Bamboo picture- symbol for strength, resilience, luck and success |
Inkuru ya Dr. Innocent Biruka
Strasbourg, France
Tariki ya 27 Ukwakira 2016
GATIMATARE 2
GATIMATARE 3
GATIMATARE 4
GATIMATARE 5
GATIMATARE 6
GATIMATARE 7
GATIMATARE 9
GATIMATARE 10
GATIMATARE 11
GATIMATARE 12
GATIMATARE 13
GATIMATARE 14
GATIMATARE 15
GATIMATARE 16
GATIMATARE 17
GATIMATARE 18
GATIMATARE 19
GATIMATARE 20
GATIMATARE 21
GATIMATARE 22
GATIMATARE 23
GATIMATARE 24
GATIMATARE 25
GATIMATARE 26
GATIMATARE 27
GATIMATARE 28
GATIMATARE 29
GATIMATARE 30
Strasbourg, France
Tariki ya 27 Ukwakira 2016
GATIMATARE
1
Dasso: Wa cyana we utakarabye! Uri uwa nde?
Gatimatare: Mama ni Gatalina, data ni Kanyarwanda.
Dasso: Haaaaaaaa! Ukomoka mu nterahamwe!
Twereke aho iso ari rero sha!
Gatimatare: Data abadasso benewanyu baraje baramuzirika baramujyana, ntiyagarutse, umenya ngo yarafunzwe.
Gatimatare: Data abadasso benewanyu baraje baramuzirika baramujyana, ntiyagarutse, umenya ngo yarafunzwe.
Dasso: Oya iso yarahunze. Twereke nyoko vuba.
Gatimatare: Mama se muramushakira iki ? Muragirango
nawe mumwice?
Dasso: Ceceka ntakumena icyo gitwe, wa ngurube
we!
Gatimatare: Nagorwa ! Nagorwa Gatimatare ka
Kanyarwanda!
Dasso: Nyoko ari he koma nyoko?
Gatimatare: Yagiye guhinga?
Dasso: Arahinga? Nta soni? Arahinga he?
Arahinga iki?
Gatimatare: Arahinga kwa Nzungize. Bamuhemba
amafaranga akagura icyo turya n’icyo agemulira data.
Dasso: Interahamwe! Wowe rero ntiwiga? Dore
uko gisa!
Gatimatare: Oya, mama ajya guhingiriza no
kugemulira data jye ngasigarana buhinja.
Dasso: Umva se! Interahamwe! Jya kutwereka
aho nyoko ari vuba!
GATIMATARE 2
Ubwo
Gatimatare araruca ararumira. Umudasso aramusatira aramushika ati: "uri
igipfamatwi wa cyana we? Hogi utwereke nyoko vuba". Gatimatare ati:
nimubanze munyereke data nibwo mbereka mama".
Ubwo
undi mudasso aba amufashe akaboko amutwara yanga amukurura cyanzi nk'intungwa bajyanye
mu ibagiro. Gatimatare ashinga ibirindiro yanga gutambuka wa mudasso agerageza
kumuterura ngo amubangatane amugeze kwa Nzungize. Sibwo bageze mu muharuro
umwana akamubera ibamba agakoresha amenyo, inzaara n'imigeli ari nako ataka
cyane kugeza ubwo umudasso bimunaniye akamusubiza hasi.
Umudasso
ariyamira ati: "yampaye umuheto Hayi Exelensi! Kubona umwana w'interahamwe
ancalanjinga kandi mfite umuheto bahu!" Ubwo ga wa mudasso atangiye
kumukubita n'ikiziriko cya gisilikare. Gatimatare induru ayiha umunwa:
"ndashaka data ! Ndashaka data aka kanya..."
GATIMATARE 3
Ngizo
impagarara n'igishyika. Gatalina nyina wa Gatimatare aba aturumbutse iyo
yahingaga inyuma y'urugo yiyahura ku mudasso ukubita umwana barwanira cya
kiziriko. Igihe abadasso bombi bagerageza kumukomeza ngo bamubohe bamujyane,
umukambwe Nzungize n'ab'iwe bamwe baba barahagobotse.
Nzungize
ati: "mwa bivume mwe noneho muje guhotorera abantu iwanjye? Nimurekure uyu
mugore naho ubundi kababayeho". Ubwo ga igihe abadasso bagundagurana na
Gatalina, Gatimatare nawe yihambiriye kuli umwe n'uburakali budasanzwe. Ubwo
umukambwe Nzungize ashobora kubamururaho Gatalina amushyira iwe mu rugo.
Mu
gihe abadasso bahirahiriye kumukulikira mu rugo, umukambwe Nzungize atambama mu
marembo ati: "nimusigeho n'inyamaswa ikulikiwe ihungira mu rugo ikaba
ntacyo ikibaye." Yungamo ati:"nabayeho ingoma nyinshi, kuva kuli
Rudahigwa sindabona urugomo, akarengane n'ubwibone nk'ibyogeye kuli iyi ngoma
ya Kagame rwose". Sibwo nawe umudasso amuteye ijanja.
GATIMATARE 4
Ni
uko ku bw'amahirwe umukambwe Nzungize arabandabanda aliko ntiyagwa. "Yewe
mwa, mpereza mombayiro yanjye, nayisize ku ruhimbi. Ni ngombwa ko ntabaza
ubuyobozi ku bw'aya makuba angwiririye." Niko guhuruza ubutegetsi:
"abo kwa Nyumbakumi mwe, yemwe yemwe allo ! Nimuntabare, nimuntabare za
nkoramaraso z'abadasso zanteye". Ubwo ba badasso barazenga mu marembo
aliko abo kwa Nzungize bababereye ibamba bababuza ubwakwinjira. Muli ako kanya
Nyumbakumi aba arahasesekaye aherekejwe n'abadasso bane.
Ubwo
Nyumbakumi abaza ba badasso: "nkeragutabara mwe, ko uyu musaza Nzungize
aduhuruje, iyi intervention yagenze ite?" Naho ba badasso: "Dufite
amakuru ko kuva aho Kanyarwanda amariye guhunga igihugu hejuru y'ubwicanyi
yakoze muli jenoside, umugore we Gatalina yadukanye umudeli wo gusebya
ubuyobozi bw'igihugu kandi agakangulira abaturanyi be kwigumura. None uyu
musaza Nzungize yihaye kumutwima akamuhisha mu nzu ye. Ubwo ga Nyumbakumi
ahamagaje Gatalina ngo asobanure ukuntu yahagurukanye ubuyobozi bw'igihugu. Ni
uko haba isakabaka rikomeye abari aho bose bemeza ko Gatalina arengana kandi
bamagana ihohoterwa ryakorewe Gatimatare n'umusaza Nzungize.
Naho
Nyumbakumi aho kwihaniza abadasso ahubwo arabashima cyane ati : Aravuga ati :
"Wa mugore we itandukanye vuba n'umugabo wawe Kanyarwanda uzwiho ko yagize
uruhare muli jenoside...
GATIMATARE 5
Ni
uko Gatalina n'ikiniga cyinshi: "sinzitandukanya n'uwankoye akankunda
akankamira. Ahubwo nimwitandukanye n'izi nkorabara z'abadasso zingera amajanja
nzira akamama. Umugabo wanjye rwose ntaho ahuriye n'itsembabwoko, ni
inyangamugayo n'abaturanyi barabihamya...". Naho Nyumbakumi: "Niba
afite ikimenyetso cy'uko ari inyangamugayo ubwo azahabwa umwanya uhagije
abyereke ubutabera. Hagati aho nta mpamvu n'imwe ufite yo gusebya ubuyobozi no
kugumuura abaturage.
Gatalina
atera hejuru ati: "umugabo wanjye ubu afite imyaka 31. Mfite bimwe mu
byangombwa bye imuhira nshobora gutangaho gihamya. Bantu b'Imana murasanga mu
gihe cya jenoside yakorewe abatutsi umugabo wanjye Kanyarwanda yaranganaga iki?
Mwambwira ukuntu umwana w'imyaka icyenda yakoze jenoside koko?
Ni uko Nyumbakumi n'ukwishongora kwinshi: "None se abatutsi bo muli aka
gace bariyishe? Ninde se uyobewe ko se umubyara ariwe sobukwe ibye byarangiriye
muli gereza? Gatalina aratakamba. Naho Nyumbakumi: "Ngicyo ikindi cyaha
tutazongera kwihanganira: kwandagaza abayobozi ngo aha baba babarenganya. Niba
uwo Kanyarwanda wawe atarakoze hasi, birazwi ko se na sekuru bagakoze.
Ubwicanyi ni karande, yabwonse mu mashereka. Ni uko umukambwe Nzungize
n'uburakali bwinshi: "iri teka ry'abavukanye icyaha niyo ntwaro ya
kirimbuzi mwabonye, aliko mumenye neza ko ingaruka z'ibi namwe
zitazabasiga". Ni uko abari aho bose bamagana Nyumbakumi.
Hagati aho Gatimatare aba yakoze ku bandi bana bose batoye amabuye...
GATIMATARE 6
Nyumbakumi
nawe si igicucu! Ubwo areba ukuntu umuryango n'abaturanyi ba Nzungize bariye
karungu, azirikana amagambo aremereye Nzungize amubwiye mu maso ya rubanda,
areba urwo rucanda rurangajwe imbere na Gatimatare... ni uko ibyo gufata
Gatalina aba abyihoreye. Ahubwo yigira inama yo kwitabaza Kamana-ka-Milindi
ariwe Gitifu uyobora Akagari ka Mararo.
Arahasesekaye
rero nguyu Gitifu ntatindiye rubanda, umurabyo uratinda! Aje kandi gitware koko
kuko yicaye muli ya kamyoneti ihinda bagahindagana bakwumva ihoni ryayo
bakihindira muli bazindyiki, ndashaka kuvuga utuzu twabo ye ! Ihateye
amatako rero ruhumbagegera, imodoka bakunze kwita Gitundabahutu, urambemo! Dore
ga Gitifu akikijwe n'abadasso batanu; nguyu ateye intambwe yegera Nyumbakumi
ubwo abari aho bose baraceceka bagwa mu kantu. Ni uko humvikana ijwi
riranguruye rya Gatalina wateye hejuru ati: « urandenganure nyakubahwa
dore nanjye ndi muli Repebulika ». Ubwo Gitifu amaze kwongorerana na Nyumbakumi
n'umutware w'abadasso ati: « Ntibikwiye ko umuntu umwe ariwe ubera ikibazo
Akagali duhagarariye. Afandi, uriza uriya mugore tugende ».
Ubwo
igihe abadasso bakataje basatira Gatalina, sinzi aho Gatimatare yakuye ifilimbi
aba arayiduhirije! Ubwo we n'abandi bana bose batangira gutera amabuye
bayerekeza kuli Gitifu. Erega nibwo induru ikoreranye. Ubwo abantu bakuru bari
ahongaho banga kurebera, bose bose bakikiza Gatalina baramwimana nk'inzuki
n'urwiru. Sinzi ahubwo n'inkonkobotsi yegereye gitundabahutu iyitobora amapine
abili y'inyuma. Ibitutsi, inkoni, ibimene by'amacupa, amabuye, za ndembo, reka
reka ivu ryabuze agatebo. Sibwo ibyari inama bibaye urugamba ubwoba bukimuka!
GATIMATARE 7
Utazi
rubanda ga ye! Sibwo Kamana-ka-Milindi ategetse afandi guhabura abantu! Ubwo
aba yorosoye uwabyukaga, inkeragutabara aba arekuriye mu kirere abili ya mwoto
mwoto ngo « pa pa! », dore ko n’ubundi mu ivanjili nshya ngo
kalashinikovu ariyo karamu izandika amateka. Nyamara rubanda ntihondwa ngo
inoge! Isasu se mu Rwanda rw’umwakagara riracyakanga nde wundi ko ariryo
ryasimbuye inyombya ya mu gitondo rikaba ryarabaye ibisanzwe nk’ibya misa?
Ni
uko igihe urupfu ruhanuutse shitani atangiye kwishima, imfura nzima rutikanga
Nzungize yambura umugore igitambalo cy’umweru agishyira hejuru ari nako atera:
« Rwanda nziza gihugu cyacu,
Wuje imisozi ibiyaga n’ibirunga, Ngobyi iduhetse gahorane ishya… ».
Ubwo abantu bari bagumuutse baratuuza, bose batiza agahogo nyagukura Nzungize
bati: « Reka tukurate tukuvuge ibigwi, Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye…» Ubwo Gitifu wari wawutaye agaruka ibuntu,
arasoboka ahereza umukono Nzungize. Uyu nawe ati « iyi midugararo yose
rero kuko wiyemeje kuligisa umugore mupfakaje imbura-gihe? Aliko muracyari
Abanyarwanda? Ndemera kuganira nawe ari uko wigijeyo izi ntozo zawe ». Ni
uko Gitifu ahindukirira afandi amubwiza ijisho, ubwo abadasso bose binaga muli
gitundabahutu bicaramo inyuma.
