Inkuru ya Kota Venant
Tariki ya 20 Ukuboza 2010
Source: fondationbanyarwanda yahoo groupe
Graph: Demographics of Rwanda, Data of FAO, year 2005 ; Number of inhabitants in thousands.
Banyarubuga,
Ndangije guhindura kiriya cyobo (creux) kiri muri iriya grafiki (graph) ya Wikipedia yerekeranye n'ubwiyongere bw'abaturarwanda mo integrale ikurikira : ⌠(1.73x-33.68)dx, ibyara equation Y=0.8182x2-31.9x+364.27. Coefficient de regression (r2) y’iyi equation ni 0.967, limite yayo yo hasi ikaba abantu bo mu mwaka wa 1989 naho iyo hejuru ikaba abantu bo mu mwaka wa 1999.
Iyo nshatse grafiki y'ubwiyongere bw'abaturarwanda
kuva muri 1960 kugeza muri 2010,
kiriya cyobo (creux) kiri hagati ya 1990-1999 nkagikorera extrapolation
nkora nk’aho iriya tragedy itabayeho (ni ukuvuga ngo singire imibare y'abaturage ngiha), umuvuduko
w'ubwiyongere bw'abaturage b'Urwanda kuva muri 1961 kugeza muri 2001 ukurikiza
kabisa equation exponentielle Y=29.309 e0.0266x,
r2 ikaba 0.979; ndetse nakoresha umubare
w’abaturarwanda miliyoni 10 muri 2009 nkagera kuri equation ya Y=29.576 e0.0259x, r2 ikaba 0.981.
Ibi bihishuro by’imibare bizira uburiganya, kubera ko buri wese yabyibonera, bisobanura iki rero?
Kiriya
cyobo cyo muri iriya grafiki cyerekana ku buryo budasubirwaho ko communaute internationale cyane cyane abari
bafite za ambassades i Rwanda nk’Abanyamerika (USA) n’Ababiligi (Belgique),
etc. bafite uruhare rukomeye rwo kuba baratereranye Urwanda ntibarutabare
nyakuri. Iryo tabara ntibyari kohereza ingabo, ahubwo kwari gukora ibishoboka
byose ngo abadashishikajwe n'ubuzima
bw'abandi badatangiza intambara ngo bashaka kwinjirira rimwe
kandi ku ngufu mu gihe gito, cyangwa se ngo bice Perezida Habyarimana
washakaga uburyo kiriya cyobo iriya graphique igaragaza kitari kubaho.
Imibare rero yaduhishuriye
ko ariya marorerwa (tragedy) yo mu Rwanda akozwe n’uko “abanyarwanda
bapfuye, abandi bakava mu gihugu” kugira ngo “abandi bashobore
kwinjira”; ibyo kandi ntibihindure umuvuduko muremuremure w’ubwiyongere
bw’abaturarwanda. Kugira ngo iyi tragedie itaba, hagombaga ingamba nziza
kandi ntihabe intambara n’ishyushya-imitwe, maze abanyarwanda bashakaga
kugaruka mu Rwanda bakaza bahasanga abari barurimo nta bwicanyi bubaye.
Kuki rero bitashobotse?
Tugiye gusuzuma amakosa
abarebwaga bose n’icyo kibazo bakoze bikabyara iriya tragedy, ariko akanya
n’igihe gito mfite biratuma mbivuga mu magambo make avunaguye.
Abarebwaga na kiriya
kibazo cyo mu Rwanda ni RPF-Inkotanyi,
Leta (Gouvernement) y’Urwanda, abaturarwanda, na communaute
internationale (abanyamahanga). Reka rero turebe amakosa ya buri
gatsiko.
1. RPF Inkotanyi:
N’ubwo imiborogo yabo yo
gutaha m’urwababyaye yumvikanaga, kuba bariyemeje gushora intambara mu Rwanda
le 1er Octobre 1990 ni ikosa rikomeye, ryagize ingaruka mbi cyane ku
banyarwanda bose Hutu, Tutsi na Twa.
Imyitwarire ya RPF mu
ntambara yaranzwe no gukoresha uburiganya bwose bushoboka ngo batsinde
babonye byinshi ndetse ahubwo byose. Byabaye ishyano rya kabiri mu Rwanda,
aho abanyarwanda bibukaga n’ubundi ukuntu ingoma ya cyami, ifitanye amasano na
RPF, yitwaye nabi yiharira byinshi, ako karengane kagahagarikwa na Revolution
ya 1959.
Ntabwo birafutuka niba
RPF-Inkotanyi ariyo yishe cyangwa se yicishije Perezida Habyarimana (biracyari
secret-defense) ariko nibiramuka bigaragaye ko ari RPF yagize uruhare
mw’ipfa ry’uriya Perezida Habyarimana rizaba ari ikosa rindi ndetse ari
agahebuzo, kuko na jenocide izahita ibagwa ku mutwe nta shiti. N’ubwo
bayigize igikoresho kibaha uburyo bwo gushyira ababo mu myanya, birukana
abandi, no kubaha byinshi kurusha abandi.
