Iby'urupfu rwa GATABAZI muzabibaze Umwidishyi Tito
RUTAREMARA. Ndakeka NKURIYINGOMA abizi. Mu gihe abanyapolitiki bo muri
opposition interne barimo TWAGIRAMUNGU Faustin, NDASINGWA Lanouard, NZAMURAMBAHO
Frédéric n'abandi bari mu nama kuri
Hôtel Méridien na délégation ya FPR yari icumbikiwe muri CND irindiriye
ishyirwaho ry'inzego z'inzibacyuho zateganywaga n'amasezerano ya Arusha,
byageze aho badashobora kumvikana. Gatabazi amaze kuvumbura sur place plan B ya
FPR yarivumbuye, aritahira.
Akigera i muhira mu ma saa tatu z'ijoro nibwo RUTAREMARA
Tito yamuhamagaye kuri téléphone ngo nagaruke hari point bagomba kurara
barangije. Ngirango muzi ko nta mobile zariho icyo gihe, nijye witabye telephone
(Gatabazi yari ataragera mu rugo akiri mu nzira ava kuri Hotel Méridien). Tito
yavuze mu gifaransa muri aya magambo kuri telephone, ariko byumvikane ko
yabanje kumbaza uwo ndi we, nkamubwira ko ndi neveu wa Gatabazi (icyo gihe
natahaga iwe nari nkiga muri Kaminuza
y'u Rwanda mu ishami ry'amategeko i Mburabuturo mwese murahazi). Ubwo yarambwiye
ngo nahagera mubwire ko Tito Rutaremara amushaka d'urgence akore uko
ashoboye barare bavuganye. Ubwo mu gihe tukivugana imodoka ya Gatabazi ivuza
ihoni inyuma ya portail, umujandarume wabaga mu rugo (icyo gihe Gatabazi yari
afite abajandarme babiri, uwo bagendana n'uwirirwa mu rugo) abwira umuzamu ngo
akingure nibwo nabwiraga Rutaremara nti guma kuri ligne ndabona aje. Ubwo
Gatabazi yafashe téléphone baravugana numva aravuze ngo « finalement vous veniez
de renoncer à votre position? C'est moi qui ai raison alors !» ahita abwira son
épouse ngo asubiyeyo, kuko ntiyanicaye, ngo hari point batumvikanagaho ngo
ariko arumva abantu ba RPF bisubiyeho.
Ubwo yarasohotse ahita asubira mu modoka afata umujandarume
wari wiriwe i muhira aba ariwe basubiranayo, uwo bari biriranywe aza kurya, asigara
mu rugo. Ubwo hashize iminota nka 45 vers 22h, twumva na none imodoka ya
Gatabazi iravuza amahoni kuri portail agarutse, ni nabwo twahise twumva urufaya
rw'amasasu umuzamu ahungira mu nzu; wa mujandarume wasigaye mu rugo yurira
clôture kuri côté y'inyuma asohoka hanze nibwo yegereye imodoka asanga ni
Gatabazi barasiye kuri portail yaguye mu modoka.
Kagame yavuze ko FPR nta muntu wayicira urubanza ariko igihe kizagera Imana ice urubanza rutabera. Turacecetse ariko tuzi byinshi. Rutaremara niyibere Umuvunyi, Gatabazi nawe tuziko Imana yamwakiriye mu zindi nzirakarengane zayo.
No comments:
Post a Comment