Ni
uko Gatalina ati « Mbaye ikibazo mu Kagari, mwambwira icyaha
cyanjye? ». Gitifu arajijwa, ati: « amakuru angeraho ni uko wowe
n’umugabo wawe Kanyarwanda; biravugwa kandi ko wakuye umwana mu ishuli ukaba
umaze kumugira umukamikaze ». Ubwo Gatimatare aba ashinze imbere ya Gitifu, nka
bakame imbere ya bihehe: « nziga nte nshonje, ndebwa nabi, mungize
impfubyi? Uyu munsi se buhinja ntari mu nzu wenyine kuko abadasso bawe biriwe
bankurubana na mama?! » Ni uko Gitifu byo kwikura mu isoni ati: « Ejo
uyu mwana azasubire mu ishuli, nutabikora uzabihanirwa. Ahasigaye wishyire
wizane. Iby’umugabo wawe birareba ubutabera»
GATIMATARE 8
Burakeye
! Nguyu umunsi mushya, umunsi udasa n’iyindi, umunsi Gatimatare asubira mu
ishuli. Amezi yari abaye atanu aciye ukubili n’ishuli. Kuva ise bamutwaye kandi
ari we wari ubatunze, Gatimatare yaretse ishuli ngo afashe nyina kurwana ku
buzima. Yagerageje no gushaka akazi, ni uko bitemewe n’amategeko. Yagumye mu
rugo kugirango arere murumuna we buhinja mu gihe nyina yagiye guca inshuro
cyangwa kugemulira ise aho ari mu mpimba z’inkotanyi.
Iri
joro rikeye Gatimatare ntiyasinziriye. Yakomeje kugerwayo cyane n’amagambo
nyina yaraye amuhayeho impamba: “Mwana wanjye kuba umugabo birakomeye, ni
icyemezo cya buli munsi, cya buli munota. So na sokuru bari abantu, uramenye si
wowe uzamera umulizo… Ugomba kumenya no kwubahiriza amategeko ya gihungu:
ntuzashotorane ngo ushoze intambara, aliko uzakubanza uzamwivune… Guhangana
n’akarengane ntibizahoraho, aliko ntibishobora gucika aka kanya; ni ugukomeza
umutsi. Wige kandi umenye, uzigirire akamaro ukagilire n’abandi. Amahirwe
abaho, aliko ushaka umubira abira akuya. Uramenye ntuzapfe ibintu na
muntu: hari benshi batagoheka kandi imitungo baragwije. Uzatinye Imana kandi
ukunde abantu. Ntukabe umwe, uzaharanire gufatanya n’abandi, kandi ntuzishimire
na limwe mu gihombo cy’undi... Ayo magambo niyo yaraye ajaganya mu gatwe ka
Gatimatare. Yarwanye inkundura ejobundi Gitifu ashakaga gutwara nyina, aribuka
ukuntu umusaza Nzungize n’abaturanyi babarwanyeho.
Ubu
rero abadukanye isheja yerekeje iy’ishuli. Yizeye ko rizamuruhura akaga amazemo
iminsi, ikijisho n’ikizizi bya bamwe mu baturanyi bari mu buyobozi bw’akagari.
Agiye kuruhuka gato amaganya ya nyina wacitse umugongo kubera guhingiriza
agacika ururondogoro kubera akarengane n’ubuhonyozi byahawe intebe. Muli aya
mezi Gatimatare yaganiriye n’urungano, atega amatwi n’abakuru baganira: azi
neza ko atari we mbabare wenyine mu Rwanda, ko kandi ibyago n’amakuba atari
akarande. Mana urakomeze intambwe z’uyu mwana.
GATIMATARE 9
“Druuuu!
druuuuu! druuuuuuu! ” Eh! Iravuze ifilimbi yokabyara! Ngiyi inshyimbo
igucyamura ukerekeza iburyo wajyaga ibumoso. Ubuzima bwa Gatimatare bugiye
kugengwa n’iyi filimbi kuva ubu. Hehe no kubunga no kwangara. Gatimatare yajya
yagaruka ku murongo ugororotse. Si nguyu se noneho yihunguye ivu arasa
n’inyange mu twenda nyina Gatalina yaraje ku musego ngo tugororoke? Arakataje
rero Gatimatare, abaturanyi bose baramurora ntibamumenye; ab’urungano
baramwitegereza atera intambwe bamwumva avuga bagasanga ari undi wundi,
bagashoberwa bati aliko se uyu si Gatimatare ka Kanyarwanda dusanzwe dusangira
umubira n’umubirizi?
Nguwo
rero arakataje no ku ishuli ishema ni ryose. Mu kanya bati nimuhaguruke
muririmbe indilimbo yubahiriza igihugu. Mu gihe abanyeshuli bateye “Rwanda
nziza”, Gatimatare aribuka uburyo yaririmbwe ejobundi mu muharuro kwa Nzungize
igacubya induru. Iyi ndilimbo iramwibutsa umwenda afitiye u Rwanda, ikamubwira
ko agomba kuzaruhigura akarurasanira... Ubu ari mu bandi Gatimatare, aliko se
azihanganira kangahe ko bagenzi be bamwita kamikaze abandi bakamutuka mu
matamatama ngo ni interahamwe. Ari mu ishuli, aliko roho ye ni ndi aha ndi
ahandi: arakubita agatima ku kiboko cya dasso, arashushanya ise bamushoreye ari
mu mapingo, arareba nyina ashishikaye ku mushike iw’abandi. Ese azashobora
gukulikira n’iyi mitima ibunga?
Ngaya
amasomo arakomeje. Aliko hari byinshi by’amabanga! Baravuga ngo kwiga ni
ubuntu, aliko Gatimatare aracunaguzwa akanirukanwa kuko atazanye amafaranga.
Umusanzu utazwi n’agahimbazamuskyi katagira umubare ni irindi hurizo. Iki cyorezo
se cyo kwayura no guhunyiza? Umenya kuburara no gusohoka udasamuye atari ibye
wenyine
ntagiye kwiririra. Iyaba mwalimu atahanaga cyane, ntawayura ngo ahunyize mu
museso asetse. Mwalimu nawe ibyo yigisha arasa n’utabyumva. Amabanga!
GATIMATARE 10
Nyamara
mwalimu yarize, biravugwa ahubwo ko yaminuje. None se bagabo ba mama kuki inyigisho
ze zidatomoye? Gatimatare aribaza agashoberwa. Icyo atazi aliko, ni uko mwalimu
atorohewe, gusa kuko nta ruvugiro arashirira muli nyagasani!
Dore
nko mu bumenyi bw’amateka y’igihugu, hari byinshi ategetswe kwigisha kandi
atabyemera, kuko atari byiza kandi atari byo. Ninde wakwigisha neza ibyo
atemera? Ikindi kandi, mwalimu arakora, kandi arakora cyane, aliko umushahara
we ni urusenda. Arakora hagahembwa abandi, abavutse neza.
None
rero mwalimu ufashwe atya yaba ate umusingi w’u Rwanda rw’ejo n’ahazaza
heza ? Ntibitangaje niba abiga barangiza ntacyo bazi, nk’uko umwami w’u
Rwanda yicara akwena abo yita « injiji mbi zize » agahamya yeruye
kandi ko i Rwanda barangiza kaminuza batazi no kwiyandikira ibaruwa isaba
akazi.
GATIMATARE 11
Dawe
uri mu munyururu, batubwiye ko none ari umunsi w’abapapa ku isi badusaba
gutegurira ba data urwibutso rubakwiriye. Ubwo hahise havuka ikibazo, kuko mu
bana mirongo itatu, abenshi bateye intoki hejuru bavuga ko nta ba se bakigira
ko bapfuye, bahunze, cyangwa ko bafunzwe. Jye rero ndi mu bahirwa kuko
nkigufite, kuko n’ubwo uri imbohe, uracyahumeka.
Niyo
mpamvu rero mpisemo kukwandikira aka kabarwa ngo nkubwire ko nkwishimiye nka
data, ko kandi ngukomeyeho kandi ngukunda uko uhagaze n’uko ubayeho. Nkakubwira
ko nzakubera umwana nkakubahisha ahantu hose, ko kandi igihe cyose ntazahwema
kubaza ikibazo cyawe, n'ikibazo kandi cy’iyi Rwanda y'Abakurambere
ukunda.
Ndagusabira
ku Mana uko bwije uko bukeye ngo wihanganire ibikubabaza, wihanganire kuba
wenyine, wihanganire gufatwa nabi, wihanganire abakureba nabi, abakubwira nabi
kandi nta muntu n’umwe wigeze ugirira nabi. Biravugwa rwose ko ahongaho uri
hari benshi bahemberwa kukubabaza, bahemberwa kugabanya iminsi yawe ku isi,
bahemberwa kukwica uhagaze kugirango ntazongera kukubona ngo twese hamwe mama,
buhinja, wowe nanjye twongere twishime nk’uko byahoze mbere.
GATIMATARE 12
Ni
uko mwalimu ati abanditse mwese nimusomere abandi amabaruwa yanyu kandi ibaruwa
iba iya mbere tuzayohereza mu irushanwa mu rwego rw’igihugu. Ni uko umwe umwe
bose barasoma, bahabwa amashyi. Nibwo umwanya uhawe Gatimatare ngo nawe asomere
bagenzi be ibaruwa yandikiye umubyeyi we. Ni ubwa mbere Gatimatare afashe
ijambo imbere ya bagenzi be kuva aho agarukiye mu ishuli. Ni uko arahaguruka,
agenda
amaterekamfizi
agana imbere, ageze ku kibaho arahindukira arega agatuza nk’abasilikare kandi
anyuzamo ijisho rikaze bagenzi be baraceceka baraca !
Niko
gusoma rero ibaruwa ye, n’ijwi rituje aliko rirandaga kandi ritsindagiye: “Dawe
Kanyarwanda uri mu munyururu…” Ubwo ikiri mwalimu, ikiri na bagenzi be batari
bacye, baterera hejuru limwe bamagana Gatimatare kubera amagambo aremereye
yanditse. Bamwe bati: “Mu gihe twe dusenga Dawe uri mu ijuru wowe urasenga iso uri
mu munyururu koko… Nta soni?!
Nibwo
mwalimu ategetse Gatimatare gusobanura ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ye. Gatimatare
ahawe ijambo ntiyakoma! Abana bose bati “dusobanulire icyo ushaka kuvuga muli
iyo baruwa yawe”, Gatimatare abanyuzamo igitsure bose aliko ntiyakoma, nabo
barakakara. Ni uko mwalimu afata urupapuro yandikira nyina wa Gatimatare ngo
azaze kwisobanura.
GATIMATARE 13
Mu
gihe mwalimu ahereza Gatimatare urupapuro ruhamagaza nyina, amushinga ikijisho
aliko nawe ntiyubika ingohe aramuhangara karahava! Nibwo mwalimu amurasheho ati:
“dore impamvu bakwise umukamikaze, wa cyana we uri igikenya!” Ubwo mu ishuli
inkwekwe iba yose, bamwe mu banyeshuli bogeza Gatimatare uhanganye na mwalimu
abandi bamuzomera.
Iryo
sakabaka rihuriranye n’inzogera y’ikiruhuko cya saa yine. Mu rukiniro,
Gatimatare ahahurira n’akaga: bagenzi be bakomeje kumwuzuraho bamwe bamwogeza
abandi bamukwena. Sibwo buri wese amuhaye inyito nshya, dore ko muli iyo minsi
mu maradiyo havugwaga ikulikiranwa ry’abayisilamu bitirirwa ibikorwa
by’ubwihebe. Nguko rero! Gatimatare yiswe "umujahidini",
“umukamikaze”, “umutalibani”, “umushebabu” n’ibindi! Ibyo bitutsi
ntibyamuhungabanyije, baranabivugaga akabihorera akisekera. Gusa hari bamwe
batangiye kumwita “interahamwe”... Ngicyo icyamurunguje umunsi w'amasomo
urangira arebana ay'ingwe na bamwe muli bagenzi be.
Reka
rero atahuke ashyikirize nyina urupapuro rumuhamagaza anamubwire uko afashwe
muli bagenzi be.
GATIMATARE 14
Gatalina
ateye akajisho ku rupapuro rwa mwalimu yikorera amaboko ati mukobwa ndagowe!
Nibwo yihinnye mu nzu bwangu abatura umunyafu wa boberi ngo asobanuze bya
nyabyo Gatimatare. Ati niba ari iki cyagushubije mu ishuli... uzaherukire aho!
Nyamuhungu aba amweretse ibihandure! Ubwo ga nyina ukibanguka cyane aba
amwirutseho rurageretse..., jugujugu no kwa wa musaza Nzungize, Gatimatare
yiterera mu mbere nk'inyaga mu mwobo!
Reka
rero aho umusaza atahukiye abe afashe ukuboko Gatimatare amusubiza mwa nyina,
niko gusobanuza iby'iyo mpunzi nshya! Nyina ati hehe no gusubira mu ishuli, ati
uhame ahongaho uzaragire inka za rubanda nka rubebe zose zo mu Mararo umu.
Gatimatare ati Mawe ndarengana Mawe…Mawe…! Nyina aratsemba. Nzungize ati sigaho
Gatalina utagongana n’amategeko…! Ati ahubwo Gatimatare bwira nyoko icyo wakoze
kigomba urubanza. Ni uko umwana n’igishyika cyinshi abereka ibarwa yandikiye se
Kanyarwanda ikaba ariyo ibaye akatsamuliro.
Ni
uko ari nyina ari n’umusaza Nzungize bagerwa yo cyane bagwa mu kantu. Gatalina
asuhuza umutima ati koko ushaka nabi ugapfa wabyara nabi ugapfa! Naho Nzungize
ati erega warabyaye mukobwa, ati ahubwo kenyera ukomeze kuko uyu si umuhungu
uhungana umuheto! Ni uko Gatalina yinginga umusaza ngo azamuherekeze amufashe
kwisobanura kwa mwalimu. Ubwo inama iba ibaye iyo.
GATIMATARE 15
Ni
uko Gatalina n’umusaza Nzungize bagera ku ishuli abana bagiye gukina. Nibwo
mwalimu abinjije mu biro by’umukuru w’ikigo bahasanga n’umwe mu babyeyi waje
kurega Gatimatare ngo waba ahigira umwana we. Mwalimu ati madamu rwose biteye
inkeke ukuntu Gatimatare mwamutsindagiyemo ingengabitekerezo... Gatalina
ikiniga kiramufata neza neza aragobwa...
