Thursday, November 17, 2011

Paul Rusesabagina atsinze igitego : Umudali yahawe none si uwe bwite, wahawe Abanyarwanda bose!

Na Ezechiel Butera,
Correspondant wa Leprophete.fr i Washington.









Birababaje kubona Abanyamahanga aribo badutanze guha Rusesabagina umudari twe Abanyarwanda tutarawumwambika .

Nk'uko byari biteganijwe uyu munsi taliki ya 16/11/2011, mu nzu y'inama ya Congres yitwa Congressianl Auditorium, abantu basaga 400 bitabiriye uyu muhango muhire wo gushyikiriza igihembo cyitiwe Lantos, Nyakubahwa Paul Rusesabagina. Nyuma y'itangwa ry'umudari , abatumirwa bahuriye ahantu hateguwe, basangira ibiganiro n'amafunguro, maze si ukunezerwa biratinda !

N'ubwo Leta ya Paul Kagame yagerageje kurwanya itangwa ry'iki gihembo, Lantos Foundation yasuzumye ibivugwa na Leta ya Kigali isanga ari amatiku yuzuye ibinyoma n'ishyari maze yiyemeza gushyikiriza Rusesabagina iki gihembo kubera igikorwa kizira amakemwa yakoze mu 1994, cyo gutabara abari bahungiye ubwicanyi muri Hotel Mille Collines yayoboraga.

1.Ibirori byari biteye ubwuzu

(1)Paul Rusesabagina na Madamu we bari bamaye neza baberewe, mbese ukabona bafite ishema rikwiye abantu bashimirwa kuba baragiriye abandi banyarwanda neza.

(2)Byitabiriwe n'abazungu b'Abanyamerika benshi cyane barimo Abasenateri, ba Amasaderi, abofisiye b'ingabo za Amerika, Abayobozi ba Services du Renseignement , abazungu bari muri Milles Collines mu gihe cya jenoside,  n'abandi bategetsi banyuranye.

(3) Mu banyarwanda babyitabiriye harimo abanyapolitiki ba opozisiyo banyuranye kandi ntibatinye kutubwira ukuntu banejejwe n'uko Rusesabagina yabatumiye ngo basangire ibyishimo byo kwakira iri shimo yashyikirijwe.

Faustin Twagiramungu yagize ati :

Rusesabagina ntiyishe ahubwo yakijije abantu, akwiye kubihemberwa. Birababaje kubona umuntu w'umwicanyi kabombo nka Paul Kagame yiha kurwanya Rusesabagina ku mugaragaro. Nibiramuka bibaye ko Kagame yongera guhirahira ngo arajyana Rusesabagina mu nkiko, muzaduhamagare twese duhaguruke duhangane n'uriya mwicanyi wibwira ko Abanyarwanda bazakomeza kurebera mu gihe ahohotera abakoreye rubanda ibintu byiza.Twiteguye gufatanya na Rusesabagina muri gahunda nziza yo guhuza abanyarwanda yatangije adutumira twese i Washington DC muri ibi biror i kugira ngo dukomeze dushakire hamwe uko twagobotora igihugu cyacu mu menyo ya rubamba.

Gerard Gahima na we ati :

Uyu mudari utanzwe none simbona ko ari igihembo cya Rusesabagina ahubwo ni igihembo gihawe Abanyarwanda bose bifuza ko u Rwanda Kagame yangije, rwahinduka rukaba igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa buri munyarwanda wese. Rusesabagina nakomeza kugaragaza ubushake bwo gufatanya n'abandi, abanyarwanda tuzagira ingufu zo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Kagame, dushyireho ubutegetsi butanga amahoro ku munyarwanda wese.

