Democracy Human Rights
Tariki ya 28 Gicurasi 2012
Tariki ya 28 Gicurasi 2012
Mu minsi ishize nanyujije kuri uru rubuga inyandiko
nise "Abanyabwenge b'Inzozi", aho nibazaga nti ese Padiri
Nahimana Thomas n'abandi bayoboke b'ishyaka INZOZI rya Twagiramungu Faustin,
bakorera opposition cyangwa bafite undi undi (FPR na Kagame) bakorera?
Nari nagerageje gukora analyse kuri hypotheses zombi
zagiraga ziti:
1) Bari muri opposition mu bwenge buke;
2) Ntibari muri opposition ahubwo barayicengeye.
Iyo nza kuba nihanganyeho iminsi ibiri gusa (iyo
nyandiko nayitangaje ku wa gatatu), simba naririwe mfusha umwanya wanjye ubusa
kuko ku wa gatanu ku mugoroba nibwo
Padiri Nahimana Thomas yatweruriye icyamugenzaga!
Mu gisubizo yahaga uwitwa Marc Matabaro aho Matabaro yabazaga
ati "Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?", ku rubuga rwe bwite Leprophete , Padiri
Nahimana Thomas mu nyandiko yise "Marc Matabaro: Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda" nibwo yavuze AKARIMURORI, abizi neza kandi abishaka (njye nkaba
narabibonye comme une fuite d'information organisee) mu magambo akurikira:
"Wahera he wemeza ko Paul Kagame wo mu 2012
ATIFUZA amahoro mu gihugu ayoboye imyaka irenga 18? Yenda uburyo bwo kugera
kuri ayo mahoro Abanyarwanda bose basonzeye nibwo bukwiye kuganirwaho. Ndahamya ko Kagame aramutse agize amahirwe yo
kubona abantu bafite gahunda nzima yo kubaka igihugu, bakamwizeza gutanga
umuganda wabo mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ubukene, umwiryane n'
akarengane; bakagaragaza ko bashobora gufasha mu kubonera umuti ikibazo cy’ubutabera
mpuzamahanga gihangayikishije Abanyarwanda batari bake (na Kagame ubwe
arimo)….. yabuzwa n’iki kuganira nabo ? Ariko se abo banyapolitiki bazima kandi
b'intwari bari he ? Kagame ni we uzafata iyambere ajye kubahiga iyo
bihishe mu myobo ?"
Ngira ngo namwe murabona ko Padiri Nahimana Thomas noneho
yemeye kubandwa habona; ntawe uzongera kugira icyo amubaza kirebana n'iyo ngingo yo kurwanya ubutegetsi
bw'igitugu bwa Kagame!! En fait, ukuri kuri kujya ahabona ku buryo bwihuse
kandi kugaragaza ikintu kimwe:
AMARENGA NA GIHAMYA NI
BYINSHI ARIKO IBY'INGENZI NI IBI:
1) Twagiramungu yafindafinze ishyaka bubi na bwangu
ari uko yumvise RNC-itangiye kugira ama succes kandi iri hafi guhura n'andi
mashyaka ngo bakorane. Byaramutunguye cyane ku buryo atabonye n'igihe cyo guha
iryo shyaka izina ryiyubashye, apfa
kuryita NDAROTA cyangwa INZOZI (Dreams DRI)!
2) Urubuga rwa leprophete.fr na Padiri Nahimana
aribyo ndangururamajwi za Twagiramungu, nabo bigaragaje muri iyo minsi. Padiri
Nahimana Thomas, nako Zelote Mahoro, si ukunenga FPR na Kagame yiva inyuma,
ntiyita ku bwoba na mba. Tuti dore
umugabo, dore umunyabwenge akaba n'umuhanuzi!! Mu nyota y'ukuri na democratie twumva ko dushubijwe,
tuti dore umu Leader tukaba abantu! Ntitukamenye ko gahunda ari iyo kuturangaza
kwanza, kutwangisha l'opposition bigakurikiraho, agatemeri kakaba kuduhamagarira
kuyoboka Kagame!!
Kugera mu ntangiro z'uyu mwaka, ijuru ryari rikiri
ryeru. Ariko, uko ukwezi kwagiye gushira ukundi kugataha, courbe y'ubukana bwa
Padiri Nahimana Thomas mu kunenga FPR yagiye imanuka kurusha les actions des
banques Grecques!!! Sinshidikanya ko guhera ubu tugiye kugerwaho n'urwunge
rw'ibisingizo bya Kagame byanditswe na Padiri!!
Hagati aho ariko ubwo, indi courbe yo gusebya,
kwandagaza no gutoteza abayobozi ba opposition nyayo; yo niko yazamukaga
nk'icyogajuru gihagurutse ku butaka, na n'ubu!!!