Nibwo
Nzungize amugobotse ati uriya mwana Gatimatare namubonye avuka, ahubwo sekuru
Ngendahimana niwe twabyirukanye, ba data bahanye inka. Nta nabi nta ribi, ni abahutu
b'imfura cyane; iyo ngengabitekerezo rero yisubize aho uyikuye!
Mwalimu
ati iyi baruwa ni ingengabitekerezo nsa nsa nsa! Umusaza Nzungize aratokorwa
ati ese ari umwana wibwiriye se akali ku mutima ari nawe washyize ku karubanda
ibaruwa ye ubwo umugome ni nde? Ati none se niba umwana afite agashavu ko
kubura se akamwandikira akajambo kamukomeza, iyo niyo ngengabitekerezo. Ati ubu
se wowe ukiri umutavu wumvaga so yaba mubi? Ati mbega uburezi bw’ubu!
GATIMATARE 16
Wa
mubyeyi wundi ati «umwana wanjye ntazagaruka kuli iri shuli uwitwa Gatimatare
akihisehenga, kuko yamweretse ikimenyetso ko azamwica, ngo ibyo kwica
yarabitojwe bihagije» Ni uko bose barumirwa. Umukuru w’ikigo ahamagaza abana
bombi. Babajije umwana ikimenyetso, yinyuza igikumwe ku ijosi nka kumwe
kw’abakinnyi ba rugubi, byerekana ko Gatimatare yamwijeje kuzamuca ijosi! Bati
ese Gatimatare biriya warabikoze? Ati «cyane», naho nyina Gatalina si isoni,
agahinda n’umujinya!
Bati
gatindi Gatimatare icyabiguteye? Ati «yanyise interahamwe kenshi mwiyama,
n’abandi babihamya» Wa mwana nawe rwose ntiyabihakana. Ay’ubusa aliko, umubyeyi
we arashega ngo n’ubwo umwana yashotoranye ntakwiye urupfu, ngo Gatimatare
agombe yirukanwe na nyina akulikiranwe. Ni uko Nzungize arakomakoma, arahana arahanura,
ati «erega tanga ituze uri umubyeyi, nawe ejo umwana yazakuzanira ; erega ntawe
ubura ishyano ashyukwa.» Ni uko abantu baraseka, bose bahana amahoro.
GATIMATARE 17
Ngiyi
rero inzira y’ishuli Gatimatare arayitoye arayihase. Aliko urugamba rw’ubumenyi
ntirworoshye, cyane cyane ku mwana w’inkeho muli iki gihugu cyamunzwe n’icyaha
cy’inkomoko, munyangire n’ubwibone bwa bamwe bashinze idarapo ku mva z’abandi
bakaba bakataje mu gucuruza amakuba akomeye yaranze urwa Gasabo. Gatimatare
amenyereye ibitutsi, ikijisho ribi, guhonyorwa hato na hato. Akicara yikomeza
cyane ati: “murabeshya aliko nzabakurana, kandi nzabaruta!”
Uyu
mwana afite imyumvire n’imigenzo yihariye, ku byuryo rwose usanga na Gatalina
wamubyaye yicara yifashe impungenge. Ni uko akamucyaha ati “uramenye
ntuzateshwe umurongo n’amatage ya so na bene wanyu, ahubwo ibikubabaje
bikuviremo imihigo ihimbaje yo kuzaba umugabo w’ukuli ukazabera abandi urumuli.
Ishuli
rero ni ibilindiro bikomeye kuli Gatimatare, niyo mizero ye. Akunda ibyigwa
cyane, akaza ku isonga buli gihe, n’ubwo akenshi aba yagiye ku ishuli atikoze
ku munwa, na nimugoroba igihe abandi bakorera ku meza mu rumuli rushashagirana,
we akisunga igiti cy’itara ryo ku muhanda ngo asubiremo amasomo.
GATIMATARE 18
Gatimatare
ateye ibitambwe. Ageze mu wa nyuma w'amashuli abanza. Umwaka arawize
arawihanije, za konkuru arazinywa buzi. Nyina yamutegetse guhagarara imbere ye
cyangwa imbere y'indorerwamo iminota itanu buri munsi akavuga ibyo yize n'ibyo yakoze.
Ubwo kandi ari imbere muli siporo no mu tunama tw'ubuyobozi. Mu mihigo yose
barwanira kumuzanamo, kuko yamye ababera ingenzi cyane. Agira urugwiro akamenya
gutera inkuru n'ubwo yaba ashonje: yagusetsa ukarambarara n'ubwo waba uvuye
kujugunya nyoko.
Aliko
kandi mu rungano ahora asizana, arasanira kwemerwa uko ari akubahwa nk'umuntu
ku giti cye adasuzuguwe azira amavuko. Baragira bati: "yewe mwa, uri uwa
nde ?" nawe agasubiza ati : "ndi jyewe jye jyenyine", ku buryo
kenshi byanamushyize mu mpaka, usibye ko utamutsinda n'ubwo waba uvuye ikuzimu.
Gatimatare yanga urugomo, akanga ikinyoma, akanga icyitwa ifuti, kandi mu
bahungu baramuzi, umubanje uwo aba agatoye.
GATIMATARE 19
Gatimatare
arakamagiye yambutse ya nyanja y'ubujiji mama weeee! Nguyu yitereye mu mashuli
yisumbuye. Yamye arota kujya muli koleji nka bene Zikamabahari none bigenze
ukundi. Atsindiye kwinjira mu iseminali. Abapadiri ntibaheza barakabyara.
N'ubundi ngo baba ari bo bakiriye rubanda rugufi igihe amashuli ya leta yari
akalima k'umwihariko k'ibikomangoma byavukanye imbuto. Gatimatare rero ibya
koleji arabyibagiwe yishimiye gushyira ikirenge mu cy'intwali zaruharaniye.
Gatalina
afite ibyishimo bivanze: anejejwe n'uko umwana yihunguye ivu akajya mbere aliko
na none aribaza niba Gatimatare n'amanyama ye azajya imbizi n'abapadiri.
Ahangayitswe kandi no kumubonera ibikoresho n'ubwishyu bw'ishuli. Ubukene ni
amapingo. Aliko ntiyabona umwana ngo abure ingobyi. Ubwo yandika agapapuro
akanyuza mu baturanyi. Ni uko bose bakubita inzu ibipfunsi: uzana akambaro,
uzana akebo k'impeke, agatoki, akajana, yoooooo, mu minsi ibiri gusa amafaranga
n'ibintu biba biragwiriye. Naho Gatimatare yitegereza ukuntu rubanda
ihagurukiye limwe ikamutera ingabo mu bitugu.
Biramukomeje kandi biramubwiye.
GATIMATARE 20
Imikenyero
itabonana, uruhanika, urugoli, impumbya, ingendo y’abeza … uyu mugore uteye ubusambo
ni uwa nde bahungu mwe? Ni Gatalina wa Kanyarwanda uherekeje umwana we
Gatimatare watsinze! Umuhungu arasa n’inyange pe! Barakataje no ku iseminali,
bahasanze imodoka z’abana b’abagaga bavuye i Kigali!
Ubwo
Gatimatare arakiriwe, bamweretse umwanya azararamo muli dorotwari. Ngaka
agatanda keza ka rasoro Gatimatare agiye kujya yumviraho umunyenga, hehe na ya
saso n’ikirago byamucaga urubavu! Ngaya amatara, abana b’urungano amagana
babengerana, urusengero, amafunguro, byose ni ubunani ahubwo ubuki burarura!
Igihe
cyo kuryama kigeze Gatimatare asanga umwegereye muli dorotwari wari
ugitinyatinya baribwirana: yitwa Gatali aturutse Nyarugenge igengwa n’abifite.
Umuturanyi aba mwiza akakubera umulinzi, akakubera Imana ahubwo. Dutege amaso
iby’aba bagabo bahuriye ku itabaro, Gatali na Gatimatare!
GATIMATARE 21
Ubwo
abahungu bamaze kwibwirana baganira bongorerana. Gatali amuratira umurwa wa Kigali
ngo ni i Burayi neza neza! Acana mombayiro ye bita smatifone amwereka amafoto
y’iwabo mu rugo no mu mujyi. Ubwo amwereka na mudasobwa igendanwa bamuguriye
y’agahebuzo.
Gatimatare
ati ese shahu wowe kuza byarakoroheye ko jye byari byanze neza neza kuko
bihenze cyane? Gatali amubwira ko byose abyishyuriwe n’Ikigega n’indi miryango
ifasha abacikacumu. Naho Gatimatare ati ni abaturanyi bangiriye ibambe
barapfundikanya kuko Ikigega cyanteye utwatsi kuko ntari imfubyi ya jenoside.
Nyuma
Gatimatare ati ese iwanyu baguye muli jenoside? Gatali ati iwacu baturutse
Bugande nyuma ya jenoside, gusa data yaguye i Kigali mu myaka itanu ishize.
Nibwo Gatimatare asobanukiwe ibanga rimwe rikomeye: hari abacikacumu n’imfubyi
za jenoside batari bahari muli 1994!
GATIMATARE 22
Yezu!
Mariya! Yozefu!!! Burya bwose hari benshi birirwa bacuruza jenoside nk’umuti wa
myambi, bakanyagisha kandi bagacisha imitwe, bagasarura aho batabibye
bakikubira byose bagahunika imitiba, bakica bagakiza, kandi iyo jenoside
barayumvaga mu maradiyo iyo bari bibereye za Bugande, Burundi, Zayire,
Tanzaniya n’ahandi !
N’ubundi
koko ngo hataka nyir’ubukozwemo naho uwo batwaranye n’akebo ntakoma: abarokotse
jenoside koko bakagarukira ku mva ntibakoma, ahubwo banarangije kubabarira
ababahekuye cyeraaaa, biyunze n’abantu biyunga n’Imana bategereje umunsi wabo
mu mahoro. Ni abo ba Kizito Mihigo, ba Mushayidi, ba Samputu n’abandi benshi,
erega ntiwanabavuga ngo ubarangize, ntiwanabamenya ahubwo kuko bo baba
batifotoje. Amahirwe tugira ni uko aribo benshi cyane mu Rwanda.
Ubwo
Gatimatare ariyumanganyije ngo adacikiriza urugwiro n’uwo mubano uvutse hagati
ye na Gatali. Uyunguyu ahubwo amusogongeje no ku miziki igezweho: dore yewe
amuhereje kamwe mu twumvirizo twa smatifone ye nawe ashyize mu matwi! Ngiyo
rero imiziki igezweho muli Kigali no ku isi hose ba Kingi Jemusi, ba Yusitini
Bieber, ba Biyonse n’abandi.
GATIMATARE 23
Burya
aliko ikizungu ntikimenyerwa: Gatimatare yumvise imigoroba ibili gusa iyo
miziki ishyushye ya Gatali iba imuvuye ku nzoka neza neza! Nibwo ku munsi wa
kane amubwiye ati nshakira indirimbo "igisobanuro cy’urupfu" y’umuntu
witwa Kizito Mihigo. Gatali ati uwo Kizito numva bavuga ko ari umwanzi
w’igihugu akaba anafunzwe. Naho Gatimatare ati "wenda natwe tuzafungwa nta
mugabo udafungwa", ati reka rwose tumwumve cyane cyane ko nawe yanyuze
muli iki kigo.
Ni
uko abana bumva iyo ndilimbo ya Kizito, Gatimatare amusaba ko amagambo arimo
bazafatanya kuyasobanukirwa neza.
Iyo
ndilimbo Gatali yari yarayumvise amahushuka atarigeze ayitekerezaho nibwo bwa
mbere yari ayumvise atuje. Nibwo bageze aho umuhanzi Kizito avuga ati “Ndi
umunyarwanda ijye ibanzirizwa na Ndi umuntu". Gatimatare ati aya magambo
araremereye tuzayatekerezeho bihagije.
GATIMATARE 24
Ni
uko Gatimatare akomeza kunoza umubano na Gatali amugezaho buli munsi
igitekerezo gishya. Byaje no kuba mahire cyane Gatali aramutora aramuyoboka
kuko Gatimatare yamusubirishagamo amasomo, cyane cyane ikilatini cyamuzongaga:
ibaze ingorane z’umunyakigali wawe asakiranye n’ikilatini kandi yari azi ko
urulimi nyarwo kandi rwihagije ari ikinyarwanglais ! Hagati aho aliko
Gatimatare yakomeje no kureshya andi macuti; akabahitamo akulikije ko bava muli
paruwasi na diyosezi zitandukanye kandi bigaragara ko n’amateka yabo
atandukanye. Agakoresha amayeri yo kwegera buli gihe abantu abonye bari kumwe
akabatungura akabibwira, akabasetsa.
Bahungu
mwe! Igihembwe cya mbere cyarangiye Gatimatare afite itsinda ry’abantu cumi na
babili b’inkoramutima baganira kandi bagasangira twose, bari ku isonga mu
masiporo, mu kiriziya, mu milimo y’amaboko no mu manota mu ishuli aribyo. Ku
buryo na Padiri mukuru yaje kubamenya rwose arabamenyera, basigara bitwa
“intumwa cumi n’ebyiri za Yezu”. Erega dore ni aba: Ntawukirasongwa,
Ndayumujinya, Tubanambazi, Rutibatinya, Barusasiyeho, Murutampunzi,
Kiriminzigo, Kayitakire, Ahobantegeye, Hanguhave, Gatali na Gatimatare.
Ntumbaze uburyo aba bagabo bahamagarana!
GATIMATARE 25
Ahobantegeye
we! Tubanambazi we! Batindi Barusasiyeho! Mbe ntuza we! Dore bagerageje
guhamagarana mu mazina yabo biraruhanya, bahanye na nimero nazo ntizafata.
