IKIGO kirwanya umuco wo
KUDAHANA no KURENGANYA mu Rwanda
(Centre de Lutte contre
l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR),
Rue de la Colonne, n°54/4 à 1080
BXL.
Tél 32.81/60.11.13, GSM: 0476.701.569 et 0487.616.651
e-mail :cliir2004@yahoo.fr
e-mail :cliir2004@yahoo.fr
Twibutse
ko Umunsi wo kurwanya IKINYOMA mu Rwanda
uzajya wizihizwa tariki ya 21 Ugushyingo (le 21 novembre de chaque année)
buri mwaka. Muri uyu mwaka wa 2012, uwo munsi uzizihizwa bwa mbere kuwa gatatu
tariki ya 21/11/2012. Hateganijwe Ikiganira-mpaka
kuwa kabiri tariki ya 20/11/2012 kuva 18h kugeza 21h aho bita « Mu
gisaza » kuri Rue Marcq, n°25 muri 1000 Bruxelles.
Mu
Rwanda : Ikinyoma cyabaye umukenyero n’umwitero ?
Twakirwanya dute ? Twafasha abanyarwanda
kwigobotora ingoma y’ikinyoma n’umuco wo kubeshya no kubeshyera ABANDI
gute ? Twarwanya dute abamburira abandi muri Gacaca ? GACACA
zashyizweho zikarenganya kandi zikabeshyera inzirakarengane. Gacaca zikatira
abantu bazima n’abantu bapfuye mbere y’intambara na jenoside ya 1994 bagamije
kubatwara umutungo wabo ? Twarwanya gute abacamanza ba Leta ya Kagame
BARYA Imanza, babeshyera inzirakarengane zitabarika bakazifungira ubusa kandi
imitungo yazo ikigabizwa n’ibisahiranda bishyigikiwe n’Ubutegetsi bwa
FPR-INKOTANYI ?
Ababeshyi bafite akahe kamaro mu butegetsi bwa
FPR ?
Amaherezo yutwo dutsiko tw’ababeshyi n’ayahe ?
IKIGO kirwanya umuco wo KUDAHANA no KURENGANYA mu Rwanda
(CLIIR) kirabatumira mu kiganiro
mbwirwaruhame kizaba kuwa Kabiri tariki ya 20/11/2012 kuva 18h kugeza 21h
aho bita « Mu gisaza », Rue Marcq, 25 muri 1000 Bruxelles.
Kujyayo na Métro, uhagarara kuri Métro Saint Catherine ugasohoka ugana imbere yawe mu cyerekezo
Métro ikomeje kugendamo. Abazaza mu modoka haboneka parking zihagije. Muzaze
muri benshi turabategereje.
Ku byerekeranye no kubona icyo kunywa no kurwanya inzara Bwana Bonaventure Hirwa
azabibagezaho nkuko musanzwe mubizanga aho akorera kuri Square Albert
(Anderlecht).
Iri tangazo ritangiwe i Buruseli, tariki ya 17/11/2012.
MATATA Yozefu, Umuhuzabikorwa wa CLIIR.
Izindi Nkuru Bijyanye:
Journée de lutte contre le mensonge et l’impunité au Rwanda
RWANDA:LES CAMPS DE RÉÉDUCATION INGANDO SONT LOIN D’ÊTRE DES INSTRUMENTS DE JUSTICE ETDE RÉCONCILIATION
Izindi Nkuru Bijyanye:
Journée de lutte contre le mensonge et l’impunité au Rwanda
RWANDA:LES CAMPS DE RÉÉDUCATION INGANDO SONT LOIN D’ÊTRE DES INSTRUMENTS DE JUSTICE ETDE RÉCONCILIATION
No comments:
Post a Comment