
Nyuma ya ya myigaragambyo
yakozwe kuwa Gatandatu ushize yo gushyigikira Madamu Ingabire, BUKEYE n’ingabo
ze bavuze ko bagiye kwakira abashyitsi bo mu yandi mashyaka bari bitabiriye iyo
myigaragambyo. Bakimara kugera muri salle, bataranarangiza kunywa kimwe, MARCEL
yahise abirukana, ati: “Nimutahe dufite Inama Nkuru y’Abarwanashyaka ba FDU-Akarere
ko mu Bubiligi”. Inama koko yarabaye, inafata imyanzuro ko bategetse NKIKO
gutumiza Kongre y’ishyaka byihutirwa, bitarenze ukwezi kwa Gatatu (Werurwe).
Cyokora n’ubundi mw’itangazo
NKIKO yanditse avuga ko FDU ivuye mu mishyikirano iyobowe na FT, yamumenyesheje
ko icyo kibazo cy’ubufatanye n’Impuzamashyaka ye kizasuzumirwa muri Kongre
bateganya muri iyi minsi. Ndetse na Bonifasi TWAGIRIMANA, wavuguruje itangazo rya NKIKO, na we yabikomojeho, avuga ko abazaza mu nama ya FT nta byemezo
bazafata, ko bazaba ari indorerezi, ko Kongre ari yo izagira icyo yemeza.
Namenye kandi ko NKIKO ngo
yaba yararangije gutumira iyo Kongre yo kwiga ibibazo byose biri mw’ishyaka,
muri byo hakaba harimo n’ibyo kujya kwifatanya na FT muri iyo Mpuzamashyaka ye. Kubera
iyo mpamvu, ngo ubu muri FDU rurambikanye, ngo ni amacumu acanye! Biteganijwe ko icyo BUKEYE-MARCEL-MICHEL,
barangaje imbere FDU-Akarere ko mu Bubiligi, bashaka ari ukugira ngo ubwo
bufatanye na FT niburamuka bwanzwe n’iyo Kongre, bo bazahite bakora ikindi gice
cya gatatu cya FDU, maze basinye na FT.
NGIYO
IMPAMVU NYAMUKURU FT NGO AGOMBA KUBA ATEGEREJE MBERE YO GUTUMIZA INAMA
IZASINYIRWA MO ISHYIRWAHO RY’IRIYA MPUZAMASHYAKA YE, INAMA YARI ITEGANIJWE KURI
UYU WA GATANDATU TARIKI YA MBERE WERURWE 2014.
Ibindi bisobanuro byose FT
azabaha bizaba ari ibinyoma byambaye ubusa! Hari ndetse n’umuntu ushyigikiye FT
watwongoreye ejo ati: “DUTEGEREJE IKIZAVA MURI KONGRE YA FDU IGOMBA KUBA
IKITARAGANYA!” Aha rero niho hagaragarira ko FT n’amarimanganye ye ari we
usigaye ucunga politiki interne yo muri FDU akoresheje BUKEYE n’ingabo ze, ku buryo
ari we ugomba no kugena igihe Kongre y’iryo shyaka ibera, kugira ngo umutwe
yatetse ukunde ushye.
Sinarangiza cyokora
ntagiriye inama FT yo kwibuka umugani w’igifaransa uvuga ngo “A MALIN, MALIN ET
DEMI!” Ngenekereje mu Kinyarwanda navuga ko “INDYARYA IHIMWA N’INDYAMIRIZI.”
Icyo FT atazi ni uko na bariya arimo yibwira ko bamusabye kubavugira nta n’umwe
umwizeye. We yibwira ko yatsinze igitego cy’umutwe kubera ko yashoboye gusosora
Paulin MURAYI muri RNC, ariko icyo atazi ni uko uwo MURAYI na we mu mitwe arimo
ateka, uwa mbere ari uko ishyaka rye, ari ryo ryazaba LA VRAIE BRANCHE POLITIQUE DES FDLR!
Umuntu rero yakwibaza icyo Impuzamashyaka
ya FT (bavuga ko ari yo yakagombye gufata uwo mwanya w’ubuvugizi bwa FDLR),
izaba imaze muri icyo gihe, cyane cyane ko Paulin MURAYI we yatangiye imibonano n’abaFDLR
kuva kera, akiri muri RNC. Ibi bintu bijegajega gutya kandi byubakiye k’umucanga,
usanga ababirimo bose batazi ibyo barimo, kubera ko batigeze bajya inama
rugikubita ngo bose babijye mo bazi icyo bagamije, uwabizanye akorera nde mu
by’ukuri?
Aha
niho hakwiye kwibazwa ho, n’ubwo igisubizo kigaragara.
Mbere y’iri sahuranwa rya FT,
n’ubwo amashyaka amwe n’amwe yari asanzwe afite ibibazo, ubu noneho amenshi
arageragejwe. Nibe na Padiri THOMAS wabigendeye kure rugikubita! FT yanze
kumutumira kubera ko bangana, kimwe n’uko FT yatinye kwegera NKIKO ushinzwe bene
ibi bibazo by’ubufatanye n’andi mashyaka muri FDU, ahubwo akajya kwihererana ba
BUKEYE azi neza ko hagati ya BUKEYE na NKIKO hari mo amakimbirane amaze igihe
kirekire. Kugendera nkana ku bibazo biri mu yandi mashyaka, uvuga ko ushaka
kuyabumbira hamwe, ubwo bumwe bwashoboka bute? Umunyapolitiki nk’uyu FT utigira
ku mateka ye mabi yageza iki ku bantu? Abashyira mu gaciro nimwirinde kuba ba
BIRUKANKAMUBIHITA buhumyi, mwikomereze ibikorwa ibyanyu, kubera ko byibuze muzi
neza ibikorwa mu maze mo igihe n’umusaruro ushimishije mwageze ho, kandi mukaba
mushobora no kubikomeza mubibyaza umusaruro mwinshi kurusha ho, aho guta igihe cyanyu, murangazwa n’iyi nkubiri ya
FT.
Mbwirabumva!
Icyitonderwa:
Iyi nkuru yatangajwe na Le Prophete
Inonosorwa na Mamadou Kouyate
Izindi Nkuru Bijyanye:
No comments:
Post a Comment