Ikibazo ga kibaye itumanaho! Nibwo Gatimatare-agahungu-gahanda abakozeho bajya
mu mihigo: ati "bahungu mwe, aya si amazina ni inyonjo twikoreye! Nk’aho
ba data baduhaye umugisha baturaze inzigo n’imyato-mpimbano batuzirikaho inskyo
baduta mu mfunzo z’amanyurane yabo n’ibyago byabo!” Bose bati ni ukuli pe.
Sibwo
bemeje ko buri wese abandi bamuha izina we akihitiramo! Erega baranditse
n'akanyamuneza kenshi, nyuma buri wese abona amazina cumi na rimwe agomba
guhitamo rimwe : Ndayumijinya ati nzitwa “Mucyo”, Ntawukirasongwa ati nzitwa
“Songa”, Tubanambazi ati nzitwa “Tubane”, Rutibatinya ati nzitwa “Roots”,
Barusasiyeho ati nzitwa “Sasabugari”, Murutampunzi ati nzitwa “Tamtam”,
Kiriminzigo ati nzitwa “Kirimumuziki”, Kayitakire ati nzitwa “Kirikiri”,
Ahobantegeye ati nzitwa “Bankimoon”, Hanguhave ati nzitwa “Havredepaix”, Gatali
ati nzitwa “Gagarine”. Ibya Gatimatare nibyo bibaye urujijo: bose basabye ko
akomeza kwitwa Gatimatare, nawe arabyemeye. Ni uko abahungu biha amashyi
barasira, baraseka… Dore ga bateguye ibaruwa isaba guhinduza amazina!
GATIMATARE 26
Abahungu
ga boherereje Padiri mukuru ibaruwa y’umuliro basaba kwipakurura ingoyi
y’amazina bahawe n’ababyeyi babo hakemezwa ahubwo amashya bamaze guhana hagati
yabo! Akibona iyo baruwa idasanzwe rero, Padiri ijuru rimugwa ku mutwe,
aritotomba atabaza Musenyeri, ati nimudutabare mwongere misa n’amasengesho za
ntumwa za Yezu zatewe na Lusuferi umwami w’umuliro!
Ubwo
ba bahungu abatumiza shishi itabona, bahageze bamutangariza ko icyemezo
bagitekerejeho bihagije, ko n’ubwo Imana zaba eshanu badashobora kwisubiraho,
ko ahubwo batangajwe n’uko atangaye. Ni uko kuva kuli uwo munota Padiri abacira
mu cyumba cy’imfunganwa bagomba kumaramo amasaha makumyabili n’ane batunzwe
n’umugati wumye n’amazi. Ati “nimwisubiraho aliko kandi mukicuza, mukomange
cyane ku rugi Abamalayika baraza babakingulire”.
Ni
uko Padiri ahashinguye ino ry’ikirenge abahungu inkwekwe iba yose baseka cyane
icyo gihano kidashobora kubagamburuza na gato. Ubwo kandi Gatimatare,
utarebwaga n’icyo gihano kuko we atahinduye izina, akaba yarwaniye kugumana na
bagenzi be. Arababwira ati: “Bahungu mwe, ntwali mwe! Igifungo niwo mwanya
mwiza wo gutyaza ubwonko; byibura ubu twifatanyije n’izindi mfungwa zo mu
Rwanda no ku isi hose; ahubwo nimuzane Bibiliya twikomereze n’amasomo kuko
ibyigwa byose mu mashuli muli Bibiliya birimo”.
GATIMATARE 27
Ubwo
buri wese avuga interuro ya Bibiliya yifuza, bananiwe amahitamo bati uwazanye
iki gitekerezo naduhitiremo. Gatimatare ati dusome inkuru ya Daniyeli n’intare.
Nibwo Roots asomeye bagenzi be muli Daniyeli 6, ukuntu umwami Dariusi, abeshywe
n’abanzi ba Daniyeli, yaciye iteka ko uzongera gusenga azaribwa n'intare. Ni
uko Daniyeli wari ukomeye ku Mana ye akomeza gusenga. Nibwo umwami Darius
amutaye mu rwobo rw’intare. Aliko nk’aho zamwiranguje ziratuza zimurindira
umutekano!
Ni
uko Roots ageze ku murongo wa 22 abahungu baterera hejuru limwe akalilimbo ka
zabuli 23, bashyira ejuru cyane ku buryo n’abandi banyeshuli benshi bahuruye
bakabakikiza balilimba “Ndagiwe n’umushumba mwiza Uhoraho..., niyo abanzi
banjye bose baza..., niyo nagwa mu rwasaye rw'intare, ntacyo nzabura..."
Ni uko Padiri mukuru yumvise ubwo butumwa buremereye, arebye n'isakabaka
ry'abandi banyeshuli, atinya ko haba imvururu, niko kurekura Gatimatare na
bagenzi be, aliko abategeka kumwitaba bukeye hagafatwa umwanzuro.
GATIMATARE 28
Abahungu barahagurutse. Bashimiye
Padiri. Uyunguyu aliko ati: "Gatimatare sigaho udatwika ikigo!" Naho
we ntiyakoma, yirebera ishusho ya Yezu iri ku rukuta, nko kuvuga ati:
"Padiri komeza ibyawe aliko ureke nanjye nkomeze ibyanjye!"
Ngabo barashogosheye no kuli dorotwari.
Gatimatare arabahwitura ati : "bahungu mwe, dukwiye gusiba kugeza ejo
tubonye igisubizo". Ni uko byemezwa gutyo, abahungu ntibajya mu ruliro
nk'abandi. Ibyo nabyo bitera ubwoba Padiri. Gatimatare na bagenzi be bayirara
ku ibaba. Naho Padiri, amara umugoroba wose yinginga ababyeyi kuli telefoni, ku
buryo bose bemeye ko abana buhindura amazina niba babirakariye.
Nibwo rero mu cya kare Gatimatare na
bagenzi be batonze ku biro bya Padiri mukuru. Arababwira ati: "ababyeyi
banyu bemeye, nanjye ndemeye: nimwandikire Minisitiri ubishinzwe kugirango
amazina yanyu mashya yemezwe." Ni uko abahungu barishima bagwana mu nda.
Bati Gatimatare tegura urwandiko.
GATIMATARE 29
Erega borosoye uwabyukaga!
Gatimatare abatura ikalamu ye rukangaranyababisha yandikira Minisitiri w'Ubutabera,
si ibaruwa ni icyitonderwa! Mu magambo arambuye aliko atarambiranye amubwiye,
yagize ati: "Nyakubahwa Minisitiri... iki cyifuzo cyo guhindura amazina
kijyanye n'igitekerezo cyatwalitse mu nda, igitekerezo cy'ubucurabwenge
twibwira ko mukwiye gushyigikira nk'abobozi b'u Rwanda: "jyewe ni jye
".
Mu gisobanuro cy'iyi" jyewe
ni jye ", harimo ingingo-shingiro ikulikira: mbere yo kuvuka ku babyeyi,
naremwe n'Imana nk'umuntu ku giti cyanjye, ku buryo ndakwiye gutoneshwa cyangwa
ngo ndengane nzira ababyeyi n'abakurambere." Tugasanga rero kwitwa
amagenurano akalishye nk'aya yacu bitubuza gukataza mu buzima, kuko ntawatera
intambwe nziza aziritse ingasire mu bujana... Nimutwemerere rero aya mazina
yacu, kandi muzaduhe urubuga dusobanulire urubyiruka rw'iki gihugu iki
gitekerezo-nshinga "jyewe ni jye".
GATIMATARE 30
Dore ibaruwa nkaba umuntu !
Abahungu barayijoye, barayinogeje, barayishoje, barayisinye. Bayimurikiye
Padiri mukuru nawe ayihaye umugisha. Bati tugomba kuyijyanira kandi ga ye.
Nibwo bitoyemo ruti-rutagwabira-imigabo ariwe Roots aherekeranya na Kirikiri-kitijima-mu-maso
bayigeza ku iposita bayohereza nk'ibaruwa-ndakumirwa.
Aliko inzira ntibwira umugenzi.
Ibyumweru birahise, amezi ahubwo abaye atatu, n'umwaka urarembereye nta
gisubizo Gatimatare na bagenzi be babonye. Icyo batazi, ni uko ibaruwa yabo yatitije
imitima mu bushorishori bwa leta: abajyanama ba Minisitiri bakiyisoma bahise
bayiha akato bayikaburira shebuja. Uyu nawe imugezeho nk'aho yashubije atanga
amabwiliza ko hakorwa itohoza ryimbitse ku mavu n'amavuko y'izo "ntumwa za
Yezu" nshya, rikerekana neza imyumvire ya Padiri mukuru, rikagaragaza
isura nyayo n'imihigo bya Gatimatare agati-kabonda-ntigatembe. Ngo bibaye
ngombwa n'ingufu za leta zizakoreshwe. Nguko ! Inshingamatwi na za
nyamukandagirantibumve zaramanutse. Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu!
GATIMATARE 55
GATIMATARE 57
GATIMATARE 58
(biracyaza)
GATIMATARE
31
Rubanda bagira ubwenge,
bakagira akenge, bakagira n'ubukeca! Iminsi mike gusa nyuma y'uko abana
bandikiye Minisitiri, mu kigo hadutse abasabirizi. Ku isaha ya misa
bakaremereza ku muryango wa kiliziya bateze ibiganza nabo kandi bakaza kwinjira.
Isaha yo gufungura yaza nabwo bagatonda ku muryango ari nako bakulikirana
ibivugwa byose. Nyuma haje umusore ucuranga iningili aherekejwe n'umugore we,
aliko washishoza ukabona imyambaro yabo isa n'iyandujwe uwo munsi ga ye!
Haciye iminsi mu kigo
haturikira masotera, ku bw'amahirwe ntihagira ukomereka aliko haba igishyika
cyinshi, ku buryo Padiri yagombye kwitabaza inzego z'umutekano. Nibwo hoherejwe
abantu, batatu b'abasilikare na babili b'abasivile bagakulikira ibiba
n'ibivugwa byose mu kigo. Ni nabwo ga havutse ishyirahamwe "Ndi
Umunyarwanda". Hagati aho kandi, mu "ntumwa za Yezu" hajemo
umwiryane, bamwe bahinduka Gatimatare ngo yabashoye mu makosa akomeye azana
igitekerezo cyo guhindura
amazina. Ubwo Gatali
wari usigaye yitwa Gagarine yitandukanya n'abandi ku mugaragaro, ahubwo ajya mu
buyobozi bwa "Ndi Umunyarwanda". Habambye ingwe!
GATIMATARE
32
Erega iyi "Ndi
umunyarwanda" nicyo gisubizo Minisitiri atanze! Gatimatare arumva ibivugwa
n'ibihwihwiswa, aritegereza madowadowa n'imbunda bimaze kumenyerwa mu
iseminali, arareba isisibiranya rya Gatali n'abambari ba "Ndi
umunyarwanda" yadukanye umulili udasanzwe, agasanga ari we ari na bagenzi
be ntaho bahagaze. Dore Gatali umuzi wese aramutatiye, yanamugurisha... Umwana
arahangayitse, ageze n'aho atinya kuryama ngo atarota...
Nibwo ahagurukanye
ibakwe Gatimatare akabuye-k'Imana-kitogoza akoranya bagenzi be, bafata icyemezo
cyo kohereza hose ibaruwa yabo, mu rwego rwo kwera no kwishingana. Bakoresheje
itumanaho rigezweho, bandikira abantu benshi bashoboka mu miryango,
ibinyamakuru, amashuli na za kaminuza. Basobanura neza igitekerezo "jyewe
ni jye" kigamije kurandura burundu umuco wa "uri uwa nde", ngo
hatazagira abana b'i Rwanda bongera kuvukana icyaha cy'inkomoko. Biri amahire,
Gatimatare abona abantu bari za Burayi bamufasha kwamamaza iki gitekerezo
"jyewe ni jye".
GATIMATARE
33
Abo bagiramana b'i
Burayi na za Amerika, aribo twita Abarayarwanda, bumvise noneho ko akaga
k'abanyarwanda ari akabo nabo, ko rero ibyo gucurangira abahetsi babivamo.
Alleluya! Nibwo biyemeje kugira uruhare nyarwo mu mateka y'urwababyaye. Hehe na
wa murengwe umena ibiryo ugatetesha abana batakinamenya iyo bavuye. Dore rero
ngo barakora igikwiye: buri rugo barayarwanda rufashe umwana umwe mu gihugu
rumugira uwarwo mama we! Abarayarwanda bumvise noneho ko gufasha ubabaye
bitavuga umusaraba wo kohereza za milioni hato na hato, dore ko n'ifaranga
ry'umuzungu ari ingume.
Mu gihe umunyeshuli
wese uyobotse igitekerezo "jyewe ni jye" cyangwa gusa akabikekwaho
ahita yamburwa ubufasha bwose bwa leta n'ababyeyi be bagatotezwa, buri rugo
barayarwanda rwishingiye umwana byibura umwe. Bya biryo bamenaga basigaho, za
modoka zihenze kuruta iz'abazungu bazivaho, bya biceli batereraga iyo bibuka ko
ari amafaranga babikusanyiriza mu duseke buri mezi atatu bakabyoherereza wa
mwana akariha ishuli akigulira udukayi n'udukaramu, bya bitabo na twa
dutelefone tutakigezweho bakohereza... Ubwo kandi ari nako bakwirakwiza hose ya
"jyewe ni jye" ku buryo yarenze impinga iramamara rwose imbere mu Rwanda
no mu mahanga. Ugomba iteka aratekereza!
GATIMATARE
34
Ngiyo ga itaye amababa
ya "Ndi umunyarwanda" yacaga ibiti n'amabuye, hari n'aho uyihingutsa
rubanda ikazura umugara iti "ibyo byaraharurutswe twese tuli abantu".