2. Gouvernement ya Habyarimana:
N’ubwo yavugaga ko yifuza
ndetse ikarwanira ko abanyarwanda babaho neza, iyi Gouvernement yagize
intege nke ntiyafata ibyemezo bikomeye n’ubwo byari gutuma
bamwe mu bayirimo cyangwa se abaturage yavugaga ko irwanira babura ibyiza
bimwe bari bafite. Yabuze abategetsi bashishoza na Prezida abura imbaraga
zo kubasezerera ngo ashyireho abashoboye. Yakoze ikosa likomeye lyo kwemera
kuvugirwamo ubwo biha ba Semuhanuka, Nyirarunyonga na ba Kamegeri beze i
Rwanda ububasha bwo gutoba igihugu.
Habyarimana yishwe byari
birangiye: Urwanda rwabaye nka cya rukururana gipakiye, cyamanukaga Buranga
gicomoka feri yanyuma, ubwo kiba kivuye mu muhanda gitangira
gutogoga ya manga ya Buranga!
3. Abanyarwanda ubwacu:
Twagize amashyaka
y’ibihindugembe (ibyontazi) agizwe n’ibisahiranda bitareba nabusa inyungu
z’abanyarwanda n’akazaza kabo, ahubwo byikurikiriye amaronko yabyo bwite n'aho
byaba biyavoma mu maraso ya ba se na banyina yamenwe.
Twagize ubwacu uburiganya
buhanitse, bamwe baba intyoza mu gufata impu zombi; ngaho bari muri
RPF irwanya Guvernema ya Habyarimana kandi bari no muri Guvernema ya
Habyarimana. Ibyo byagize ingaruka ikomeye kuko byatumye ubwizerane bw’abaturanyi
henshi buyoyoka, ari nacyo cyatumye n’imiryango yageze aho igasubiranamo, umugabo
agahiga umugore we, naho nyina w’abana akagirira nabi abo yabyaye!
Twagize abenshi bakunda
ibintu kurusha igihugu n’inyungu zacyo muri rusange, tubura ikizere murirwo
ngo tururwanirire uko bikwiye.
4. Abanyamahanga:
N’ubwo tuzi neza ko ak’imuhana
kaza imvura ihise kandi kagatangwa hakurikijwe inyungu ugatanga abifitemo, ntabwo
amahanga yadutabaye uko bikwiye nabusa. Ahubwo mu bibazo byacu, amahanga
yahaboneye uburyo bwo kuhakorera isibaniro arangiza intambara hagati y’abavuga
Urwongereza n’abavuga Urufaransa (Anglophones contre Francophones). Nuko
intwaro z’abo mu gice cy’urwongereza zanyuzwa Uganda zihabwa RPF naho izabo mu
rufaransa zinyuzwa kwa Guvernement ya Habyarimana.
Intambara igeze nka hamwe Troy (Troie) yashyaga (1994), abazungu bagize ubwoba bashaka
kubihagarika, noneho RPF yabonaga inyungu zayo zigenda neza yihutira i Washington, DC kuri 22/4/1994 kubabwira ko byarangiye ntacyo bagikiza, ko
abanyarwanda bicwa barangiye, ko ahubwo begereye intsinzi. Nuko abo bakorana nayo basubiza agatima mu
nda.
Aha niho RPF n’abo
bakorana bahera bavuga ko Mitterand na LONI byakoze nabi, kuko bo bohereje
Turquoise ngo nibura hagire abarokoka, ariko
ibi bikaba byariciye RPF yashakaga kuroha abari i Rwanda bose mu Kivu maze
ya equation ya cya cyobo nerekanye ikaba yo kweli, mu Rwanda hakaboneka umwanya
uhagije wo kwakira abari biteguye kurwinjiramo bavuye hanze, ntakindi kibazo
cyo gucyura bariya Turquoise yatumye bahungira muri Zaire, ndetse nta no kugira
aba barorongotaniye mu bindi bihugu, ubu intore n’abacanshuro bya RPF
byirukaho, kandi bazi neza ko nta mahirwe na make yo kuzabarangiza ahari.
Nk’uko rero ya mibare
yabyerekanye, Rwanda ikennye kandi icucitse abantu ntabwo yari iyo
kwoherezwamo intambara nk’uko Uganda yabikoze irushumuriza abayihungiyemo
bishakiraga gutaha ngo basubizeho ingoma bari baranyazwe muri 1959 na Rubanda.
Ntabwo rero HCR na
Loni, byari bifite ibiro byabyo mu Rwanda, bizi ingorane zihari, byagombaga
kwemera ko intambara ishozwa mu Rwanda n’impunzi za RPF. Ahubwo ya mishyikirano
hagati ya Rwanda na RPF yari irimo yagombaga gushyigikirwa uko bishoboka kwose,
bikiyamira kure icyashaka kuyipfubya cyose.
