Source: Democracy Human Rights
Tariki ya 19 Gicurasi 2014
Wumvise ibintu Faustin Twagiramungu
avuga muri iki kiganiro wagira ngo arabwira abana bavutse ejo, kuko ikiganiro
cye cyuzuyemo ibinyoma, no kubura ubushishozi mubyo yemeza kandi byagirira
ingaruka mbi igihugu ibintu bije kugenda nk’uko abyifuza.
1. Faustin Twagiramunga aravuga
ngo yakijijwe na Mungu muri 1994, akaboneraho kwitandukanya na FPR ya Président
Paul Kagame ngo yemeza ko ariyo yamukijije, nyamara wabareba bombi ugasanga
bakora politiki imwe!
2. Mwumve aho Faustin
Twagiramungu avugako Kagame yishe abantu 8.000 i Kibeho [n’ibihumbi amagana muri
Congo]. Kuba abyemera ubungubu, aribaza ko
ntangaruka zo kubyemera kuri we, ariko igihe bariya bantu 8.000 bicwaga,
Twagiramungu wari Ministiri w’intebe
yemeje imbere y’abanyamakuru mu mahanga ko nta bantu bishwe n’ingabo ze,
ko ahubwo abapfuye, nabo yabariraga ku ntoki, bapfuye kubera umuvundo. Ngo
abasirikari [ba APR] barashe hejuru, impunzi ziriruka. Ni uko abapfuye baguye mu muhindano.
Nonese ko yemeye rapport ivuga ko
hapfuye 8.000 i Kibeho [uretse ko hari n’iyongeraho ko plus de 20.000 sont
portés disparus], iki kibazo cy’abaguye i Kibeho, Twagiramungu yagitsindirira
ate Paul Kagame naho we akakipakurura, kandi Ministre we, Dr. Bihozagara Jacques,
yarahamijwe n’urukiko rw’Ababiligi ko gouvernement yarimo yakigizemo uruhare?
3. Bishoboka bite ko wagira
Juvenal Habyarimana na Paul Kagame intwari icya rimwe kandi uzi ko umwe ariwe
wishe undi?
Faustin Twagiramungu ati intwali ni Musinga Yuhi na Rukara rwa
Bishingwe.
N’ubwo Rukara rwa Bishingwe
atishe Yuhi Musinga, ariko urwango hagati yabo rwari kimwe n’urwari ruri hagati
ya Kagame na Habyarimana, kandi iyo Ababirigi badakingira Yuhi Musinga ikibaba,
Musinga niwe uba yarabambwe na Rukara, Kagame ntabe yaravutse. Muzambwire
impamvu Twagiramungu aha ubutwari Musinga na Rukara rwa Bishingwe, aho kubuha
Ababirigi babambishije Rukara bagatuma Yuhi abyara uwabyaye Kagame akamugira
premier ministre!
4. Uretse rero n’ibyo Faustin
Twagiramungu avuga bimubabaza kubwa Yuhi Musinga, na Paul Kagame, mu kwikoma
Ababirigi ngo kuko aribo bakuyeho ingoma ya Yuhi Musinga, yirengagiza ko iyo
ingabo z’Ababirigi zidatabara, uriya mwene Kanjogera/Kabare, ariwe Yuhi
Musinga, uyu aba yarabambwe na Rukara afatanije n’abakiga akiri muto.
5. Ikindi gikabije kuri Faustin Twagiramungu, n’uko atabona ko Mungu
wamukijije muri 1994, arinawe wakijije Urwanda rwari rwarohamye, jusqu’au
sommet, mw’isayo y’amahano, maze Mungu akazana Mutara Rudahigwa, uriya waje
gutura Urwanda Yezu-Kristu kuri 26-27-28 Ukwakira 1946. Faustin Twagiramungu
ntiyigeze amenya ko nyuma ya Ruganzu Ndoli ntayindi ngoma yazaniye Urwanda
amahoro arambye [25 ans] uretse iya Rudahigwa, ko Musinga yagiyeho mu ntambara,
arinda avaho igihugu kirinzwe n’Ababirigi kubera umutekano wabuze cyane cyane
mu majyaruguru.
6. Faustin Twagiramungu yemera ko
Mungu yamukijije intambara yo muri 1994, agakeza umwami Musinga, ariko
ntiyigeze abona ko iriya Consécration du Rwanda au Christ-Roi ari prophétie de
Daniel réalisée, ari nayo iha icyizere Abanyarwanda bemeye kubatizwa nka
Rudahigwa ko babaye abana ba Bikiramariya kandi bari mu gihugu cyatowe, cya
Yezu-Kristu.
7. Faustin Twagiramungu ntabona
ko uriya Yuhi Musinga, umwana wa Kanjogera kuri musaza we, Kabare, bazanye
ibyangwa n’Imana muri Cour du Rwanda ku buryo na bariya bagore avuga [dore ko abo
nashoboye kubara nasanze bari 16] harimo ba nyirasenge/abishywa…kandi bagasenga
imandwa kizira i bwami, kuko byari byarabujijwe mu mategeko yashyizweho
n’uwahanze Urwanda.
8. Uwo mwami Musinga utemeraga Imana
yo mw’Ijuru [kandi barabeshye ngo ni IBIMANUKA] akarinda yirukanwa mu Rwanda,
yanasize avumye uzamukomokaho wese uzabatizwa muri Kiliziya Gatolika, kandi
yanasize avumye ubwoko bwe n’ubwo basangiye TOTEM y’IGIKERI, kuko yategetse
abagaragu be gutunga k’umushito w’icumu ibikeri babonye byose, batababariye
n’ibihaka, mbere y’uko yima ingoma officiellement. Uwo ni umuvumo kandi
uw’umuntu mukuru ntujya wiburira.
Uwo mwami rero wavumye abe bose,
niwe Faustin Twagiramungu yagize intwari, akaba anamushakira imva y’ubutwari mu
Rwanda kandi yemeza ko ntawe uzi aho yahambwe muri Congo.
9. Kuri ibi byo kutamenya aho Musinga
yahambwe n’urwo yapfuye, Faustin Twagiramungu arabeshya, kuko uretse ko na
Ndahindurwa wabyariwe na Musinga mu buvumo yapfiriyemo azi uko se yapfuye. Ibizwi byerekana ko ahubwo ari Faustin
Twagiramungu utaramenye amapfire y’intwari ye.
Ibyanditswe n’abazungu kandi
bifite references zizwi, byerekana ko kuva Yuhi Musinga yavanwa ku butegetsi
(ariko akiriho), n’abihaye Imana bari baranze kubatiza Rudahigwa kurinda imyaka
igera kuri 13. Rudahigwa yabatijwe ari uko babonye Yuhi apfuye. Iyaba yarebaga
kure, Twagiramungu yamenya ko mu by’ukuri, kugeza aho Musinga apfiriye, yari
akiri umwami w’Urwanda, ariko ahagarariwe n’umuhungu we Mutara Rudahigwa.
