Inkuru ya Theobald Rwaka
Kuwa 9 Gashyantare 2014
Ishyaka CNR-Intwari rirashimira cyane ishyirahamwe CORWABEL kuba ryaributste
kwongera gukangurira abanyarwanda cyane cyane ababa mu mahanga intego ikomeye
yo kudatatira umuco wacu nyarwanda duhuriyeho tubikesha urulimi rwacu gakondo abakurambere baturaze.
Ururimi gakondo rumaze gucika mu
Rwanda hakurikijwe ubugambanyi bungana icyorezo,
ubutegetsi gito buriho mu Rwanda rw’ubu rwagiranye n’igihugu cy’Ubwongereza. Ibi
si ibihimbano cyangwa se gushyushya imitwe nkuko bamwe bakunze kubikoresha. Ahubwo
ni umwe mu myanzuro myinshi ikomeye CNR-Intwari
yagejeje ku muryango w’abibumbye nyuma y’ubushakashatsi bwamaze hafi imyaka
ibiri kandi bwibanze cyane cyane ku mvo
n’imvano y’amahano yabaye mu gihugu cyacu. Iyo nyandiko yasohotse mu rurimi
rw’igifaransa ntiturahobora kuyishyira mu rurimi rw’ikinyarwanda n’ubwo
tubyifuza bwose. Aha turasaba inkunga kandi dushimira uwabidufashamo uwo ariwe
wese kuko ari ikibazo kiremereye cyane. Byatuma wenda abanyarwanda barushaho
kumva neza ziriya mpinduka ntindi zibahoza ku nkeke no mu rujijo.
Dore uko CNR-Intwari yabitohoje nk'uko byatangajwe muri memorandum yohereje Loni muri Mutarama 2008 ( http://www.cnr-intwari.com/index.php/memorandum ).
“4.4 Quand le complexe de Fachoda fait des ravages au Rwanda
Entre le Royaume-Uni et la France, la guerre culturelle fait
rage. Pour le Royaume-Uni, il faut viser la France en priorité sans pour autant
épargner les cultures et les langues africaines. La Baronne Lynda Chalker
donnera le ton au cours d’une réunion d’évaluation de la situation tenue à
Kampala :«Laissez quiconque critiquer,
mais nous devons en être désolés. Parce que nous avons nos engagements et toute
la logistique. Et toute chose nécessaire nous est assurée. Laissez-les
qualifier cela d’idéologisme. Mais c’est de cette façon que nous
l’entendons ». Et la Secrétaire d’Etat britannique d’ajouter : «Les langues bizarres dans la région n’ont aucune contribution au
développement général de la région. Mais cela est une affaire de décisions. Soyons monolingues. Eliminons le Français seulement si nous
voulons réussir. Et certes il en est ainsi. Allons
! Nous voulons un changement partout où cela s’avère nécessaire. Et certes il
se réalisera. Ne dansons pas au rythme des figures qui s’enferment dans un
cocon ou se retranchent dans une carapace brisée (don’t dance to the ice broken
figures). Le gouvernement britannique veut donner accès à l’implémentation.
Nous avons le soutien et l’accès nécessaires» [Preuve n°018].
Les multinationales anglo-saxonnes ne sont pas en reste dans
cette guerre. C’est ainsi que Tiny Rowlands, un des patrons du Groupe LONHRO,
une Multinationale où la couronne britannique est actionnaire depuis la période
des Rhodes jouera un rôle très actif dans la guerre du Rwanda et de la RDC.
Pour encourager Kagame et Museveni, Tiny Rowlands confirme l’appui de son
groupe en ces termes : «Soyez assurés de son soutien
continu à la fois matériel et financier à cet effet. Allez tout droit au but
chaque fois que vous décidez de le faire. N’ayez point peur de la destruction.
Pourquoi ne pas détruire si cela est le seul moyen pour gagner le pouvoir? La
destruction en masse dans la toute petite république de l’Afrique centrale ne
fut-elle pas le prix des motifs décisifs (des gens déterminés)? De quoi
pouvez-vous encore avoir peur?» [Preuve n°019].”
Uyu Mudamu LYNDA Chalker ni ikingomangoma cyo mu bwami bw ‘abongereza akaba
yaranabaye Ministri ushinzwe ubufatanye
mu iterambere ku ngoma ya TONY Blair
yose. Abona ko icyongereza arirwo rulimi rwonyine amahanga yose agomba kuvuga. Igifaransa
n’izindi ndimi zose harimo n’ikinyarwanda ni indimi ziteye isoni n’iseseme zidafite umwanya na muto mu
majyambere y’ubu. Uyu mugabo Tiny
Rowlands utegeka iriya sosiyete
mpuzamahanga icunga n’umutungo w’ubwami bw’abongereza mu kwunganira kiriya
kigirwamana cy’abongereza muri iriya nama yabo y’ubugambanyi nta n’ubwo we atinya kuvuga ko kurimbura abanyarwanda
ntacyo bitwaye mu gihe byaba ariyo nzira yonyine yo kugera k’ubutegetsi.
Abahora bibaza abateguye Jenoside nyarwanda, twabahaye ibisubizo nyamara banze
kwumva. Usanga buri munsi bahora babyibazaho nka wawundi ubaza amenyo y’inkoko
aruzi umunwa wayo. None se abahutu n’abatutsi twabanaga mu Rwanda mbere y’uko iriya ntambara y’abancancuro
b’abanyoro bakorera ibihugu by’amahanga iduhekura ikadusiga iheruheru, ko twitabaje ku isi hose tukabura utwumva
harabura iki ngo dushyire hamwe twitabare. None se dukomeze turebere
ibyatubayeho bikomeze biturimbure urusorongo nk’abatagira ubwenge? Biteye isoni
n’agahinda .
Mbese ntimwiboneye mukaniyumvira
ko ba Nyampinga b’iwacu batakimenya ururimi bavuga kubera ko bagomwe amahirwe
yo kurumenya?
Nimutabare, ababishoboye mugire
icyo mwigomwa naho ubundi birakomeye.
Abo muri CORWABEL mukomere ku ibanga.
Bene ngofero
twese tubakuriye ingofero.
Source: DHR
###
Bwana Theobald Rwaka ni Umuvugizi w'ishyaka Inteko y'Igihugu iharanira Repubulika, CNR-Intwari.
Indi Nkuru Bijyanye:
|
No comments:
Post a Comment