Ntabwo rero USA na
Belgique byari bifite ambassades mu Rwanda, bikurikira hafi ibihari byose,
byagombaga kwemera no gushyigikira intambara uko byabikoze.
Ibyo bihugu byose ahubwo
byari gukorana na Guvernema ya Habyarimana na RPF, ariko nta ntambara
bishyigikiye, bigafasha bombi kubona ibya ngombwa (amazu, ibiryo, imirimo,
etc.) bituma abari mu Rwanda batagira ubwoba n’ubwihebe ko bagiye kunyagwa
n’uduke bari bafite kandi bigaha n’icyizere abataha ko batazicwa n’inzara
babuze abo bambura ibyabo n’ubutegetsi bwose.
Ntabwo amahanga yagombaga
kwemerera umusirikari n’umwe kwica Habyarimana, azi urwicyekwe
n’ubwumvikane buke byari mu Rwanda kubera nyine intambara n’itahuka ly’impunzi
zo muri 1959, na guvernema yari isa n’iyapfuye, isigaye yizewe n’abantu mbarwa.
Ngibyo ibyatumye abintu
bicika mu Rwanda, abantu bakicwa abandi bagahunga, uretse ibinyoma bya ba
Semuhanuka na ba Nyirorunyonga bishorwa ngo benebyo bashobore kubona amaronko,
bishingikirije ku manza-mahugu zitagize icyo zimariye abanyarwanda.
Ng’uko ukuri, ureke bimwe
abagome n’ibisahiranda byitwaza za jenocide bishyiraho za gacaca zicuritse
zibaha amaronko agayitse.
Ng’uko ukuri, ureke bamwe
batoteza abatutsi barokotse, bibaniraga n’abahutu m’urwa Habyarimana, bakagera
n’aho bashaka kubambura ubututsi bwabo. Nyamara iyo tugira ibyago bakicwa ubu
ibihanga byabo biba bitaze muri za memorials ba Mukerarugendo babifata amafoto.
Ubwo tuba twirwa tubaterekera mu cyunamo m’ukwa kane tubeshya ngo turabarira
kuko twabakundaga!
Ng’uko ukuri, ureke ibyo
inyangabirama zivuga nta mpanvu ngo uwari muri mission irimo na Prezida
Habyarimana yagize nabi, uwagiye mu nama ya minisitiri na burugumesitiri,
uwarinze umutekano, ni umugiranabi. Ngo uwatanze umusanzu muri MRND akwiye
kunyongwa, nk’aho prezida Kagame we agenda wenyine, meya na ministry
ntibakoreshe inama abaturarwanda, local defense na community policy ntibakore byishingikirije
ku baturage, RPF ntibe ifata imisanzu cyangwa se ngo iyisabe ku ngufu, etc.
Kagame we burya arusha
kure ziriya ntore n’ibyegera bye ubwenge, ahubwo agomba kuba yarumiwe, yabona
uko abazungu bakora bikamuyobera ukuntu batamukwata, yabasaba imidari na Dr.
H.C. bakabimuha, abajyaji bazi ubwenge bashaka kumufata we n’abo bafatanyije
kuroha Urwanda, abandi bazungu bagakinga ikibaba! Iyo abona ukuntu ukuri k’ubya
Rwanda kugaragara nyamara abazungu bafite ubwenge buhanitse bagakora nk’aho batabibona,
akabona TPIR yirwa iriganya inyura ukuri ku ruhande kandi ikubona, akaba azi ko
bazi neza uwishe Prezida Habyarimana ariko bakicecekera, akabona ubukene,
ubwikanyize n’agahotoro yimakaje m’Urwanda nyamara abazungu bakavuga ko aricyo
gihugu kimeze neza muri Afrika, arumirwa. Ari naho bimurenga agatera hejuru
yita byose nothing na useless, ntiyumve n’ukuntu yazemera kujya gukora
muri Loni!
Uzashaka za details kuri
ibi, azajye ku rubuga aho intore zirwa zisizana n’abavugishukuli bake bahari,
azabona ukuri kose mu magambo arambuye.
Intore ya RPF iti : “Nusanga inzu yawe yuzuye
amazi wikwihutira gukoropa, ahubwo banza urebe aho amazi ava uhafunge hanyuma
ubone ubutunganya inzu”.
Ubwo rero na twe
abanyarwanda niba dushaka kwubaka Urwanda nyakuri nitubanze tumenye ibyateye n'abateye
umwiryane mu Rwanda. Gufifika duhiga abere ngo ni uko nta butegetsi
bafite tubyirinde, abantu tubakosore, niba tutabishoboye tubyihorere,
hanyuma dutangire twubake Rwanda.
Ngaho aho
ukuri kugera kukanga kurigita byanze bikunze!
Izindi Nkuru Bijyanye:
No comments:
Post a Comment