Kuva abatijwe, Rudahigwa niwe
wenyine mu bami bategetse Urwanda rwasizwe na Ruganzu Ndoli wemeye kubahiriza
ibyari bikubiye muri code esoterique: kwemera mu buryo bw’idini ko le premier Roi
du Rwanda [Roi des rois] yari descendant du lointain ancetre. Iriya liaison
ikozwe par voie religieuse [Foi chrétienne], ihuza Christ-Roi na Charles
Rudahigwa, umwami wa 43 nk’uko code esoterique ibivuga, kugeza kuri roi David,
selon la généalogie par St. Mathieu.
10. Biriya byose byarabaye kugira
ngo ibyemerewe abana ba Abrahamu bisohore, kandi ababishaka bazasome Isaie
7&8 bazasanga ibyo Isaie avuga cyangwa abwirwa bisohorera kuri Yuhi wikangaga
Rukara rwa Binshigwe muri 1929, yabura ukwemera, akomora.
Aho muri Isaie 7 niho muzasanga
ko ya myaka 65, ubutegetsi bwa ruguru bwari bwarigometse [kuri Kayibanda] yashikiranye
nabwo, kandi ko atari bwo Musinga yakekaga ko bwamutera. Nabwo rero kuko bwaje
bukandagira amategeko y’Imana nka Yuhi Musinga, bugarura ba Nyabingi…bwaje gucibwa
umutwe.
11. Nonese Twagiramungu Faustin
ushima Rukara rwa Bishingwe ngo kuko yaciye umutwe umupadri w’umuzungu,
atandukaniye he n’uwishe abasenyeri n’abapadiri [abazungu n’abirabura]? – Si le
génocide est l’intention de tuer tout ou en partie un peuple pour ce qu’il est,
l’admiration d’un génocidaire comme Rukara rwa Bishingwe ne fait-il pas de
Faustin Twagiramungu un idéologue du génocide contre les messagers/serviteurs
de Mungu qu’il reconnaît lui-même, ironie du sort, de l’avoir sauvé en 1994?
12. Faustin Twagiramungu ararunda
amakosa y’ibyabaye mu ntambara kuva muri 1990-4 ku butegetsi bwa:
- Président Habyarimana, kuko
yemeye gufungura espace politique mu gihe cy’intambara. Wabyumva uti koko
amashyaka menshi yagabanuriye ingufu ubutegetsi maze FPR yinjirira muri izo
divisions. Nibyo koko. Arikose ko Habyarimana yari ku gitutu cy’abazungu
bashakaga ko akora multipartisme, nta kundi byari kugenda kugira ngo espace
politique national ifunguye ntiyinjirwemo n’abatera igihugu bakoresheje imbunda
baturutse hanze?
-Premier Ministre Nsengiyaremye, ngo
kuko yasinyiye ko ingabo z’Abafaransa ziva mu gihugu, kugira ngo azagirwe
Ministre désigné d’Arusha.
Ibi bisobanuro bya Faustin
Twagiramungu ubyumvise wari ukiri muto muri 1994 cyangwa utari wavuka,
wakwibwira ko Faustin Twagiramungu nta ruhare na busa yagize mu gutsinda kwa
FPR. None se icyo igihe iyo premier minister Nsengiyaremye asinyira ko ingabo
z’Abafaransa zitaha we, Faustin Twagiramungu, atabishaka, biba byarabayeho,
Nsengiyaremye ntiyirukanwe mw’ishyaka?
Ntawe mvuze ko yari umwere muri
bariya bagabo babiri Faustin Twagiramungu yitwaza mu bisobanuro bye, ariko
ndagira ngo mwibutse, mbwire n’abatarashoboye kumva ibyo nigeze kumuvugaho,
abeshya ibintu nkabiriya.
Nanjye kiriya kibazo cyo
gutsindwa kw’ingabo FAR zatsinzwe na APR ni ukuvuga ugutsinda kwa FPR kurimo no
kwica umukuru w’igihugu, nk’uko Agnes yakimubajije, nakibajije nyakwigendera
l’ancien premier ministre Sylvestre Nsanzimana washyizweho na Président
Habyarimana kugira ngo ashyireho gouvernement ihuriweho n’amashyaka menshi
[akomeye] d’opposition muri 1991.
Yambwiye ko mu nshingano zikomeye
President Habyarimana yari yamuhaye, harimo ugukora ibishoboka byose kugira ngo
gouvernement ishobore guhangana n’intambara igihugu kirwana n’INKOTANYI
zituruka muri Uganda.
Nakimubajije ndi kumwe
n’umunyango we hafi yawose [habuzemo umwana umwe bari babuze] kuko bahungiye
iwanjye mu rugo [du 9 au 13 Avril 1994].
Mukunsubiza Sylvestre Nsanzimana
yambwiyeko yari yahawe ububasha bwose kandi iyo bamukundira intambara yari
kuyirwana akayitsinda, ariko uwaje kumubera ibamba ni Faustin Twagiramungu
wanze kwinjira muri iyo gouvernement, anabuza n’abandi bari kumwe mu mpuzamashyaka
nyamara bo bari bemeye. Muri abo bari bameye bakaza gucibwa intege na
Twagiramungu ni nyakwigendera Félicien Gatabazi ndetse na Mugenzi yari hafi kwemera.
Ibi Twagiramungu agereka kuri Nsengiyaremye ntibyari kubaho iyo Twagiramungu
ubwe aza kwemera kujya muri gouvernement ya Sylvestre Nsanzimana.
N’ibyo Faustin Twagiramungu
agereka kuri Juvenal Habyarimana ko yemeye multipartisme mu ntambara ntacyo byari
gutwara gouvernement irimo amashyaka menshi iyobowe na premier minister
Sylvestre Nsanzimana, kuko ubusugire bw’igihugu nibyo byari base de ce
gouvernement.
Ikibazo gikomeza kugaruka mu nzira
ya Faustin Twagiramungu ni ikintu Sekibi akoresha cyane mu bantu cyitwa “pride
or selfishness”, ukwiyemera, akumva ariwe kamara. Nta na rimwe Faustin
Twagiramungu yigeze yemera gushyira hamwe n’abandi atari we uzategeka ubwo
bumwe, iryo shyirahamwe, iyo gouvernement, cyangwa agategekwa n’uwo yihitiyemo
umwemerera ko azamuvugiramo kandi akemera kuzamuha uwo mwanya nyuma.
Byaragaragaye muri MDR
[Twagiramungu: Président, ashyiraho premier ministre Nsengiyaremye, amukuraho
ashyiraho Mme Uwilingiyimana, yishyira kuri liste muri Accord d’Arusha, yanga
gushyira Nsengiyaremye muri gouvernement du FPR kuko yibwiraga ko azaba
Président après la transition kandi yumva Nsengiyaremye nawe agifite iyo
migambi. Bose bibwiraga ko le passage au poste de premier ministre désigné
était la seule voie politique légale de conquérir le pouvoir au Rwanda
conformément aux Accords d’Arusha. Après son échec au gouvernement d’union,
évincé par son ministre de la defense en 1995, Faustin Twagiramungu s’est
imposé comme président des associations politiques comme FRD, UFDR, DRI, CPC,
etc. Ibi se bitaniyehe n’ibya Kagame arwanya?