Dore ahubwo hogeye ihame ry'ubusugire bwa muntu rikwiriye hose nk'indwara
y'icyorezo. Naho Gatimatare yajya yaba koko intumwa ya Yezu kuko aratumizwa
hose gusobanura "Jyewe ni jye".
Aliko rero muli uru
Rwanda hogeye ba Bicinkokora na ba Biryabagambanyi. Ugatoye noneho ni Padiri
mukuru wagirizwa amacakubili n'ingengabitekerezo. Bene Ntibashishwa barahengera
atangiye bereviyeri ze mu rukerera bagafata telefone bakamuhindanya bakamuha
amabere ya nyina ngo bazamushahurira inyuma nka Musenyeri Nikwigize. Dore
bamukoreye iyicwarubozo ribi ku buryo yitabaje ubuyobozi bwa kiliziya ikibazo
kijya ahagaragara. Gusa mu manama ntibabyumva kimwe. Nibwo hemejwe ko mu rwego
rwo gucubya "Jyewe ni jye" umwaka utaha Gatimatare na bagenzi be
bimulirwa mu yandi mashuli kandi batatanywa.,
GATIMATARE
35
Abahungu bakimara kubimenyeshwa
bariherera. Gatimatare-kazira-ubutati-n'ubwironde ati : "bagabo ba mama
iki cyemezo cyo kuducamo icyuho dukwiye kukibyaza akamaro." Ni uko bamaze
kuvuga agasengesho bashyira hagati yabo bibiliya bayihurizaho ibiganza byabo
by'iburyo bayirahiriraho gukomeza imihigo ya "Jyewe ni jye" no
kuyikangulira rubanda rubyiruka, kuguma gutumanaho bagafatana mu nda no
gushyiraho umutwe w'intumwa za Yezu buri wese aho yimuriwe.
Ngibi ibiruhuko biraje,
barahagurutse berekeje iwabo. Ntibazi ko hejuru y'icyemezo cy'urukozasoni cyo
kubacamo icyuho hanafashwe ingamba ndende zo kubatoteza n'imiryango yabo ngo
bacebe bagaruke mu murongo wa rubanda ruboshywe. Aliko ibikarata biharirwa
abahizi: abahungu bibukiranyije amakuba akomeye yagwiririye intumwa za Yezu
amaze kuzikebanura. Barahiriye kutazatatira urugamba rwo kwibohora, kuzakomeza
gutumanaho bagafatana mu nda kabone n'ubwo bene Gahini bakomeza ikinyoma
n'ubuhonyozi. Erega ineza ntibura amasinde!
GATIMATARE
36
Bakigera iwabo,
Gatimatare na bagenzi be bari basezeranye guhana amakuru arambuye y'uko
bakiriwe, umwuka uri ku murenge n'uburyo byifashe mu miryango yabo. Nibwo
basanze ababyeyi ba bamwe muli bo barirukanwe ku kazi : nyina wa Roots, nyina
wa Sasabugari, ise wa Bankimoon, ise wa Mucyo, ise wa Ndayisenga na se wa
Kirimumuziki bari bafite akazi keza, ubuyobozi bushyira imyanya yabo mu
ipiganwa ngo batsindwa n'icyongereza niko guhita basimbuzwa abandi.
Gatalina umubyeyi wa
Gatimatare we amaze iminsi ku nkeke yo guterwa n'abadasso hato na hato no
gutumizwa buri cyumweru mu biro by'abagenzacyaha bamubaza gutanga amakuru ku
muhungu we. Ibitero by'abadasso n'iryo tumizwa rya buri kanya byatumye abura
n'umwanya wo kwicira inshuro, abura uburyo bwo kugemulira umugabo we
Kanyarwanda uri mu buroko. Agitunguka mu marembo rero, Gatimatare yakiriwe
n'uburakali n'amalira ya nyina. Aliko Mana y'i Rwanda wagiye he?
GATIMATARE
37
Gatimatare aguye mu
kantu aliko ashinze icyinyo ku kindi aratambutse, yegetse uruhago rwe ku
nkingi. Nibwo yugumbiye nyina ngo acururuke baganire. Umubyeyi arashyira
arahora, aramuzimanira, amubwira iry'ejo n'iry'ejobundi yikura amahwa mu nda.
Nyamuhungu nawe agerageza kumubwira amagenzi yagenze, aliko nyina akamutwama,
byo kumubuza kwiyahura, kuko nta ntama yarwanye n'ingwe.
Mu gihe Gatimatare
agirango atembere ajye kuramutsa abo kwa Nzungize, nyina aramubuza ati hama
ahongaho dore umugoroba uraje, ahubwo twisuganye twirambike kare dore
urananiwe. Bakimara guheza, bumva umulili mu rugo n'amajwi akaramye cyane: ni
abadasso barikandagiye ko Gatimatare yaje ga ye! Mu gihe nyina yijujuta yambaza
iz'iwabo, Gatimatare afata Cyogajuru, niko yita smatifone yohererejwe n'ab'i
Burayi. Imaze rero kwaka Cyogajuru-kitimirwa, ayigobeka ku rusika ngo ifate
filimi y'icyo gitero. Ubwo ga akugi abadasso baba bagateye imigeli karataratse...
GATIMATARE
38
Dore rero baje nabi aba
banyagwa, barakangisha amabunda bagombye kurindisha abaturage none
barayabahonyoza cyanzi. Barahumeka urupfu rwose ahubwo n'uwashaka kwihagararaho
bamukuramo iyo kwotsa. Mu gihe nyina agizengo abatuye agahini, Gatimatare
amukorera ikimenyetso cyo guhama hamwe ngo bitavaho biba bibi kurushaho. Yego
ntakiri uruhinja aliko na none si ku myaka cumi n'itanu yasakirana na ba
rukarabankaba. Ingufu nyazo ni ibitekerezo n'imyifatire, ntacyo bimaze
kwitegeza ababisha ngo abahe urwaho rwo guhorahoza.
Muli ako kanya umutware
w'izo nkoramaraso z'abadasso ariyamira ati: "ndaguha nyoko wa gikenya
we". Ubwo bafata Gatimatare bamuhambiranya na nyina babajugunya ku itaka
babakandagira ku mutwe baseka cyaneeee nk'impyisi zikutse urwamba. Ubwo
bacuncumulira hasi uruhago rwa Gatimatare utuntu twose barafunyanga. Nibwo
agize ati: aliko muli abagabo ye, kubona mutera urugo rw'umugabo uboshye koko !
GATIMATARE
39
Ni uko umwe muli abo
babisha arakubita kandi yungamo, aliko Gatimatare mu bugororotsi bwe akamwima
icyico. Nibwo wa mutware wabo ahagurukanye mugenzi we ati "rekera aho, aho
kuburana n'inkomere tuzaburana n'intumbi, ni uko gusa ntarabona
amabwiriza." Erega umunsi ni umwe, Gatimatare-kadaterwa-umususu-n'ibisambo
aritaye mu gutwi, naho Cyogajuru yo tuyiceceke!
Nibwo za nkoramaraso
zariye isoni zisohotse, bagenda bakubita agatoki ku kandi bahiga. Bamaze
kugenda rero, Gatimatare na nyina bamara isaha yose bagerageza kwibohora
ingoyi, bakijijwe n'uko Gatimatare ateye imigeri rwa rusika smatifone irakoroka
aliko ayitega ikirenge nk'abanyamupira arayiramira ku buryo itamenetse. Nibwo
ahamagaye wa mukambwe Nzungize aba arahageze kandi aherekejwe. Akibabona
bakumbagaye hasi, Nzungize akoma akaruru nk'aho mvugiye aha abaturanyi benshi
baba barahuruye, babohora Gatimatare na nyina. Nzungize ati: bavandimwe ba
Mararo-y'abahizi, ubu koko uru rugomo turwemere tugandare nk'abaganizi? Uyu
mugore Gatalina yatwaye iki ubuyobozi, uyu mwana Gatimatare waduserukiye mu
mashuli akaba agarutse mu kagali kuturamutsa no kuruhuka, ni uku dukwiye
kumwakira koko? Nibwo bakoze inama bemeza ko bazinduka baherekeranya
bagashyikiriza ubutegetsi ikibazo cy'akarengane gakabije Gatalina n'abana be
bagirirwa kuva aho umugabo we Kanyarwanda afungiwe.
GATIMATARE
40
Burya koko umuturanyi
wabaye mwiza akubera umuti wa myambi: ngaba abaturanyi biyemeje guhaguruka
bagasobanuza akarengane gakabije gakomeje kugirirwa umuryango wa Kanyarwanda
kuva aho afatiwe agafungwa bitunguranye. Mu gihe nyina agerageza gushyushya
utuzi ngo yikande umugongo, Gatimatare asuzuma byihuse umulimo wakozwe na
Cyogajuru, ya smatifone ye: dore agafilimi keza, amafoto akeye n'amajwi
aranguruye !
Nibwo rero iyo filimi
ayoherereje umuryango we w'abarayarwanda, bakiyibona barongera barayitunganya
ku buryo igaragaza neza ubukana bw'igitero, n'amasura y'ibanze ahubwo
akagaragara, barangije bafatanya kuyohereza ahantu hose mu mashuli, mu
butegetsi, mu miryango irengera ikiremwa-muntu no mu binyamakuru. Dore rero
burakeye, Gatimatare-agati-gatanga-ituze ayitwaje bajyana mu butegetsi ikibazo
cy'urugomo arimo agirirwa n'umuryango we, mu gihugu cyitwa ko kigendera ku
mategeko. Ngaba rero bageze imbere ya Subutita...
GATIMATARE
41
Dore ikibazo ga kibaye
ubwicaro, kuko ibiro bya Subutita ntibishobora kwakira abantu barenze batanu.
Nibwo umukarani yinjije Gatimatare na nyina n'abandi bantu batatu barimo
Nzungize, abandi barenze icumi basigara baremereje ku muryango urangaye, bumva
neza ibivugwa imbere. Subutita agize ati: "Mwaje kurega nde? Muraregera
iki?" Bose bati "turambiwe imiborogo kwa Kanyarwanda, kandi si
urw'umwe...!"
Nibwo umukarani
abirukanye ati ikirego cyanyu cyanditswe, muzagaruke kuwa kabili w'igitaha
nibwo abaregwa bazaba bahari... Kandi aliko hazaze gusa abarega bonyine. Ni uko
ati ese ibyo muregera mubifitiye gihamya ? Gatimatare ati mfite
ikimenyetso-simusiga: filimi y'igitero. Subutita ati dusigire iyo filimi
dusigare tuyireba bityo nimugaruka urubanza rwanyu ruzihuta.
Gatimatare-agatara-kanyenyeretsa-mu-mwijima yumva ko bashobora kumutwara Cyogajuru
ye bakazanayimuregesha! Nibwo asubije ati iyo filimi yakwiriye hose, namwe
igomba kuba yarabagezeho, cyakora nzayizana umunsi w'urubanza".
GATIMATARE
42
Ubwo bashyira nzira
barataha, basezerana kuzaherekeranya na none kuwa kabili, kugirango bahamye akarengane
kokamye inzu ya Kanyarwanda kandi bote inkoramaraso zitwikiriye ijoro zigatera
urugo rw'imfungwa. Bakigera iwabo, basanganiwe n'inkuru iteye ubwoba ko ngo mu
isakwa ryaraye ribaye kwa Gatalina hafatiwe impapuro zavuye muli Kongo zikaba
zerekana umugambi wo gutera igihugu.
Erega byabaye imvaho
ntibikiri inkuru-mbarirano! Ku buryo Gitifu ubwe yakoresheje inama ikitaraganya
igahuza abayobozi b'akagari, Komite y'umutekano n'abakuriye umuryango IBUKA.
Nyuma y'iyo nama, Gitifu yandikiye Nzungize n'abaturanyi ibaruwa ibategeka
kwitandukanya na Gatalina n'umuhungu we, ko abazarenga kuli ibyo bazaregwa
ubufatanyacyaha. Byakomeye erega, ku buryo n'indorerezi zahuruye ngo zirebere
isura y'abantu bakorana n'inyeshyamba aribo Gatalina n'umuhungu we Gatimatare-agateme-gatambutsa-abatabazi.
Mwana wanjye urahirwe ntuzabeshyerwe!
GATIMATARE
43
Nzungize asomye iyo
baruwa ya Gitifu atumiza ba baturanyi bajyanye bayisomera hamwe. Kamanzi
arahaguruka ati :"Ni ishyano kubona Gitifu atubuza kuba kuba abagabo ! Ubu
se nitutarwana ku ukuli ngo dufashe imfubyi na nyirantabwa tuzaba tukiri bantu
ki ? Nimucyo twizihire u Rwanda n'Abakurambere, ba data bari abagabo, sitwe
twameze imihigo! ". Ni uko bose
baraseka bamuha amashyi. Naho Myasiro ati: "Niba bashaka kwihererana Gatalina
n'abana ni uko bashaka kubarya. Nitubatererana bakagira icyo baba tuzahite tuva
mu bagabo!". Bose bati "guma
guma guma" Nibwo bose bahigiye kuzagenda bemye bagaherekeza Gatalina na
Gatimatare.
Mu gihe Nzungize
n'abaturanyi bari mu mihigo yo kurwana ku muco w'ukuri no gutabarana,
Gatimatare-agahungu-gasembuye ntiyicaye: aratumanaho n'izindi ntumwa za Yezu
n'abarayarwanda. Yaboherereje ya baruwa ya Gitifu ibuza abantu kuvuga ukuli,
n'andi makuru yumvise kuko abandi bana baramwongorera. Icyumweru akimaze yiga
uko bizagenda ngo atazatungurwa.