3) Ariya magambo Padiri Nahimana Thomas yivugiye ubwe,
ngira ngo ni clairs bihagije, nta bindi bisobanuro bigomba kugira ngo umuntu
yumve icyamugenzaga! Ndibaza ko na Tito Kayijamahe (umuyoboke w'ishyaka INZOZI), umenyereye kugoragoza no guhomerera iyonkeje,
ataribubone ukundi abitwumvisha!
Muri make, Kagame ni umunyamahoro wabuze uwamufasha
ngo arusheho guteza igihugu imbere!!
Gusa, aha Padiri Nahimana Thomas yigwishije amagwandi
yanga kuvuga ko Twagiramungu ariyo ntwari yonyine abona yaganira na Kagame
bagafatanya kubaka igihugu.
Akandi kantu kansekeje, ni uriya mwaka wa 2012!! Ni
wo mwaka w'ifatizo se bagenzi bange? Kuki ayo mahoro Kagame atayifuje muri
2000? Why not 2005? Kuki se ahubwo atategereza akayifuza muri 2020? Cyangwa
iriya myaka 18 ni ntarengwa? A moins que baba barabivuganye; ce qui est tres
probable; si non Padiri Nahimana Thomas yari kuba agaciye yiha gufora (deviner)!!! Ubundi, un homme
normal reflechit tandis que un idiot devine!!
4) Abantu babangamiye ubutegetsi bubi bwa Kagame na
FPR ye, baherutse kwakwa passeports nyarwanda bari bafite. Liste y'abo bantu mwese mwarayibonye.
Twagiramungu Faustin na Padiri Nahimana Thomas bo muri " OPPOSITION IRI
HAFI GUKORESHA REVOLUTION MU RWANDA ", si impunzi; bagendera kuri passeports z'u Rwanda ariko bo ntibazatswe. Rukokoma we aherutse no kubona
inshya kuko iyo yakoresheje muri 2003 yari yararangije igihe. Na Evode Uwizeyimana umujyanama w' Ishyaka INZOZI, aherutse kurikocora ati “abo batazatse ni
uko ntacyo babangamiyeho ubutegetsi
cyangwa bakaba bafite uburyo bakorana nabwo”!!
5) Kuba opposition ikwiye gutaha igakorera imbere mu
gihugu, kabone n'iyo nta na gito cyaba cyarahindutse ku mikorere ya Kagame na
FPR, ni ingingo yagarutwseho inshuro nyinshi na Padiri Nahimana Thomas, no mu
ijwi rya Zelote Mahoro muri ya mabanga 77. Ubu bwari uburyo bwo kudutegura
hakiri kare ngo nibataha twoye kuzabyibazaho.
Zelote Mahoro yibutsaga iyo ngingo, bugacya
Twagiramungu atangaza (par hasard!!!) ko ari hafi gutaha, kujya gukorera
politique mu gihugu!!!
Ku wa mbere w'igishize Padiri Nahimana Thomas yanamenyesheje
abasomyi be ko ubu ari tayari gutaha, nkaba nkeka ko abivuze ari uko abona asa n'urangije inshingano ze.
6) NDAHAYO Eugene (Manyinya), ishumi rikomeye rya
Twagiramungu, aherutse gutangaza ko ubu ari we President wa FDU-Inkingi! Uko
guhirika Madame INGABIRE Victoire kuri uwo mwanya kwapanzwe mu nama yabaye mu
kwa kabiri 2012 biba ibanga, none bitangajwe ejo bundi le 23/05/2012 . Kubera iki?
Kubera ko ari hafi gutahana na Twagiramungu, bagerayo akandikisha ishyaka FDU-Inkingi igice cye, icya INGABIRE
kikaburiramo!!! Ubwo nyine Twagiramungu
azandikisha irye, amashyaka abe abaye abiri, akore impuzamashyaka ya
"opposition" izagirana imishyikirano na Kagame UKO YABYIPANGIYE UBWE,
ni uko Film ibe irizinze!!! Gusa,
sinkeka ko gukina politique a la Nayinzira
bisaba kubanza guhunga!!! Ngo akumiro ni ubushita amavunja arahandurwa!!
Cyokora, kuba aba bashomwana batwiyeretse ubu, ni rwa rukungu rupfundura mbere y'amasaka,
bikaba ari byiza rwose! Naho kuba bazataha i Kigali guhabwa imyanya, ni rwa rumamfu ruzaba ruvuye mu
ngano, bikaba ntako bisa!
Opposition nyayo rero, iramenye ntizabure ibyara ngo
yarogewe!!
Gusa, twizere ko
nibagerayo bazavugisha ukuri aka wa mukecuru ati: "Ya hene
urayirya idahenuye mugabo nkunda, aho kubyara amavuta amata yabyaye amaziri!"
Murakagusha imvura mwabibye, muvushe izuba mwanitse!
N'importe quoi !!! Il faut ĂȘtre bĂȘte pour croire en ces conneries.
ReplyDeleteDear Anonymous:
ReplyDeleteCan you please elaborate a little bit.
You may for instance deconstruct this article by providing blo readers with irrefutable evidence for you claim.