Noneho n'Ababirigi bamushyize kuri
regime de soumission, baramwumvisha ko bamurinze; nawe ubu aziko ariho k’ubwabo.
Ese umunsi bamubwiye ko ikibazo cy’umutekano we bakirangije na Paul Kagame,
yenda ntan’icyigeze kibaho, bakamutegeka gutaha akaba minisitiri w'intebe wa
Paul Kagame, ntazaba aroshye abo yijeje impinduka mu Rwanda?
Conclusion:
Ndibaza icyo abo bana Faustin
Twagiramungu ahamagarira kwinjira mw’ishyaka rye azabamarira, kuko iyo ukurikiranye
ibyo avuga mu gihe cy’isaha imwe gusa, usanga ibinyoma byuzuyemo aribyo byinshi
kurusha ibisubizo by’ukuri yatanze.
Twagiramungu namenye ko A. Kagame
atanditse imivugo yikuriye mu mutwe we, ko ahubwo yanditse ibyo yahawe
n’abasizi babiherewe impano kandi inyigisho zirimo iyo zubahirizwa igihugu ntikiba
cyarageze iwa Ndabaga. N’ubwo ibyo A. Kagame yandikiye Abanyarwanda Atari byo
kubera impamvu zo kuba umuntu, burya ukuri yakwandikiraga abanyamahanga.
Urugero ni ibya ruriya rupfu rwa Musinga yemeza ko Abanyarwanda batazi kandi
byanditse.
Faustin Twagiramungu n’abandi
bamenye ko Rwanda “means the universe”, ko rwagiyeho ari uko région du Nord
ihujwe na Région du Sud, ibyo kandi bikaba
byarabaye muri 1510 [Jan Vansina]. Ziriya régions naturelles rero Nord/Sud nizo
zifite ireme kurusha des fausses ethnies, heureusement ko zo zigihanyanyaza
kubana mu bumwe. Kwitwa rero kuriya, ntabwo ari umuntu usanzwe wabitekereje, ririya
zina riri muri gahunda ndende ifite igihe itangirira [Voir Poeme Impakanizi],
kandi inafite igihe irangira.
Nimureke twige kandi dukunde
kuvugisha ukuri, twubahane, kuko na nyina w’undi abyara umuhungu, bugacya
bwitwa ejo, sakindi ikabyara ikindi. Nitumenyako Abatubyara ari bamwe,
tuzasabana imbabazi, kandi tuzazihana, kuko kwiyobora byaratunaniye, aho
twinjizaga Sekibi mu bwatsi bw’Imana, none tukaba twarabuze intama n’ibyuma. Tuzareke rero Imana itwiyoborere.
Ndi Semahoro.
Picture #1: Image prise le 27 avril 2014, lors de l'apparition au site de Holy Love Ministries |
Note:
MESSAGE OF MAY 18, 2014 PUBLIC
MESSAGE OF MAY 18, 2014 PUBLIC
"Blessed Mother says,
"Praise be to Jesus".
"Today,
I invite you to open your hearts wider to God's Grace. Dear children, you must
not hold grudges against one another. Unforgiveness presents a barrier between
your heart and the Heart of My Son. This barrier is a weapon Satan uses to
block the most profound graces from entering your heart."
"Pray for those you regard as enemies or those whom oppose you.
God may not be happy with them either. They need to open their hearts to
repentance, but, so too, do you if you are unforgiving."
"When you forgive, the door opens His Heart to your every
petition. He is free to consume your whole heart with Love. He is not restricted
in the ways He inspires and uses you. Your will is not a barrier to His Divine
Will."
"Forgiveness always opens the door to God's Good. Pray for the
grace to forgive."
http://www.byilin-hope.blogspot.com/
Uyumvire nawe:
For those who say she was just a girl, if not her then someone else...where do you get that thinking from? Have you ever even thought that through? If you were to know you wanted a child...would you just grab anyone off the street or would you look for someone special? Someone with all the qualities you would like. How much more would our God choose a special person to carry his own son? Carry the Lord in flesh in her own body...this isn't a little thing this is huge! She gave birth to the savior, God made man! Wow!
Also, she is the new Eve. Was Eve born without sin? Yes! So Mary is born without sin. God saved her at the moment of conception. Why is this so hard to believe? God can do anything. He saved her from sin because she would carry our Lord. Her flesh was the flesh Jesus took on...Jesus was without sin, then so was the flesh of his mother.
Catholics do not deify Mary. That's ludicrous. Mary would never compete with her son, with her Lord. We know who we worship. Mary says her soul magnifies the Lord. This means she makes him clearer to us, brings him closer to us. Jesus had two natures...divine and human. You cannot discount the human nature, it is the human and divine bridge that gave us our salvation.
And just to remind Bible Christians...everything is not written in the Bible. The early years of Christianity had no New Testament. All of the Gospels were written years after Christ's time on this earth. So, when they were written they had already been following oral tradition for many years. So saying things like "it doesn't say to pray to Mary in the Bible" is really just silly. It doesn't have to say it. The New Testament isn't a dictation taken down by some secretary following Christ and the Apostles around. We know from reading the Bible as a whole, old and new together, from sacred oral tradition that these things have always been believed by the early Christians. Mary has always been revered.
The Hail Mary prayer simply recites Bible passages (the Word of God) and asks Mary to pray for us:
Hail Mary Full of grace, the Lord is with you. (These are the words the angel Gabriel said to Mary, a Bible quote.)
Blessed are thou among women and blessed is the fruit of your womb, Jesus. (This is Mary's cousin Elizabeth's greeting, another bible quote.)
Holy Mary, (The angel Gabriel said she was full of grace and Elizabeth said she was blessed.)
Mother of God, (the Bible says Mary is the mother of Jesus Christ, God the Son)
Pray for us sinners now and at the hour of our death. (A simple request to pray for us.)
Amen.
001.
UMUNSI AMEZA IMIRYANGO YOSE
Ibitekerezo
byatanzwe kuri iyi nkuru:
1-From
Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana ("IBUKABOSE”
ibukabose@yahoo.fr)
Ku muvandimwe Byilingiro alias
Ndi Semahoro, muntu w'Imana,
Nkugezeho isengesho likurikira
:
Mbese aho guhora mu mihigo
ku mateka ya kera nubwo nabyo bidufitiye akamaro kenshi, twarebye imbere
tugahiga mu bikorwa bihuza abanyarwanda kandi bibafasha kwiyunga no kwigobotora
amatiku n'inzangano, guhashya ivanguramoko n'uturere, guhagarika ubwicanyi bwa
kirimbuzi n'izimira ry'abantu b'inzirakarengane ? Gutungana agatoki ngo Kanaka
akora nka ... cyangwa akorana na ..... muzi aho byatugejeje mu gihe twitanaga
ibyitso, interahamwe cyangwa inyenzi kugira ngo dutange bagenzi bacu, kenshi
tubabeshyera.