GATIMATARE
44
Aho bigaragariye ko
Nzungize n'abaturanyi baciye ukubili n'ubuyobozi bakaba babundikiye Gatimatare
ak'inkokokazi n'imishwi, hateye agasomborotso k'abambari ba IBUKA n'icyokere
kidasanzwe cy'abadasso, ku buryo abantu benshi badasohoka batinya guhutazwa.
Gatalina we rwose n'amazi ntayanywa ngo amanuke. Iminsi ibiri ya nyuma y'iki
cyumweru ibaye injyanamuntu: Gatimatare yaburiwe ko haza igitero, ko kandi
noneho impaca zishobora kuza zishaka inyama y'umuntu !
Nibwo abibwiye bagenzi
be n'inshuti, bose bati "nyerera ushake ahandi wikinga". Abaturanyi
basabye Gatimatare gusuhukira iwabo aranga ati "iyo inzoka yiziritse ku
gisabo muzi uko bigenda, ntitugiye kubakururira ibyago". Nibwo Nzungize
yikanze akora ku bandi bashinga irondo mu muharuro kwa Kanyarwanda baburizamo
batyo abahotozi. Burakeye rero, Gatimatare-agahwa-gahanda-abahizi agarutse na
nyina kwa Subutita ari we Subukiniro, baje baherekejwe koko! Bahasanze Gitifu
n'ibyegera. Bamaze kuvuga birambuye urugomo bagiriwe, Gitifu ati: "Leta
duhagarariye ntiyiregura irarega..."
GATIMATARE
45
Nibwo yihanukiriye ati:
"Iyi filimi ntacyo ivuze, ahubwo ni igitutsi kuli Leta, abayikoze ni nabo
bategura gutera igihugu. Turarega Gatimatare wigometse akagumura urubyiruko kandi
akagambana... Turarega nyina Gatalina wamureze bunyamaswa akamupakiramo
ingengabitekerezo y'ubwiyahuzi na jenoside... Turarega Nzungize wanywanye
n'interahamwe ari umucikacumu... Turabasabira ibihano bikomeye bishoboka."
Ni uko uhagarariye IBUKA avuma bikomeye Nzungize n'abandi bose ba
"bangamwabo" yita ba Yuda-Isikariyoti.
Ubwo ijambo riragaruka.
Gatimatare-agato-kadahigwa avuga ko n'ubwo atibona mu myumvire n'imigambi imwe
n'imwe ya Leta ari umunyarwanda uhangayitswe n'ahazaza h'igihugu. Gatalina atakamba
abaza icyo umugabo we azira n'impamvu y'ibitero bya buri munsi. Naho Nzungize
asubiza IBUKA ati: "hari abahutu babi hakabaho n'abatutsi babi, Imana
tugira ni uko ari bo bacye cyane. Ntawe murusha ubucikacumu, nimurekere aho
guhonyora rubanda mudateza indi jenoside."
GATIMATARE 46
Genda Subutita waragowe
! Kera wari Subukiniro ukubahwa, ugatinyirwa karengera rubanda, aboroshye
bakabona rwose ko Leta ibereyeho kubarinda. Watinyirwaga gukanda Gafomo na
Gahini, bakamenya ko ingufu nyazo ari iza Leta, kandi ko umunyamaboko atiba,
adahutaza, ko ahubwo aba igihumuza aho aherereye hagatemba ituze. Wari
Buhungiro bwa Nsinangufi ukaba Gitinywa kuli Rubebe. Aho biracyari uko ?
Ubu
abarengana ntubarengera, nta bubasha ukigira usibye mu mpapuro ! Abagaga bakora
amabi ntukome, bakagutegeka kuzirika abo badashaka b'inzirakarengane. Bwa
bumanzi bwawe bwabaye impitagihe. Harya ubwo wowe ntufunzwe ? Ukwiye nawe
kwibohora, ukibutsa ko ufite umutima-nama ko kandi ububasha uhabwa n'itegeko
butavogerwa, niho uzongera kubera ingenzi rubanda rurengana.
Dore rero arakwitabaje Gatimatare-rusalikanamakuza,
reka tugutege amatwi.
GATIMATARE 47
None
ko Subutita yubitse amaso ndagira nte ? Yewe, ntazi icyo yakora. Umva siwe uca
imanza. Gusa afite ububasha bwo gukomeza itohoza hagati aho agafunga
by'agateganyo abaregwa. Afite n'ububasha bwo kuzimya dosiye burundu. Iyi dosiye
rero yo ni urusenda : Gatimatare yarahonyowe ku buryo budasubirwaho, aliko nawe
arezwe ibyaha bikomeye birimo no kugambanira Leta, kandi Subutita ni ijisho ry'iyo Leta.
Nibwo yiherereye rero Subutita. Amaze nk'isaha
yose, ahamagara rubanda ati : "Mu bwitonzi bwanjye, nsanze ibirego bya
Gatimatare bitajya mu nkiko, kuko ibyabaye ni impanuka, yahutajwe mu rwego
rw'umutekano rusange. Nsanze kandi n'ibirego bya Gitifu wa Mararo bitajya mu
nkiko, kuko hari ugushidikanya gukomeye, keretse habaye itohoza ryimbitse,
kandi aho ndi aha nta buryo mbifitiye. Nimutahe mwumvikane, kandi aliko rwose
uyu mugore ntazongere guhutazwa bene aka kageni."
Ubwo Nzungize aratwarwa araseka. Subutita ati :
"Nzungize ko wishwe n'ibitwenge ?" Nawe ati : "Amenyo ni amabuye
! Nsanze abanyamahugu ari mwe mwize abandi bize ikigoroba, iyaba ahubwo nari
nkibyara uwanjye yari kuziga..." Ni uko bose baraseka, basohoka kwa
Subutita ibihanga babyanitse !
GATIMATARE 48
Atabarutse amahoro
Gatimatare-kataryarya-ntikarye-ruswa, ahonotse Subutita, avarukanye kandi na
Gitifu n'intozo ze. Ntiyishimye ibi byo kunezerwa, kuko ababisha bakidegembya
muli Mararo, aliko na none arashima Rusengo, kuko bya bicumuro by'indengakamere
Gitifu na IBUKA bamugeretseho byabaye ubusa nk'uburarwa. Dore rero ibiruhuko
bye bibimburiwe n'amatata, aliko ingangare-y'umugabo agombe ashikame abibyaze imihigo, iminsi y'urugera iri
imbere.
Icyo cyizere ko ejo hazaruta none niyo moteri
imusunika, nibwo bwato bumwambutsa mu muhengeri. Reka rero atumaneho na bagenzi
be b'intumwa za Yezu abahe impumeko ye kandi ababaze uko bo bamerewe mu turere
tw'iwabo. Birihutirwa ko n'abarayarwanda bamenya ibye, dore igihe cyose bamye
bamuba hafi. Harakabaho kazungu wakoze Cyogajuru, niwe utekinika by'ukuli ureke
abatekinika ibinyoma n'imitego ya kirimbuzi. Baraberwe aliko bamenye neza ko
atazacogora kubabaza no kubabwiza ukuli, kandi cyera kabaye umutonyi utobora
urutare.
GATIMATARE 49
Avuganye n'abarayarwanda rero Gatimatare-agaca-gaciye-bugufi, abahaye filimi
y'impaka kwa Subutita, biboneye ukuntu we na Gitifu batsindaguranywe.
Abashimiye cyane ubupfura bw'abaturanyi bahakaniye ubuyobozi bwabategekaga
kuzibukira umuco-karande w'ukuri no gutabarana, abagayiye kandi IBUKA ikomeje
kuzika abanyarwanda mu ngarani y'inzigo n'irondakoko. Buruseli, Moreyali,
Washingitoni n'ahandi arahazengurutse. Yewe, iyi
Cyogajuru nicyo gitega, nirwo rutaro ureke rumwe medinirwanda ngo mu Buganza
bagenderaho nijoro !
Abarayarwanda rero bemeye gukoresha neza filimi
y'igitero n'iyo kwa Subutita, ni ibimenyetso bizagira akamaro. Nawe kandi agiye
kwegera no kwegeranya abana bose batowe n'imiryango y'abarayarwanda, ahereye
iwabo mu Mararo, abwire kandi izindi ntumwa za Yezu bakore batyo iwabo, ku
buryo bidatinze abana bose bafite imiryango hanze bazamenyana bagakora urunana
mu ibanga. Kuva bose batotezwa bazira amavuko n'amateka, bazishyira hamwe.
Ibigeragezo ni ishuli, kandi amatage asumbya amata kwunga abantu.
GATIMATARE 50
"Nimugende
mwumvikane", nguko uko Subutita yavuze yanzura. Iri jambo rero ryakomeje
kuzunguza Nzungize. Zitukwamo nkuru, atagize icyo agerageza gukora ngo yubake
amahoro yazitwa akananiramana.
Nibwo rero atumyeho abaje mu mpaka kwa Subutita bose ngo basubire mu magambo
bagerageze guca umuzi w'inzigo. Ubwo nk'inararibonye Nzungize yibutsa amateka.
Avuga ukuntu muli 59 nta maraso yamenetse, ko no mu
mabihe yo muli 94 ikipe yishe yarimo ahanini ibirara byaturutse mu mujyi, ko
urwikekwe n'inzigo mu Mararo byazanywe na gacaca, ko Gatalina n'abana be
barengana, ko Gatimatare atagombye kuzira imyumvire ye itandukanye, ko ashimira
Subutita woroheje ikibazo akabasaba guhura ngo bashokere rimwe intango
kanywabahizi-y'amahoro...
Nibwo uhagarariye IBUKA amuteye utwatsi n'uburakali
bwinshi, ashyiramo ahubwo ijambo rya minisitiri aho atangariza Perezida n'isi
yose ko abana benshi bavutse nyuma ya 94 bafite ingengabitekerezo ya jenoside
bakaba bagomba guhagurukirwa byihutirwa. Nibwo
Gatimatare-akanyamanza-k'amanyama ahagurutse agenda arira.
GATIMATARE 51
Ni uko
abantu bati "ese mwana ko wikubise ?" Naho we arakataza, ararenga.
Biteye inkeke kuko Gatimatare asanzwe ari inyanzi akamenya kwiyumanganya cyane.
Iyi myifatire ihangayikishije Nzungize by'umwihariko, kuko amenyereye ko
Gatimatare nta kintu na kimwe gishobora kumuhungabanya.
Mu
by'ukuli umwana arabihiwe bikomeye, kuko ibyari amazimwe noneho bibaye impamo :
abana b'i Rwanda ntibakibayeho, kuva bageretsweho
ingengabitekerezo ya jenoside bakaba biswe abanzi b'igihugu. None se ubutegetsi
buzatandukanya bute abana bazima n'abanduye ? Ubu se Leta Ifite gipimo ki
kizerekana neza umurongo utukura utandukanya abeza n'ababi ? None se ko inda
yararanye inzara ibyukakana inzigo, aho iyo ngengabitekerezo ntiyaba yitiranywa
n'impumeko mbi iterwa n'umuraro mubi w'abana bashonje n'ababuze ababyeyi kuko
bapfuye, bahunze, bafunzwe cyangwa bahahamutse ? Ubu rero Leta yahagurukiye
n'abana bakiri ku ibere, kuko iyo ngengabitekerezo baba bayonka mu masheleka ku
bibero bya ba nyina ! Ngibi rero ibibazo biri mu mutwe wa Gatimatare bikaba
byamuzonze.
Nibwo rero akuma-gaca-urugomo akoze kuli bagenzi be
ngo bajye inama kandi bafate ingamba.
GATIMATARE 52
Nguyu rero umuhungu
muzima ariherereye ashushanya yitonze uburyo bwo guhuza intumwa za Yezu bagenzi
be, ngo bashyikirane ntawe ubahagaze hejuru kandi badakengesheje ababigimba.
Asanze uwabakira neza bose ari Sasabugari utuye muli paruwasi Cyanzu mu ntara
y'iburasirazuba. Atonnye cyane kuli Padiri mukuru, kandi niwe utaragirana amatata
akomeye n'ubutegetsi, akaba kandi atarakozanyaho
n'inzego z'umutekano z'iyo iwabo.
Erega
bagennye kuzamarana iminsi munani mu bwiherero, kandi barebeye hamwe uburyo
bwose uwo mwiherero waba mu mutekano n'ibanga ! Ubwo bemeza ko Sasabugari
yegera Padiri mukuru wa Cyanzu akamusaba icumbi no kuzabafasha. Ni uko nawe
nk'umubyeyi mwiza abaha ikaze n'amabwiriza yose y'uko bazitwara. Ibyerekeye
ubwishyu byo byishingiwe n'abaterankunga n'abarayarwanda. Nibwo rero
Gatimatare-agato-kadatubya-imihigo na ruticumugambi bagenzi be bahagurutse, mu
bwitonzi n'ibanga rikaze....
GATIMATARE 53
Ihuliro ni ihuro,
abahungu baje mu Cyanzu nk'intumwa za Yezu nyakuri, ukuyemo Gatali aka Gagarine
wabataye akijandika muli gahunda-mpotozi ya Ndi Umunyarwanda. Bamwe bari bamaze
gukumburana, bakaba bafite byinshi byo kubwirana nk'inkoramutima. Nibwo rero
iminsi ibili ya mbere ihariwe kuganira mu bwisanzure... Buli wese abwiye undi
icyamubabaje n'impungenge afite.