Umunyamakuru Thomas Kamirindi na we yasabye ijambo ararihabwa maze aravuga ati :

Rusesabagina Leta ya Kigali  ihoza mu majwi njye ntawe nigeze mbona kandi nyamara narokokeye muri Mille Collines.!Rusesabagina ynzi reka mubabwire: yaradufashije, atwakira muri Mille Collines, aradutunga, akajya akora negociation igihe bashakaga kunyica none dore ndacyariho. Ndabamenyesha ko njye n'umuryango wanjye twabaye muri Mille Collines mu gihe cy'ukwezi n'igice, kandi Rusesabagina nta faranga na rimwe yigeze aturihisha. Kubeshyera umuntu watugiriye neza bigeze hariya ni ibintu bibi cyane.
Thomas Kamilindi yanasobanuye ukuntu telefoni za Milles Collines zakaswe n'abasilikari ari we biturutseho kuko yari yakoresheje telefoni ya Hotel agakorana interview na RFI, akavuga amakuru y'urugamba, cyane cyane akemeza ko Ingabo za Habyarimana ziri gutsindwa naho FPR ikaba itsinda urugamba. Kamirindi yongeye gushima ubutwari bwa Rusesabagina , amushishikariza gukorana n'abandi banyapolitiki nka ba Twagiramungu  utaratinya kwamagana AKANDOYI , kugira ngo bazashobora gukora Ikipe nziza yakomeza gutsinda FPR ya Kagame ibitego byinshi. Yashoje agira ati' Birababaje kubona Abanyamahanga ari bo bahaye Rusesabagina umudari abanyarwanda yagiriye neza tutarawumuha" !

2. Intore za Paul Kagame zahaboneye urwo imbwa yaboneye ku mugezi!

Hari abantu batatu boherejwe na Kagame bishoye baza mu birori batateguje! Uwitwa ROGER bita RASTA , akaba umwuzukuru wa GIHARA w'i Ruhoko yazanye n'umukobwa ukomoka muri Ethiopia akaba akora muri Ambassade y 'u Rwanda. Bari baherekejwe n'undi musore w'inkaragamabondo ushobora kuba atari n'umunyarwanda. Ako gakobwa bari kumwe ko sinzi uko kinyorobetse mu bashyitsi gafata amafoto kuri telefone igendanwa nyuma bagatahuye gashakisha uko kasohoka. Izo ntore uko ari eshatu zahise zitabwa muri yombi na polisi y'Amerika ndetse Roger we yaciwe n'amande kubera icyaha cyo gutaha ubukwe atatumiwemo ! Abakunda gutaha amakwe y'abandi murarye muri menge !!! Muri Amerika polisi iri maso !
Muri make umutekano wa Paul Rusesabagina n'abashyitsi be wari urinzwe bikomeye.

Umwanzuro

(1) Ibyavugiwe muri Congressional Auditorium ni ibintu bikomeye cyane., tuzagenda tubibagezaho buhoro buhoro. Paul Rusesabagina  yatuye avugako ubutegetsi bwa Kagame ari ubutegetsi bw'igitugu budakwiye gushyigikirwa kuko butarengera abaturage ahubwo busa n'ububereyeho gukungahaza abategetsi bonyine. Yasabye abategetsi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika n'amashyirahamwe anyuranye ategamiye kuri Leta ko bakwemera gutera Abanyarwanda inkunga igaragara kugira ngo bibohoze ingoma ikomeje gukandamiza rubanda.

(2) Ni ubwa mbere amagambo akomeye nk'ayo avugiwe mu nzu ya Congres ya Amerika , iyo nzu ikaba ariyo ikorerwamo amategeko y'iki gihugu cy'igihangange.

(3) Biragaragara ko Abanyamerika benshi bamaze kumva neza ko Kagame ari umwicanyi rwimbyi, ko adakwiye gukomeza gushyigikirwa n'igihugu cyabo, kandi no mu magambo bivugiye biyemeje guhaguruka bagashyigikira abantu bashaka kubaka u Rwanda rw'amahoro, U Rwanda rwemerera abana barwo kwicara bakaganira, bagashakira hamwe umuti w'ibibazo bahura nabyo nta mbunda ibari ku gakanu.

Harakabaho U Rwanda n'Abanyarwanda. Vive Paul  Rusesabagina,
Vive Thaciana, umufasha we.

No comments:

Post a Comment