Wowe nk'umuntu
w'umukwizabuhamya bwa HolyLove wali ukwiye kutubera urugero ukadukangurira
icyatwunga tukava mu byadutanyije kera, kugira ngo tubashe kwubaka ibishya
biganisha igihugu cyacu heza. Tukemera ko n'uwaba yaligeze gukosa inshuro
ijana, - ibuka ibyo Yezu inshuti yawe yanditse hasi ashaka gukiza umugore
w'umusambanyi abayahudi bashakaga kwicisha amabuye -, mbisubiremo rero ko
n'uwaba yarakosheje inshuro ijana dukwiye kumushyigikira mu gihe akoze ibintu
byubaka kandi bifitiye abanyarwanda bose akamaro. Niko njye mbibona kandi
ibikorwa biruta amagambo.
JMV NDAGIJIMANAIBUKABOSE-RENGERABOSE -
Mémoire et Justice pour tous
2-From Nzinink “nzinink@yahoo.com”
Urakoze cyane Bwana Byilingiro kubera iyi nyandiko nziza yawe
isobanura ibintu uko biri nta kubica inyuma cg ngo ushyiremo amaranga mutima
tumenyereye.
Abakwikoma kubera iyi nyandiko bavuga ko wagoretse amateka, njye
ndabasaba kugukosora bakagorora aho babona koko wagoretse.
Iyi demokarasi ishingiye ku mpaka zuzuzanya kandi zubaka niyo twese
twifuza kandi duharanira.
Bimwe byo gukurikira butama cg ngo ikivuzwe cyose uti ndiyo bwana
bigomba gufashwa hasi kandi bikamaganwa.
Iyo myumvire n'ingiro bikocamye ntibyubaka birasenya cg
bikadindiza abafite ubushake nyakuri bwo kwubaka.
Wavuze ukuri kwinshi muri iyi nyandiko ariko reka nshimangire aho
wagize uti:
"Ntanarimwe Faustin Twagiramungu yigeze yemera gushyirahamwe
n’abandi ataliwe uzategeka ubwo bumwe, iryo shyirahamwe, iyo gouvernement,
cyangwa agategekwa n’uwo yihitiyemo umwemerera ko azamuvugiramo kandi akemera
kuzamuha uwo mwanya nyuma".
Uku ni ukuri kwambaye ubusa kandi na Twagiramungu ubwe arabizi.
Mu minsi ishize nababajwe cyane n'ukuntu Twagiramungu yayobeje
uburari avugira kuri Radio Impala ko we afite ubushake bwo gukorana n'amashyaka
yose ngo ikibazo afite ni RNC ikomeje kwima visa FDU!!!
Uyumvire nawe:
FDU nihabwa visa na RNC
izinjira muri CPC -Twagiramungu Faustin
Twagiramungu yiyibagije ko kuva FDU yavuka uyu Twagiramungu
atigeje agaragaza ubushake bwo gukorana nayo kandi yo ikaba itarahwemye
gukomeza kubimusaba.
Twagiramungu kandi yiyibagije ko ubwo imishyikirano yo gushinga
RNC yakorwaga uyu Twagiramungu bamutaye ho amezi arenga atandatu, maze ku
munota wa nyuma abishingikamo ngo yasanze RNC ari RPF renové, maze ahita
ashinga RDI kandi mu by’ukuri icyo bapfuye ari uko abashinze RNC bashakaga
gushyikirana n'abandi bahutu bazwi kandi bakomeye muri politiki y'uRwanda ngo
nabo babagezeho uwo mushinga wo gushinga RNC banarebere hamwe uburyo
bazakorana.
Nyuma y'ibi byose n'ibindi ntarondoye, Twagiramungu ati igihe
kirageze ko mwese mwibagirwa ibibatanya maze mukaza nkabayobora (butama)!!!
Bwana Byilingiro reka ngire icyo nkwisabira: Iyi nyandiko wagombye
kuyishyira kuri blog ntigume gusa kuri izi groups bityo ikagaragara no muri
google.
Uyikorere ubugororangingo ubona bukwiye ibindi nzabigufasha mo
kubera ko hari blogs nyinshi nsanzwe mpa amakuru zikayatangaza.
Umunsi mwiza.
3-From Zephanie
Byilingiro "byilin@yahoo.com”
JMV Ndagijimana, Nzinink, namwe bavandimwe,
Ndabashimiye mwese abagize réactions kuri iyi message natanze
mukanayinyereka, byaba kumugaragaro cyangwa en privé. Aliko ndagirango nsubize
kubwumwihariko Ambassadeur Ndagijimana na Nzinik muli make.
Muvandimwe Ndagijimana,
Ngushimire cyane ko icyo wabonye kinshishikaje ali ugukora
promotion Holy Love kandi ukabyerekana. Ejo ntihazigira uvuga ngo ntiyabimenye,
cyangwa ntiyumvise icyo Holy Love bivuga. Ikibabaje ariko n’uko wumva ntamumaro
bifite kuko kuliwowe akazi ali ukw’ «
IBUKA BOSE » uka « RENGERA BOSE ». Ibyo ulimo nubirangiza bizaguhire.
Jyewe niyemeje kuba AVECMUKIZA ; iliya Holy Love, niyo « Cœur
Immaculé » de la Mère de mon « Jésus Incarné », le Cœur de la Mère du Verbe, ce
cette « Mère prédestinée » qui nous a revele depuis les annees 1500 qu’Elle est
la « Mère du peuple rwandais », akabitubwira muli wamuvugo wambere wasasiye
amateka y’Urwanda witwa « Impakanizi », aliko tukaba twarawujugunye, ahanini
kuko tutawumva.
Guhamagariza abantu [bose], aliko cyane cyane abanyarwanda, kugira
Holy Love, n’uko nabonye yaraje mu Rwanda akahameneshwa, imbuto yabibye zikaba
zarabuze amazi yokuzuhira, aliko bikaba binasobanura ko ibyo Kavuna yavuze
byasohoye, igihe yavuga ati : « Imigezi yarakamye, abana bararirira munda za
banyina, inkoko zirabikira mumagi… »
Ikibeho, abana babonye Nyina wa Jambo alirana agahinda ; arya
malira yalize, nageze aho yuzuye Ikiyaga kitagira umusenyi ndayakaraba, bimpa
kugilira imbabazi abangize impfubyi, kuko namubonyemo umubyeyi.