Ku munsi wa gatatu, abahungu bishyize hamwe, buri
wese abwira abandi uko iwabo byifashe, uko abona ejo hazaza n'icyo abona
gikwiye gukorwa. Barebeye hamwe ishyano ry'uko n'abana bavutse nyuma ya 94
bageretsweho ingengabitekerezo bakaba bagomba kwozwa ubwonko byananirana
bagahanwa n'amategeko. Gatimatare na bagenzi be biyumvishije neza ko ibyago
babihuje : nta kubaho gushoboka igihe Leta yemeje ko abatemeranya nayo ku
mateka ari abanzi b'igihugu. Basanze Leta yica kandi igapyinagaza urubyiruko
iba yataye agaciro kose kabaho, ku buryo igomba kuvaho hakoreshejwe uburyo
bwose bushoboka. Babigereho bate rero, ko Leta ifite amaboko ikagira ikiboko,
mu gihe bo bakiri abana ?
GATIMATARE 54
Nibwo rero abahungu
bibukiranyije inkuru z'abana bagize ubutwari budasanzwe. Sasabugari abasomera
muli bibiliya inkuru y'umwana w'ingimbi Dawudi wakoresheje umuhumetso akagalika
igihangange Goliyati ubwo akabohora imbaga.
Havredepaix ukunda cyane amateka y'isi abibutsa inkuru y'umukobwa w'isugi
Janidarike wayoboye ingabo z'Abafaransa mu rugamba rwo kwivuna ibitero-simusiga
by'Abongereza, abibutsa mu mateka ya Senegali
inkuru y'umukobwa Aline Sitowe Diyata wayoboye urugamba rw'Abasenegale bo mu
ntara ya Kazamanse bigobotora ingoyi y'abakoloni b'Abafaransa muli 1940,
abibutsa kandi inkuru y'abana bo mu mashuli abanza b'i Soweto bahangaye umuliro
wa Gashakabuhake muli 1976, n'ubwo yabishemo aliko ingoma-ruvumwa ya
Apariteyidi yahise icibwa n'amahanga yose igirwa icyaha-cyibasira-inyokomuntu
ari nabyo byaje kuyiviramo guhirima. Kirimumuziki we yibukije abandi inkuru
y'umukobwa w'umwangavu Ndabaga wasimbuye ise mu rugerero yari ahasaziye byo
kubura umukura kuko atagiraga abahungu kandi akaba ikinege...
Aliko
mu nkuru zose zatanzwe, iyashimishije abahungu kurusha izindi ni iya Gatimatare
ngo yabwiwe na nyirakuru akiriho, inkuru y'uruhinja rwafashe umujura
rukamuherana pe...!
GATIMATARE 55
Abahungu
bikurugutura amatwi bati "kagire inkuru". Ni uko agakwerere-ka-Mararo
ati: "Nyogokuru ajya guhwera yarambwiye ngo cyera iwabo, iyo mu
Mataba-ateze-adatemba, umujura yitwikiriye ijoro ajya kwiba bene urugo
basinziriye. Nibwo yombotse ahwanya akugi, dore ko imikingire y'ubu itariho
hambere, aba cyera bakingiraga imbwa... Ni uko ngo nyamujura ageze hafi
y'urutara asanga bari mu rinini, nibwo akabakabye ashakisha
uruhago rwa nyir'urugo rurimo ibuku n'amafaranga...
Reka rero muli ibyo bikezikezi akaboko ke kayobere
mu byahi, dore ko umubyeyi yari yabyaye uwo munsi. Nibwo uruhinja rumufashe
urutoki rurakomeza, nawe arebye asanga adashobora kwishikuza kuko uruhinja
rwahita rulira rugatabaza ise. Nibwo bimuyobeye neza neza asubiza inkota mu
rwubati arasutama, yambaza imandwa za se na sekuru ategereje ko sebuhinja
amurekura, ashwi ! Nibwo ga nyir'urugo yicuye, karabaye ! Umujura n'igishyika
cyinshi aratobora ati : "erega nyakugira Imana urandokore dore nafatiwe
iwawe kandi nashyikiriwe n'ingabo nyayo !"
GATIMATARE 56
Ni uko nyir'urugo abadukana icumu rye ry'ingobe yise
hinda-izo-mbwa. Mu gihe abanguriye kumurangiza, wa mujura aratakamba ati :
"wokabaho we ntugombe gusesa amaraso kandi wabyaye, dore
nashyikiriwe". Ni uko nyir'urugo ashishoje asanga umujura yacakiwe urutoki
n'agahinja yasuherewe. Nawe rero akaba rutikanga. Niko gufasha hasi
hinda-izo-mbwa, akangura umugore we aba ariwe urekuza agahinja, ubwo baha intebe
wa mujura abatekerereza ibyamubayeho.
Nibwo bukeye nyir'urugo atora abantu, bahageze
abatekerereza ukuntu uwo mujura yanze kwiyaka umwana ngo atalira bikamukoraho,
ati : "kubera ubwo bwitonzi wagiriye ikibondo cyanjye nguhaye inka
y'ingororano, aliko unyemereye ko uciye ukubili n'ubujura" Wa mujura
arashima, yiyemeza kuzakura ubwatsi kandi arahirira mu maso ya rubanda ko
atazongera gutobora amazu n'imitiba ya rubanda. Kandi koko ntiyongeye kwiba
bibaho, yahise aba inyangamugayo aratunga aratunganirwa.
Iyo nkuru abahungu bayiteze amatwi ibakora ahantu.
Ni uko Kirimumuziki ati : "bahungu mwe, iyi nkuru irimo ubukungu
tuyisesengure, buri wese nagende atubwira icyo akuyemo."
GATIMATARE 57
Nguyu rero Tam-tam
arahagurutse ati bahungu mwe, agahinja kadutsinze icy'umutwe kuriya kuntu
kafashe ubutarekura, kandi ga ni mu gihe n'ubundi umwana ni umutware ! Ati
ngiri rero isomo bagabo ba mama : umwana washegeye ikintu arakibona
akacyegukana byanze bikunze. Ati natwe rero twiyemeje urugamba rwo kwibohora,
ntituzatezuka tudatsinze. Abahungu bati "guma guma guma !"
Kirikiri arahagurutse ati ikintu jye numvise
kikanyura ni ukuntu nyamujura yatinye gukoresha ingufu ngo atava aho ahutaza
sebuhinja, kuko yari azi neza ko bitamugwa amahoro, yazirikanye ko yibeshye
agakomeretsa umwana yahita yicwa bidasubirwaho. Ati natwe rero dukomeze
urugamba kandi umunsi twahagurutse tuzatera ibitambwe dusimbuke imisozi nta
mususu kuko ntawe uzatinyuka kudukoma imbere no kutugilira nabi, uwabitinyuka
yazabiryozwa nta mbabazi, kuko amaraso y'umwana yishyurwa kashi.
GATIMATARE 58
Nibwo
ijambo rifashe Songa, we avuga ko yakunze cyane ubupfura bwa nyir'urugo
wagororeye umujura kuko atahutaje umwana. Ati isomo rero ntwali mwe : umunsi
natwe twahagurukanye abahotozi bashegeshe iyi Rwanda yacu, bafite inyungu
ihanitse mu kutaduhutaza, nibwo imbaga nyir'igihugu y'abanyarwanda, mu buhanga
n'ububasha bwayo, izabasonera ibicumuro byose bakoreye igihugu n'abanyarwanda,
kandi izo mbabazi zizaterwa n'icyo cyonyine cy'uko batubahutse kuduhutaza.
Aliko baramutse badushumurije intozo zabo zikatwiraramo, bazazimangatanywa ku
isi no mu mateka y'igihugu.
Nibwo
rero Gatimatare-katijima-mu-maso atanze imyanzuro y'izo mpaka ati : ndemeranya
namwe bahungu mwe, uruhinja ni twebwe abato, urubyiruko rw'u Rwanda, amizero
y'u Rwanda. Umujura ni Agatsiko n'abambari bako. Naho nyir'urugo ni imbaga
y'inyabutatu y'abanyarwanda. Arakomeza ati : ingufu n'ubukana bene Ntibashishwa
bakangisha nibyo bizabakoraho, kuko umutego mutindi wica nyirawo. Bahora
bitiranya intsinzi n'amahano, ubwenge n'ubukeca, umugisha n'umuvumo. Naho
twebwe inzozi zacu, ubuto bwacu n'intege nke zacu ni intwaro za kirimbuzi
zizasesa Agatsiko. Ruriya rukuta rw'amategeko bogagiza nk'ingabo ikingira
abahotozi, ruzabagwaho rubaskye, iriya ngabo tuzazana erega irasika, ziriya
ntwaro bakwirakwije hose nibo zizatwika, ziriya ngabo zitagira umubare nibo
zizaca hejuru zimenengana zigerageza guhunga umulili wa rubanda. Naho twe, kuba
turi abana byo ubwabyo biraduha ubudahangarwa.
GATIMATARE 59
Abahungu bamaze
kuganira ku mateka yabo n'imihigo yabo, bamaze kwumva neza n'umwanzuro wa
Gatimatare, barishimye batera hejuru. Ubwo haza ikintu cyo kwibaza niba iyi
nkuru bayihererana. Bati ese ko dufite umushinga mwiza, twazawusohoza gute
tudafite amaboko ? Ni uko Sasabugari ati nimucyo tubwire uyu Padiri mukuru
watwakiriye... Bati ese aramutse atwumviye ubusa ko twaba tugatoye ! Ati rwose muhumure ndamumenyereye nziko nawe atiyumva mu
bugome bwimakaye muli iki gihugu.
Ni
uko babijyaho impaka, bafata umwanya uhagije barashungura. Nibwo biyemeje
kuryama bakabitekerezaho umugoroba wose kandi bakabisengera bihagije,
bakazaterana bukeye bakareba icyo bahurijeho bakaba ari cyo bakora. Ubwo
abahungu baraheza, barirambika, dore ko ijoro naryo ari umujyanama. Ubwo mu
gitondo bateranye basanga intero ari imwe : ntibahisha Padiri ikibagenza. Nibwo
Sasabugari aherekeranyije na Mucyo na Songa basanga Padiri mu biro bye
bamugezaho imihigo yabo. Ni uko Padiri abanza kugira impungenge ko abangizi
bazabagilira nabi. Abahungu bamubwira ko nta bwoba bafite... Ni uko Padiri ati
"Bana banjye imihigo yanyu irahimbaje. Ubwo mutari mu cyaha Imana
izabafasha n'abantu kandi bazabegera. Jyewe ho rwose ndi kumwe namwe."
GATIMATARE 60
Ubwo Sasabugari
n'abamuherekeje barahurura barahutera, bazanira bagenzi babo inkuru nziza y'uko
Padiri mukuru ahaye umugisha imihigo yabo, ko ahubwo yiyemeje no kubaba hafi
akajya abatera ingabo mu bitugu. Mu gihe abandi bagwana mu nda bavuga imyato
y'ibyishimo, Gatimatare we ntabyo gusamara, arasa ahubwo n'ubarimo atabarimo,
yarenze impinga kuko atumbiriye ikirere yumumirije cyane. Yewe ga yeee ! Nguwo agaca-gaciye-bugufi ni
ndi-aha-ndi-ahandi, buriya mu gihanga biragundagurana...
Niko gufata ijambo ati : "Bahungu mwe, uyu
Padiri Arturo niwe mwihayimana akaba umushumba w'ukuri, ureke babandi babaye
inkangara y'ubugome, bamwe bagambanira ubushyo baragijwe n'Imana bagahotora
intama bagombye kwamururaho ikirura-rushishimuzi. Nimutyaze ubwonko rero tunoze
umushinga, kandi nawe tumwige tumumenye, nibwo tuzamufasha kudufasha akatubera
ingenzi koko." Niko kurya akara Songa na Sasabugari bajya ahiherereye muli
uwo mugoroba, Gatimatare akeneye kumenya neza amagenzi y'uyu mupadiri...
GATIMATARE 61
Bageze
rero mu muhezo, Sasabugari ababwira ko Padiri Arturo - abakirisitu bita Rutura-
yaje mu Rwanda cyera aturutse i Roma, ngo akaba yarakulikiranye intambara
y'inkotanyi n'amabi zakoreye abanyarwanda. By'umwihariko ngo yaba yariboneye
amarorerwa yo mu "Buvumo bwa Nyakinama", aho FPR yatsinze abantu
ibihumbi munani mu Ukwakira 1997. Nyuma nibwo Rutura yimuriwe mu misiyoni ya
Cyanzu.
Mu
mateka y'uyu mupadiri kandi, ngo ise umubyara yapfuye ari ku ibere yicwa n'intozo za Musolini muli 1944, nyuma ngo na nyina arapfa
ku buryo yarerewe mu kigo cy'imfubyi. Kuva yabaho rero, Rutura arwanya
akarengane n'irondakoko. Akunda cyane amateka y'Abahinde igihe bigobotora
ingoyi y'Abongereza muli 1947 barangajwe imbere na Gandhi, ngo mu nyigisho ze
agahora atanga ingero ku migenzo n'ibigwi by'iyi ntwali...
Amagenzi
n'imyumvire bya Padiri Rutura rero binejeje cyane Gatimatare asaba Sasabugari
kubahuza. Nawe rero ntamutindiye, aliko abanje kubwira Padiri kamere ya
Gatimatare, ku buryo amutera amatsiko yo guhura n'agakwerere-ka-Mararo.
GATIMATARE 62
Nguyu
urageze rero wa mwanya Gatimatare yari ategereje wo kujya kubonana na Padiri
Rutura. Ubwo ga yari amaze amasaha abili yose ukwe kwa wenyine yibaza,
yitegura. Mu gihe abandi bamukebura ngo : "umutakambire ukuntu twirukanywe
mu iseminali ku maherere, akarengane ka so ufunzwe, ibitero by'abadasso iwanyu,
urubanza kwa Subutita..." we ntakoma, ahubwo arasenga bucece avuga ngo :
"nzakwambaza rirenge Mana, kuko utangize umulizo ukangira umutwe".
