Tuesday, November 17, 2015

Rwanda: Ubutumwa Bukomeza Dr. Leopold Munyakazi

Inkuru ya Christian Bikino
Democracy Human Rights
Tariki ya 6 Nzeli 2015

Nkurikiranye nitonze ikiganiro cy'ihohoterwa rya Dogiteri Munyakazi Leopoldi (reba icyo kiganiro hano), numva neza ibice bine byose bikigize, ndangiza amarira atemba kuri clavier.
Abazi neza Prof. Dr. Munyakazi, bazi ko ari umugabo w'inararibonye,imfura, umugabo ukunda ukuri kandi wanga agasuzuguro no kuvugirwamo.
Abanyeshuri yigishije bazi neza ko yitanga atizigamye, kandi ko akora uko ashoboye akitanga ngo abanyeshuri be bose bavome ubumenyi buhagije. Niyo nshingano ye.
Uyu mugabo ntarobanura, ntabwo yita ku isura ry'abantu, ubwoko cg se indeshyo, ahubwo afata abanyarwanda bose kimwe.
Iyo wumvise uko yafungiwe ku Kabindi ka Kimihurura, akajyanwa i Rilima, Gitarama, atunzwe n'agakopu kamwe k'impungure, adasurwa n'umuryango we, yituma aho afungiwe, yicwa n'imibu; nta cyaha yigeze akora, kugeza aho amara imyaka isaga umunani muri gereza azira akamama, nta dossier na busa, birababaje rwose.
Yego siwe gusa wahuye n'ibyo bibazo by'ingutu, ariko we byibuze yashoboye kubwira isi yose isura nyakuri ya Leta ya FPR, ikwica urubozo, yarangiza ikanagukurikirana aho wayihungiye, iguhimbira ibirego bidafatitse. 
"Bwana Prof. Munyakazi, 
Nzi ko wizera Imana, ntugacike intege rwose, Imana yagukuye mu maboko ya buriya bwoko, izakomeza ikurembere.
Ngo kugera kure siko gupfa, n’ubwo bakigukurikiranye bwose iyo wabahungiye, komeza wizere Imana, byose bizashira, urukundo n'umubano bigaruke mu bana b'Urwanda.
Barakubabaje, barakurushya, bakwica rubozo, bakuziza ubwenge bwawe, ibitekerezo byubaka, ubunararibonye, ariko igihe cyose Imana itaragukuraho amaboko, uzizere ko byose bishoboka.Warabyiboneye ko abo wagiriye neza bose bayikwituye, baguha ubuhamya bugushinjura, kandi ntibazahwema gukomeza ku kugwa mu ntege igihe cyose uzaba waguye, ntabwo uri wenyine rwose! Nk’uko ubyivugira uti: "Bariya bantu ni abo gusabirwa, ukungamo ko urwango ruvuna uwanga, naho uwanzwe atereye" Uriya mutwaro bagu(du)koreye uzabagaruka, dore ko barenze ihaniro koko.Yewe, FPR ni kaburabuza nk'ihembe  ry'inkoko ryanze kujya ku mutwe, rikajya ku kaguru! Bamenye ko intizanyo itamara imbeho. Kuba barateye urwababyaye, ni ishyano rigomba kuganganuhurwa  inzira zikigendwa. Ikindi kandi, impinduramatwara iri hafi, ngo tubone igihugu cyiza kibereye bose, kigendera ku mategeko n'urukundo, tutibagiwe n'ubusabane.Naho iriya Gacaca bazanye yo gucamo abanyarwanda ibice, babahimbira ibirengo nk'iby'imandwa, babage bibashye, ejo bizabagaruka, bazakubitwa n'inkuba ya yindi itagira amazi, umunsi Imana yerekanye uburakari bwayo, kubera ibidakorwa bigayitse bakorera abana b'Urwanda. Ubumwe ni karaba dusangire kandi ngo ugiye cyera yambara inkanda y'inka ya mwicanyi! Urwanda rukeneye ukuri, ubutabera nyabwo, imbabazi zizira guhora. Bamenyeko nabo babaye impunzi, kandi ko ubutegetsi bya Kayibanda na Habyarimana butabakurikiranye iyo bari barahungiye ngo bubice, kandi ntibwari bubuze izo ngufu. Kuki umuntu yaguhunga, ugakomeza kumubuza amahwemo? Koko uba wumva ukorera  uwakuremye cg ukorera Rusofero! Gufunga inzirakarengane, nta dosiye, nta kirego, nta muntu umuburanira, adasurwa, atarya, atituma, yambaye ukuri, akubitwa buri munsi, byabaye intego ya FPR. Nyamara ntibazatinda kubona ko bibeshye vuba na bwangu. Na nyina wundi abyara agahungu, kandi Imana ihora ihoze! Bariya bantu ba FPR babuza abana b'Urwanda gutekama, bamenye ko umunzani wa Demokarasi uzabishyuza ibyo bihaye bitagenwa n'ibyo rubanda ifitiye ijambo.
Ndarangiza nibutsa FPR ko umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, nyamara yihishyurira ibyapfuye. Rwose Dr. Munyakazi, komeza wihangane, wowe n'umuryango wawe. Inyangamugayo zose zirabasabira kuri Rugira, yo igene byose, ngo ibahuzagire urukundo, umutekano, ibaruhure uwo muruho mwashizwemo na FPR. Tuzi kandi ko usabirwa n'abavandimwe, Imana imwumva. Ugira neza, ineza ukayisanga iyo ugiye, wagira nabi inabi ikanakugaruka. Nti mukihebe rero kubera  ayo manzanganya FPR yabashyizemo. Ngo ntagahora gahanze, kandi  ukuri kuzatsinda byanze bikunze. Ejo hari none, none habaye ejo. Ibintu birimo kwiruka".
Yari umunyeshuri wawe ugusabira igihe cyose ku Mana ishobora byose, 
akanifuriza amahoro abanyarwanda bose aho bari, cyane cyane abarengana.

Izindi Nkuru Bijyanye:


 


No comments:

Post a Comment