Ayo Malira ye, ni ukubera abo bose bazize ibyo byose Kizito Mihigo
yacuranze akabizira. Ibyo rero wowe wakora ibyaribyo byose, abo wakwibuka,
abalibo bose, aliko bitagira Holy Love, wibwira ngo urubaka, ni ukwubakira
kumusenyi utazagera kuli Lake of Tears.
Muvandimwe Jean Marie
Vianney,
Ntabwo ntunga agatoki, sindi umucamanza cyangwa umushinjacyaha,
ndi icyo abarundi bita icyabona; cyakindi kiba munsi y’urutara kikabona
uhendera nyina kikazamubera « imbuza kurahira ».
Niba wasomye inyandiko yanjye ugasubiza utazi impamvu nayanditse,
wihuse:
1. Ubanze rero wumve ikiganiro cy’isaha irenga, Faustin
Twagiramungu, umushi mwene wanyu ngo muzi ko abakiga n’abanyenduga ali bamwe
bose, cyatumye ava iwe akajya kuganira na Agnes wa IKONDERAINFO bimuzinduye,
http://glpost.com/twagiramungu-urupfu-nongeye-kurusimbuka/ uzasanga icyabona cyarasembuwe, kuko nta kuli
kuli muricyo kiganiro ahubwo kigamije kwivuga ibigwi, guharabika abandi ba
politiciens, cyogeza abazwiho kuba baratoteje abayoboke ry’idini Gatolika,
halimo n’abihaye Imana, kandi ndi intumwa ya Holy and Divine Love.
Numara kumva icyo kiganiro, usome inyandiko ya Nzinink, urasanga
mutavuga rumwe kandi mwembi mujijutse, aliko cyane cyane, nubwo wirengagije
conclusion yanjye, usome Message Yezu
yatangiye kuli site ya Holy Love le 19
Mai 2014, icyo itubwira sur la vérité. Niho ngusabye nawe kwitoreremo ukuli
mubyo navuze kuli Faustin Twagiramungu n’ibyo wiyandikiye. Iyo message irangira
iti : "I am your Jesus, born Incarnate."
"You ask a difficult question this morning; that is: How does
one discern the Truth? You must recognize the Truth according to the way it
leads you. The Truth never leads you away from salvation. Truth always
maintains the welfare of the soul. Truth is never self-serving: focused on money,
power, reputation or any other form of disordered self-love. These are all
things which compromise the Truth. Next, you must realize that title, authority
or importance in man's eyes does not automatically coincide with the Truth. You
must look at the fruits of words and actions to determine if they reflect Holy
Love."
"These days, souls must be constantly on guard not to be
misled by 'golden oratory'. Exercise the discernment which is 'sealed' upon
your heart when you visit this property [Maranatha Spring and Shrine].*
Discernment must be prayed for to be used properly and to be strengthened once
it is sealed upon your heart."
"I am the Way, the Truth, and the Life. Therefore, whatever
leads away from Me is not Truth."
Read Romans 16: 17-20: "I appeal to you brethren, to take
note of those who create dissensions and difficulties, in opposition to the
doctrine which you have been taught; avoid them. For such persons do not serve
our Lord Christ, but their own appetites, and by fair and flattering words they
deceive the hearts of the simple-minded.
For while your obedience is known to all, so that I rejoice over
you, I would have you wise as to what is good and guileless as to what is evil;
Then the God of peace will soon crush Satan under your feet. The
grace of our Lord Jesus Christ be with you."
* Holy Love Messages of March 16th, March 18th, and March 22nd,
2013 describe the spiritual Seal of Discernment received on the Holy Love
property.
Wambwira rero ute ko nakwihanganira ushimishwa n’uko hali undi
cyangwa abandi wi(bi)she ikiremwamuntu, cyane cyane iyo ari uwihaye Imana,
cyangwa yarambwuwe ubugabobwe, nk’uko wumva babikoreye Mgr Nikwigize kandi
bakabyigamba!
Wambwira se ute ko nakwihanganira ushimishwa n’abimika Sekibi
mugihugu cyatowe n’Imana ngo n’uko iwabo ali mubushi, inyuma y’ishyamba
batamenye ibyagombaga gukorerwa ibwami mu gihugu, nkuko bahitaga?
Wambwira se ute ko premier minister yakwihandagaza akarega
ministre we w’ingabo nyuma y’imyaka 20 ko yishe abantu batabarika, kandi
bagipfa, akiyobora iyo gouvernement, yarahakanye ko ntamuntu numwe wishwe
n’ingabo ze?
Simbarenganya kuko ubushi bwaje ku Rwanda ruri hafi yo kwigenga,
Musinga niba mumwera n’uko bamuroshye iwanyu mukamukunda mutamuzi, kuko bo bali
bazi ko hali inyuma y’iRwanda.
Ntarutse rero, nagirango mbabwire ko ijambo “Kiga” lituruka kuli
Kakiga[ou Gakiga], umuhungu w’umwami Mbogo w’iBumbongo. Uliya muhunguwe
yahungiye muli za Kabare [Uganda], igihe babandi Dr. Munyakazi yita “immigrés”
bali bahawe indaro nuriya mwami Mbogo bamwivuganaga ngo bamutwara ubwami bwe.
Uriya muhunguwe, Gakiga, wahunganye ingoma ya se, bityo bakabura
ubwami, niwe waje guturukwaho bariya bitwa aba”kiga” mu Ndorwa yose, haba mu
Rwanda cyangwa muli Uganda. Ababishaka bazabisanga muli Histoire de l’Afrique
selon le professeur Ogot Bethwell; cyanditswe sous l’égide de l’UNESCO
Ubwo Ruganzu Ndori yazaga agahuza Ndorwa na Nduga, hepfo no
haruguru ya Nyabarongo, niho yakoze Urwanda, yunga deux familles zitahuraga
azihuriza kumwami umwe, zikora alliance d’unité, ifite symbole y’isuka,
yandikwa muli code esotérique, ubwo bumwe bugumaho kugeza busambuwe muli 1973.
Ibya Rwanda rwa Gasabo gakomoka mu Gisaka ni amashyengo ya bene Nsoro, kandi
nabyo birateganijwe muli Impakanizi.
Reka rero najye nguhe aka gaparu katali urwenya ntikabe
n’isengesho kuko ryo rigira uko ritangira, uko rirangira n’uwo risaba:
Hali umurinzi warindaga inkoko nkaba narimuzi amazina yombi; limwe
yaje gusohora imishwi bashebuja bateruye kwa nyirukuzorora bamaze kumwica.
Nyamurizi asabwa gusohora iyo mishwi ngo igegutora akuka, yige
kwitorera no kuguruka n’inkoko nkuru. Ayijyana
kuyirindira munsi y’ibiti ngo zigireho kwihahira no kwirwanaho. Aho hari
hafi y’aho babagira inka n’ihene, bakabirya inyama.
Wamurinzi amaze kubara umubare waya miswi yasohoye agasanga
umubare ungana n’izo yashoboraga kuragira, yagiye munsi y’igiti arisinzirira,
yibwira ko iyo mishwi iri en sécurité.