Arahagurutse
rero mpiga-abahizi, arakeye ahubwo aranaseka,
arahumeka umwuka w'ibyiza n'ibyiringiro. Nguyu nawe rutuku rw'umukambwe mugufi
kandi utubutse, arabengerana mu ruhanga burya abihaye Imana bagira ibanga, dore
amwakiranye ubwuzu bwinshi. Bakimara kwicara rero izi mfura z'i Rwanda,
agahungu-gahanda ati : "Gahorane Imana Padiri ! Kubaho kwacu byatunaniye
abato b'i Rwanda : Leta nk'aho yakemuye ibibazo byugarije igihugu nitwe
ihindukiranye ngo turahumeka ingengabitekerezo ya jenoside. Dore rero ibintu ni
bibili : turemera Leta iducemo ibice kandi dutege ijosi iriteme yitwaje rwa
rukuta rw'amategeko, cyangwa turahagurukira limwe tuyikureho kuko n'ubundi kuva
idusukaho ubumara bungana butya kandi tuli abana bayo yarangije
kwikuraho." Ni uko rutuku Rutura arahumbaguza yenyegeza amadarubindi...
GATIMATARE 63
Nibwo
Padiri Rutura amurebanye impuhwe, aramubwira ati : "mwana wanjye, ibyo
uvuga byose ni ukuli, aliko abo muhanganye ntibakunda umuntu utekereza akareba
kure, umuntu wabatahuye." Yungamo ati: "Mbabajwe n'uko bazakugilira
nkana bakagukuraho wari ukiri umujyambere. "
Ni
uko agacengeri-gaca-mu-bicika ati : "Nibyo koko imihigo yacu tuyitangiye
turi bato, twagombaga ahari gutegereza twamara kuba bakuru tukabona gufata
ingamba nk'izi. Gusa aho uterewe niho urindira :
bamaze kwica abakuru basanga ari ntacyo bakoze kuko abo n'ubwo babishe ku
bwinshi, bagiye bashibutse amashami azabahigura akabahorera, ayo mashami ni
twebwe. Nibwo beguye iyi ntwaro-kirimbuzi ngo twavukanye icyaha-karande cya
jenoside. None se nitudahaguruka ubwacu ngo duhangane n'uwo mutego mutindi
hazacura iki ? Nta bwoba dufite rwose bwo kwirwanaho n'ubwo tukili imitavu,
dore ko tutakigira kirengera. Mwenentibashishwa yarahiriye Shitani ngo :
"uwo ntazica nzamucaguza", gucaguza umuntu bivuga kumugira Rucagu,
wandike ko nabyo ari icyaha kibasira inyoko-muntu.
GATIMATARE 64
Ni
uko Gatimatare arakomeza ati twe rwose aho gucaguzwa tuzicwe biraruta, intwali
ntiyicwa kandi ntipfa, intwali ijya kuruhuka... Padiri Rutura ati aliko bariya
bantu ntubazi, bazakwica. Ni uko Gatimatare ati : "nta bubasha bafite bwo
kunyica. Icyo bashoboye gusa ni ukunyohereza kuryama, nta kindi. Intwali iyo
irangije umulimo wayo ijya kuryama hakaza izindi ntwali..., ba Gatimatare ni
benshi muli uru Rwanda, nibica Gatimatare umwe hazaza ba Gatimatare ibihumbi.
Ni
uko Padiri ati : "None se bagenzi bawe mubyumva kimwe ? Icyo gikorwa
mwimirije imbere se mwagitekerejeho mute, mwacyise mute ? Nibwo Gatimatare
amutekerereje uburyo igitekerezo cy'ikubitiro" Jyewe ni jye" cyavutse,
ko hashize rwose umwaka urenga... Ubwo Padiri nawe amubwira ko yabikulikiranye
neza, ko mu mashuli yose igitekerezo cya "Jyewe ni jye" bakizi, ko
ahubwo mu ntara y'iburasirazuba hari abana batari bacye bagiye bahohoterwa
bakanirukanwa mu mashuli kubera "Jyewe ni jye".
Gatimatare-katikanga-rusibana ati : "abo bana bose rero, bategereje ko
tubagezaho umushinga wo kwibohora, ahubwo twarabatindiye."
GATIMATARE 65
Nguyu
rero Rutuku Rutura yokagira Imana arishimye aranaseka, ahubwo ateye
"Laudate Dominum !" Yari yakutse umutima acyumva Gatimatare, yari
yamuketseho ubutamenya n'ubwiyahuzi. None amaze kumutega amatwi yitonze no
kumwitegereza wese, amusanganye ishyaka ridasubirwaho, ubushake buhanitse
n'ubumanzi nyakuri. Yumvise kandi yacengewe n'imihigo y'ubutwari uyu mwana
afite bimutera nawe icyizere gikomeye nibwo amuhereje umukono w'ubutware.
Reka
rero anamuhanure ati : "izo nzira wiyemeje
zirimo amahwa n'impyisi mahuma, aliko nsanze uri imparamba. Ishema n'umurava ni
intwaro mu zindi, ndumva uzatsinda, nta mpungenge ngifite. Ngaho rero shyira
ikirenge mu cy'intwari zakubimburiye." Ni uko amushyiliraho filimi
y'ubuzima bwa Gandhi, Gatimatare ayirebana amatsiko menshi. Hari aho iyi filimi
yageze, Gatimatare agira ikiniga cyinshi, nyamara ahandi asabagizwa
n'ibyishimo. Aho Gandhi abwira impirimbanyi bagenzi be ngo : "bazamfunga
banyice urubozo wenda bazanampwanya, nababwira iki. Icyo bazegukana ni umurambo
wanjye, si ukubumvira kwanjye", ahongaho haje Gatimatare aratwarwa
arahaguruka arivuga !
GATIMATARE 66
Nguwo
umuhungu muzima asanze ibigwi bya Gandhi birimo amasomo, ahubwo asabye Padiri
ko iyi filimi "Gandhi" yarebwa na bagenzi be bose. Nibwo rero intumwa
za Yezu uko basigaye ari cumi n'umwe bakoraniye ikambere kwa Rutuku bareba filimi
bitonze. Ihumuje, buri wese avuga icyo akuyemo. Nibwo haje igitekerezo ko
urugamba rwabo rwagendera ku mahame ya Gandhi...
Aliko
iryabonye ritinda gushima ! Nk'inararibonye, Padiri Rutura ahanuye abahungu ati
: "sinzi niba mwashingira imihigo yanyu ku
cyitegererezo kimwe rukumbi cy'ukwibohora kw'Abahinde, kuko amateka, umuco,
kamere, imyumvire n'ukwemera byabo ntibihuye n'iby'abanyarwanda."
Gatimatare-akanyamanza-k'amanyama rero nawe si munyurwanabuke, yumvise bwangu
uyu muhanano wa Padiri, ahise ahubwo anamwunganira ati : "Bahungu mwe,
tuzarebere hamwe na filimi ya Mandela" Inzira ndende y'ukwibohora".
Nibwo na Padiri Rutura abazaniye igitabo cy'impuguke Gene Sharp cyitwa :
"Kwibohora igitugu ukagera kuli demokarasi"
GATIMATARE 67
Uyu
mwiherero ubaye ingirakamaro koko : mu minsi itanu gusa bamaranye, intumwa za
Yezu zageze kuli byinshi bihimbaje. Uyu mugiramana Padiri Rutura yababereye
umubyeyi ababera imandwa nzima, ahubwo niwe ntumwa ya Yezu yuzuza cumi n'ebyiri
nyuma y'aho Gatali-Gagarine yitandukanirije nabo. Yabavunguriye ku mahame
n'amabanga azabafasha mu mihigo yabo. Yabahaye ibyitegererezo n'imihanano
bityaza ubwonko ngo bakataze bazi iyo bajya. Uyu mwiherero kandi ubabereye
ingenzi cyane, kuko nyuma y'ibigeragezo buri wese
yagize, bahuriye ahantu hatuje ntacyo bikanga, bibukiranya igihango bafitanye.
Mu
minsi itatu isigaye rero, abahungu biyemeje guhuza indoto bakazibyaza akamaro.
Biyemeje kunoza umushinga, bagashyiraho itsinda ribayobora intambwe ku yindi,
bagatandukana buri wese azi neza inshingano ze. Baraye bari busezeraneho rero,
Gatimatare abaralikira gusiba ahubwo bagasenga bashikamye. Ni uko abahungu
ntibarya, ntibanywa, ngo kuko uwasibye Abamalayika n'Abakurambere
baramumulikira bakamuhundagazaho imigisha n'ibitekerezo bizima. Gatimatare,
Roots, Songa, Havredepaix na Padiri bo rwose urebye ntibaryamye... Burakeye
rero cya gicuku kiratamurutse, dore imirasire y'izuba ry'iwacu...
GATIMATARE 68
"ISIBO-NDUMUNTU"!
Nguwo umushinga intumwa za Yezu zemeje nk'igisubizo ku kaga k'abanyarwanda. Ka
kanama karaye ijoro katumye Songa gutangariza abandi inyito y'umushinga
n'imirongo y'ibanze yawo. Nibwo bose bateye hejuru :" Iyo sibo bahungu mwe
! Iyo sibo bagabo ba mama ! Iyo sibo ga ye ! I-SI-BO !" Bose banejejwe no
kwumva icyo gitekerezo NDUMUNTU nk'umuvumba-ndakumirwa uzarandulira mu mizi
ingoma-ngome igejeje abanyarwanda ku buce nk'imbagwa.
Nyuma
y'urwamo rw'ibyishimo n'imihigo, ibibazo
biravubutse : "Iyo sibo twayumvisha abanyarwanda neza gute ? Izubakwa ite
? Izashyigikirwa ite, na nde ? Twe nk'intumwa za Yezu tuzayihagurutsa kandi
tuyiyobore dute ? Mbese ko abambari b'agatsiko bariye umwanda, umunsi
twahagurukije iyo sibo bazayakira bate ? Ese izo nkeragutabara n'imisega irinze
agatsiko bazitwara bate ? Ese abo bose birahira Kagame wabahaye umuheto
twabagezaho ubuhe butumwa kugirango niduhagurutsa ISIBO-NDUMUNTU bazazirikane
ko mbere yo kuba intozo za Pahulo ari ingabo z'igihugu bityo aho kuduhutaza
batulindire umutekano aribyo badutize umulindi ?" Dore rero umunsi ni uyu,
ushikame tuli mu mahina !
GATIMATARE 69
Dore
rero ngaba abahungu barakariye gutsinda. Biyemeje kuva mu nzozi n'amagambo
bakubaka ingamba zihamye kandi bakazibonera uburyo. Bagomba kwiha icyizere
bagaha icyizere ababyeyi babo n'abanyarwanda bari mu kaga. Aho bageze nta
mahitamo bagifite. Baramutse bateye imwe bagatinya, ntibaba bakibayeho ukundi
muli iki gihugu, bakwitwa abanzi n'abiyahuzi ntibakira amenyo y'abasetsi,
amalira y'abanyarwanda baba batatiriye, ntibakira kandi amacumu y'abambari
b'agatsiko.
Aliko
ibibazo bibajijwe bigaragaje ko uru rugamba ari inzira ndende rukaba
n'injyanamuntu, kuko Segitugu nawe atabuze abe kandi abo bafatanije ingoyi
bazamurasanira... Birakomeye rwose ku buryo na Gatimatare-kabimbulira-ingabo
ubwe agaragaje amakenga n'amarangamutima... Nibwo Tam-tam ahagurutse ati :
"bahungu mwe, umushinga wacu n'izina ryawo tube tubigize ibanga, mwabonye
ibibazo twagize tumaze gutangaza "Jyewe ni jye". Natwe ubwacu
dukataze aliko tube turetse kwimenyekanisha, kugeza tweshe imihigo. Kuko bene
Gahini bamenye abo tuli bo, bakanamenya ingamba zacu, bakwirara mu miryango
yacu natwe bakadutoratora." Ni uko abahungu bahana igihango cyo gukora
byose bucece...
GATIMATARE 70
Kirimumuziki
aba arahagurutse ati : "Uko tuli cumi na babili dukwiye kugira imyumvire
imwe ku mushinga no ku bibazo byabajijwe." Yungamo ati : "Rwose jye
ndatahana impungenge zikomeye nituva hano tutanononsoye neza umushinga ngo
tunabone ibisubizo ku bibazo bikomeye twibajije." Bose bemeranywa nawe.
Nibwo
Gatimatare-agato-katigaya-imihigo ahagurutse ati : "ISIBO-NDUMUNTU"
ni urukingo ikaba kandi umuti wa gahunda ya "NDI UMUNYARWANDA." Mu
gihe iyi "Ndi Umunyarwanda" yemeza ko mu
banyarwanda hari impande ebyiri Abeza n'Ababi, ikemeza ko bamwe bavukana icyaha
kuko babyawe n'Ababi, ikanavuga kandi ko hari abanyarwanda bagomba gusaba
abandi imbabazi kubera gusa amavuko yabo, "ISIBO-NDUMUNTU" yo ije
kuringaniza abanyarwanda bose abarebare n'abagufi, abato n'abakuru, abariho
mbere y'intambara n'abavutse nyuma, abari mu gihugu n'abakomotse hanze yacyo.
"ISIBO-NDUMUNTU" kandi ni icyivugo cy'abato b'i Rwanda ikaba n'isomo
tugejeje kuli Leta y'Agatsiko ngo dushimangire ko ikiremwa-muntu ari inzira-
karengane, ko icyaha ari gatozi hakaba ntawe ukwiye kwitirirwa ibyakozwe
n'undi, kabone n'ubwo yaba yaramubyaye.
(biracyaza)
This comment has been removed by the author.
ReplyDelete