Aho akangukiye, asanga yamishwi uko yayibaze ntanumwe ugihali,
ahubwo ahasanga sakabaka icaracara, maze avuza akaruru ngo bamufashe gufata icyo
gisiga cyamuliliye imishwi.
Wamurinzi narinzi, ndamubaza nti: uratakishwa n’iki ako kageni?
Ati kiriya gisiga! Nti, ese ufite gihamya ki ko alicyo? –Ati: ntagihamya mfite,
ati aliko ndabizi kuko nali mfite imishwi none ntanumwe ngisigaranye kandi kili
aho nasize imishwi yanjye. Nti ese cyayitwaye ulihe ko wali ushinzwe kuyirinda?
–Ntiyansubiza kuko yali yasinziriye kukazi kizira.
Mugira inama yo kwicecekera, mubwirako ahubwo natareba neza niwe
uzabazwa iliya mishwi. Yararuciye ararumura, aliko bitavuze ko igisiga kitamutwaye
imishwi muby’ukuri.
Nawe rero munama zawe, nyakugira Imana, uranyibutsa ibyo Yezu yabwiye “la femme Samaritaine” ! Ndabizi kandi nibyo nakoze, igihe ndegera
igisiga gikurikiranwe n’abakibaza imishwi batavuga aho bayikuye kandi nacyo
ntaho gisoroma.
Narabikoze kuko mukinyarwanda bavuga bati nusanga umwana w’ingwe
n’uw’umurera rwambikanye, uzakize uw’ingwe, kuko burya azaba yarenganye.
Nyamara aliko, ntukiza uw’ingwe uwita uw’intama, kuko ubyibeshye utyo niwowe wayajyamo,
iyo ngwe yakugarutse.
Référence y’umuSamaritaine nabonye itajyanye nagato na situation
tulimo, ahubwo kuberako wazanyemo Holy Love no gushishikariza gukora kurusha
kuvuga, mbona ibijyanye nibyo tulimo ali référence y’inkuru ya Marie et Marthe
dusoma muli Luc 10 :38-41.
« 38Ils étaient en voyage, et Jésus entra dans un village. Là, une
femme, nommée Marthe, le reçut chez –elle.
39Elle avait une sœur, du nom de Marie, qui s’assit aux pieds du
Seigneur pour l’écouter parler. 40Survint Marthe, fort affairée par les soins
du ménage: « Seigneur, dit-elle, cela ne vous fait-il rien que ma sœur me
laisse travailler seule ? Dites-lui donc de m’aider. » 41Le Seigneur lui
répondit: « Marthe, Marthe, tu t’inquiètes et tu t’agites pour bien des choses,
alors qu’une seule est nécessaire. Marie a choisi la bonne part, qui ne lui
sera point ôtée. » www.holylove.org
Cette « bonne part » de Marie d’hier est, pour aujourd’hui, Holy
& Divine Love de Byilingiro alias Ndi Semahoro.
Ibyo mushyashyanamo ndabibona, aliko niba mwumva kubahamagarira
Holy Love ari ntakamaro, ntawe uzabimbuza, nyamara ibyo mwumva mukora byubaka
ntahandi bizubakira iyo nzu atali kumucanga ikazahirima nk’izambere.
Munyacyubahiro Ambassadeur,
Ndazi ko nta miseke igoroye iriho, aliko iyo uziko itagororotse
wicisha bugufi ntiwivuge ibigwi, urareka abandi bakaba alibo babivuga, bakuvuga
uko uli, ntimubipfe. Niwivuga kandi, ujye wivuga uko uli, niho utazahura
n’imijugujugu. Ukuri niko kuzatsinda, ntakinyoma kizakomeza guhabwa intebe
burigihe.
Muvandimwe Nzinink,
Inyandiko nanditse nayikoze ntitaye kuli forme, ahubwo nali
nshishikajwe na fond, nangako ikinyoma cyiyicaza kuntebe burigihe.
Abumva hali aho nabongamiye amateka yabo, bazabinyereke
kumugaragaro, kwibeshya bibaho, nzabisabira imbabazi, aliko bazabanze basome
neza kandi biyumvemo ko bumvise icyo Impakanizi ya Nyirarumaga ibabwira, kuko
niyo shingiro y’amateka yacu. Hari abashaka kuyandika cyangwa kuyasoma uko
babyumva nk’uko banditse ibyabaye mu Rwanda muli za 90 ; aho usanga hali
version y’abanyamakuru, abapoliticiens, abigira abanyamateka, interpretations
juridiques, n’ibindi bagenderaho binyuranye n’ukuri byose ali ibihimbano, nkuko
muzi bahora babitechnika, ibyo sinzabyaho impaka.
Kubinyerekeye, niba ibyo nanditse ushaka kubishyira kuli blog,
nakubwira iki, forme wayigira uko ushaka, sans toucher au fond ; gusa
ahonanditse imyaka 13 Rudahigwa yamaze ategereje kubatizwa, mubyukuli ni 12,
kuko mpera kuva fin 1931 kugeza vers la fin de 1943. Hano cyane cyane nashakaga
uliya mwaka wa 1943, kuko aliwo imyaka 400 yahawe abana ba Abrahamu [Gen.15
:13] yuzuriraho ; nukuvuga uvuye muli 1543 [1510-1543].
Ikindi yenda ntavuzeho neza, aliko c’est un détail, ni date
famille Sylvestre Nsanzimana yali iwanjye. Yahageze ninjoro le 9 Avril, ihava
mugito cyakare le 14 aho kuba du 9 au 13. Impamvu nali navuze le 13, n’uko
aliho yaboneye ubuhungiro na visa d’eller en Belgique [yabiherewe iwanjye
muriryojoro na Secrétaire du roi des Belges kuli téléphone numva] babyuka
mugitondo bajyanwa gufata indege ya 6h du matin bajyanywe na Ambassadeur
w’abaBiligi ubwe kandi aliwe wali waramwimye iliya visa. Niba rero ushaka
kubipubliya, nakubwira iki, aliko byaba byiza wongeyeho na réaction yawe, iya
Ambassadeur Ndagijimana ndetse niyi nkoze mbikwemerera, pour tenir compte de
mes observations.
Ndi Semahoro, toujours avecmukiza.
4-From Christophe Ntezilyayo
“nteze_christ@hotmail.com”
Bwana BYILINGIRO alias SEMAHORO, ndetse namwe banyarubuga mwese,
Ndabaza cyangwa
ndasobanuza:
Umugabo BYILINGIRO ZEPHANIE
(wihimbye SEMAHORO) ko nzi ko ari umuporoso (protestant anglican) wo ku Kigeme
(Gikongoro), kandi nkaba nzi ko abaporoso batemera Bikiramariya (la mère de
Jésus), yaje kuba umufana (fanatique) wa Bikiramariya gute?
Ese BIKIRAMARIYA yaba yarabonekeye
BYILINGIRO? Ryari se? Birashoboka ko
naba ntarakurikiye, niyo mpamvu mbaza? Munyumve neza ariko ndasobanuza sintukana
cyangwa ngo nshore impaka! Et pour vous rassurer, nange ubwange nikundira
Bikiramariya NYINA WA YEZU.
Mbaye mbashimiye kandi.
Christophe Ntezilyayo.
5-From Nzinink “nzinink@yahoo.com”
Komera Bwana Nteziryayo.
Sinsubiriza Bwana Byiringiro ariko ndumva ibibazo wibaza, Bwana
Byiringiro yabishibije muri aya magambo:
"I Kibeho, abana
babonye Nyina wa Jambo alirana agahinda; arya malira yalize, nageze aho yuzuye
ikiyaga kitagira umusenyi ndayakaraba, bimpa kugilira imbabazi abangize impfubyi,
kuko namubonyemo umubyeyi."
Si ibyo gusa kandi kubera ko n'ubwo ntaziranye na Bwana
Byiringiro, abamuzi bambwiye ko mvugo ze k'umubyeyi wacu Bikira Mariya zijyana
n'ingiro ze buri munsi.
Pour nos amis
protestants:
Why do MOST Protestants
not honor Mary, Mother of God?
Is this a violation of
the 4th commandment to honor your father and mother? Since the death and resurrection
of Christ make us sons and daughters of God, does this not also make us sons
and daughters of Mary, our Blessed Mother? Why do so many Protestants seem to
think that Jesus Himself violated the 4th commandment at the wedding in Cana by
rebuking His mother?
Most of the Protestants I know don't even
realize that She is the Mother of God, claiming instead that She is the Mother
of Jesus only- which of course utterly denies the fact that Jesus was fully God
and fully Man from the instant of His conception.
Best Answer:
There is so much
about Mary that the Protestants have missed out on. The Bible is full of her in
the Old and New Testaments.
For those who say she was just a girl, if not her then someone else...where do you get that thinking from? Have you ever even thought that through? If you were to know you wanted a child...would you just grab anyone off the street or would you look for someone special? Someone with all the qualities you would like. How much more would our God choose a special person to carry his own son? Carry the Lord in flesh in her own body...this isn't a little thing this is huge! She gave birth to the savior, God made man! Wow!
Also, she is the new Eve. Was Eve born without sin? Yes! So Mary is born without sin. God saved her at the moment of conception. Why is this so hard to believe? God can do anything. He saved her from sin because she would carry our Lord. Her flesh was the flesh Jesus took on...Jesus was without sin, then so was the flesh of his mother.
Jesus was
perfect. We all agree. He would have kept all of the Ten Commandments
perfectly. So, the 5th commandment...honor your father and mother. Well, he
honored her because she was his mother. We are to imitate and follow Christ. He
gave his mother to us and in imitating him we should honor her as well.
Catholics do not deify Mary. That's ludicrous. Mary would never compete with her son, with her Lord. We know who we worship. Mary says her soul magnifies the Lord. This means she makes him clearer to us, brings him closer to us. Jesus had two natures...divine and human. You cannot discount the human nature, it is the human and divine bridge that gave us our salvation.
And just to remind Bible Christians...everything is not written in the Bible. The early years of Christianity had no New Testament. All of the Gospels were written years after Christ's time on this earth. So, when they were written they had already been following oral tradition for many years. So saying things like "it doesn't say to pray to Mary in the Bible" is really just silly. It doesn't have to say it. The New Testament isn't a dictation taken down by some secretary following Christ and the Apostles around. We know from reading the Bible as a whole, old and new together, from sacred oral tradition that these things have always been believed by the early Christians. Mary has always been revered.
The Hail Mary prayer simply recites Bible passages (the Word of God) and asks Mary to pray for us:
Hail Mary Full of grace, the Lord is with you. (These are the words the angel Gabriel said to Mary, a Bible quote.)
Blessed are thou among women and blessed is the fruit of your womb, Jesus. (This is Mary's cousin Elizabeth's greeting, another bible quote.)
Holy Mary, (The angel Gabriel said she was full of grace and Elizabeth said she was blessed.)
Mother of God, (the Bible says Mary is the mother of Jesus Christ, God the Son)
Pray for us sinners now and at the hour of our death. (A simple request to pray for us.)
Amen.
Source:
For more information, see the Catechism of the Catholic Church, section 2673 and following:
http://www.usccb.org/beliefs-and-teachings/what-we-believe/catechism/catechism-of-the-catholic-church/
6-From Mutabaruka Pascal “mutabaruka_pascal@yahoo.fr”
For more information, see the Catechism of the Catholic Church, section 2673 and following:
http://www.usccb.org/beliefs-and-teachings/what-we-believe/catechism/catechism-of-the-catholic-church/
6-From Mutabaruka Pascal “mutabaruka_pascal@yahoo.fr”
"...liliya zina lili muli gahunda ndende
ifite igihe itangilira [Voir Poeme Impakanizi], kandi inafite igihe irangira." (BYILINGIRO Zéphanie)
Mr BYILINGIRO,
Pouvez-vous en dire plus sur "igihe irangirira" iriya
gahunda muvuga?
Izarangira ryari?
Izarangira ryari?
Merci beaucoup
7-From Zephanie
Byilingiro “byilin@yahoo.com”
Nsubize Nteziryayo, Mutabaruka, nashimire Nzinink
Muvandimwe Nteziryayo,
1. Ndi Byilingiro Zephanie nkuko ubivuga,
kandi ndi Semahoro aliko sinabyimbye nk'uko nabyo wabivuze. Ndi Semahoro kuko
nabyaye [nkabivuga muli Se y'ikinyarwanda] umwana wanjye akitwa Mahoro, ntabwo
rero wambuza kwitwa se w'umwana nibyariye.
2. Ntabwo nkuzi
munzira zose nanyuzemo, kandi ndumva naho waba unzi, ndabwo inshuro waba
warambonye mukiliziya cy'abaporoso wanyemeza ko ziruta izo nagiyemo muli
Kiliziya Catholique.
3. Ntabwo
ushobora kunyumvisha ko hali logique/difference ishingiye kuli Croyance/Foi yaba
yaratumye abo baporoso umpa [Anglicans] bitandukanya na Kiliziya Gatolika,
uretse ibyo bafindafize nyuma kandi nabyo badasobanura kuburyo bwumvikana
4. Holy Love
Ministries ntabwo ari iry'aba nyagatolika gusa, naho waba utemeraga, naho waba
uli umu musulman, protestant, Juif ou, que sais-je, Holy Love ifunguriwe
buli wese.
5. Munyandiko
yanjye nanditse nkora reaction ku kiganiro Faustin Twagiramungu yagiranye na
Agnes wa RADIO IKONDERAINFO, niyo nasubizaga Ambassadeur Ndagijamana, “POLITIKI YA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU AGIKORANA
NA FPR NTIYIGEZE IHINDUKA NYUMA Y'IMYAKA 20” http://byilin-hope.blogspot.com/2014/05/politiki-ya-faustin-twagiramungu.html
, nagerageje kwerekana liaison
entre La Mere Predestinee et Mere du peuple rwandais, dusoma muli
histoire du Rwanda [Impakanizi] kandi iyo poeme iliho nibura kuva
muli 1543, et la Mere du Verbe wabonetse iKibeho kumugaragaro kuva le 28
Nov.1981 kugeza aho asamburiweho Kiliziya, akicirwa abana bamuhungiyeho muli
1995. Nongeyo na liaison ili kuli uwo Mubyeyi na Holy Love kuko
Yezu [abaporoso b'abangilicani umbwira bemera] yivugiye ubwe ko "Holy
Love" est le Coeur de Sa Mere Immaculee. Niba rero uzi gushyira
mugaciro, nutareba icyaha cya Henri VIII cyamuteye guhimba liliya dini
akitandukanya n'ubutegetsi bw'iRoma [kimwe n'umwami Herode wishe Jean-Baptiste
ngo akunde ashimishe Herodia], wakwemera histoire yacu itubwira ko "la
Mere du peuple rwandais" ali wa wundi Yezu yatubwiye [par le biais de
Jean, l'Apotre] sur la Croix, ngo tumwemere ko ali notre Mere.
Niba rero wowe
Nteziryayo ugitsimbaraye kubuporoso, ndabwo Byilingiro [Hope] wamwumvisha ko
ali wowe, cyangwa umu Pasitoro, cyangwa Musenyeri, hali uzamwumvisha ko umwami
Rudahigwa yagize amakosa gutura igihugu cye Christ-Roi, kandi ali realisation
prophetique itigeze iba ahandi hose, ko Impakanizi itaje mu
Rwanda mbere y'ayo madini umbwira, ko ibyabereye iKibeho [1981-1994] bitali
ukuli, kandi ngo birebe abanyarwanda bose isomo, ko histoire y'Urwanda
idasobanura neza amahurizo ali muli cyagitabo cy'Imana basoma bacuritse.
6. Niba udasobanukiwe n'ibi bikurikira, kuko yenda mbivuze mumagambo
ahinnye, ujye kuli google ushakishe Lettre Ouverte A Mgr. Augustin Misago de
Gikongoro,Lettre Ouverte A Mgr. Mbonyintege, Eveque de Kabgayi, Lettre Ouverte
A L'Archeveque Onesphore Rwage, zose ziri kuli internet uzisomere, hato
utazavuga ngo ntiwabonye ukubwira icyo twazize.
Muvanzimwe Nzinink,
Ndagushimira cyane kubera
igisubizo wahaye Nteziryayo, mubyukuri cyali gihagije kuburyo ntanikindi
nagombaga kongeraho, aliko ngushimire ko wasomye message yanjye kandi
ukambaririza ushaka kumenya uwondiwe, ukaba unavuze icyo wavanye muliryo
perereza kumugaragaro. Ubwo babyita ubuhamya, kandi n'ubwo ntazi uwabuguhaye,
aliko Ndagijimana asa n'aho yavuze ati muntu w'Imana, burya bitandukana no
kwitwa umugaragu wa Sekibi.
Impamvu mbivuze, n'uko
igihe nikigera, buriya buhamya uba utanze buzatuma umuntu uli kurizimbuga
wabusomye atazabona urwitwazo ngo ntiyamenye aho ubutumwa bwali gutuma ahinduka
bwabonekeraga. J.M.V. Ndagimana niwe wivuguye Holy Love, nongereho www.holylove.org.
Nidushaka kumenya ibyo Mutabaruka
abaza kuburyo burambuye kandi twarahwe ibisobanuro bishoboka ntitubyumve,
ntayindi nzira ishoboka atali ukwemera, ugusaba urumuri Holy Love.
Nongere rero ngushimire
kandi nkurangire ko iliya message washakaga ko ijya kuli blog, nayishyize
kuyanjye kuli https://www.byilin-hope.blogspot.com bitakubuza
kuyishyira ahandi ushaka sans changer le fond sur mon propre texte.
Ndi Semahoro
8-From Gerard
“rusteid@yahoo.fr”
Bwana Byiringiro
Zefaniya,
Mwashobora kutubwira aho
twakura uriya muvugo witwa "IMPAKANIZI"?
Murakoze
Gerard
9-From Zephanie
Byilingiro "byilin@yahoo.com”
Muvandimwe Gerard,
Kubwanjye ndabona ukoze effort [niba koko ushaka kumenya] uliya
muvugo wali kuwibonera utagombye kubimbaza no gutegereza igihe nzabonera iyo
message yawe nkayisubiza, cyangwa sinayibone, kuko nabyo bishoboka. Dore ukuntu
kubiri wari gukoresha:
1. Hali abantu bishyizeho bavuga ko ali ba heritiers de Mgr.
Alexis Kagame. Umwe muribo yakagombye kuwuguha utanamusabye kuko nzineza ko
akurikiranira hafi ibyandikwa kuri izi sites.
2. Ushyize muli Google ijambo Impakanizi
ya Nyirarumaga, wabona nibura link imwe iwukugezaho
3. Aliko ntakuruhije nanone, kuko wigoye ukabimbaza, reka nguhe
adresse uwubonaho, wahashyizwe na Padri Muzungu Bernardin, umwe mubavuga ko ali
legitime heritier de Kagame.
001.
UMUNSI AMEZA IMIRYANGO YOSE
4. Ikibazo jyewe mfite ariko, ntabwo ar'uko wabona uwo muvugo
gusa, ahubwo n'uko utazawumva; ndabivuga kuko, nkuko uza kubyibonera byanditswe
nanyirubwite, na Kagame ubwe ntiyawumvaga, kuberako avugako umusizi wari uwuzi
neza yaguye muntambara yo muli 1881.
Nyamara icyo ntumva cya Kagame na Muzungu we, n'uko bitari
gushoboka ko uliya musizi yari kuba awumva neza aliko umukuru w'Intebe
y'abasizi b'imperuka umukuriye, Karera, yarapfuye kungoma ya Yuhi Musinga.
Ntabwo rero bigeze babimubaza, kandi icyogihe buriya bushakashatsi Kiliziya
yali yaratangiye kumateka y'Urwanda bwari buliho, kuko yatangijwe na Padri
Schumacher muli 1928 asimburwa na Padri Alexis Kagame muli 1938.
Inama nakugira rero nubona utawumva kandi wabishakaga, n'uko wajya
gusaba "Seal of Discernment" kuko Holy Love, nk'uko abo mw'Ijuru
babidusaba, kandi itangirwa ubuntu. Nouvelle apparition izaba le 29 Juin 2014 a
15h
Ndi Semahoro.
###
No comments:
Post a Comment