Inkuru dukesha KAZUNGU
NYIRINKWAYA
Yatangajwe na le Prophete.fr
Tariki ya 21 Gashyantare 2014
Yatangajwe na le Prophete.fr
Tariki ya 21 Gashyantare 2014
Mu kwezi gushize nahuriye na Bwana
KAZUNGU NYIRINKWAYA mu kabari kari mu mugi wa LIEGE mu Bubiligi. Mu kanya gato
abandi banyarwanda barahageze, twese dutangira gusesengura ibya politiki, n’imyitwarire
y’abanyamashyaka bari muri opposition hano hanze.
Bwana KAZUNGU yarihanukiriye ati:
“Ibya FDU nimubireke, ntabwo iramara
amezi atatu ibyayo bidasigaye ari amateka gusa.” Kubera ko nari mpari ndi
umurwanashyaka wa FDU, byatumye mwotsa igitutu, twese hamwe dushyuha imitwe, turatongana
karahava hafi yo kutwirukana muri ako kabari. Njye numvishaga KAZUNGU ko
afitiye ishyari FDU, ko arakajwe n’uko ba HABIMANA bari bamaze kumwirukana mw’ishyakaryabo, PPR-IMENA.
Yahise anturumburira ijisho rye
ryari rimaze gutukura. Nibwo
yihanukiriye ati : "FDU YANYU MURATA
KO IKOMEYE KANDI IJEGEJEGA, YARANGIJE KUGURISHWA KERAAAAA...!”. Yongera ho
ati : “UBU FPR NIYO ICUNGA IBYANYU KUVA
HASI KUGERA HEJURU!".
Ubushyamirane bwarakomeje, abonye
tugiye kumutesha umutwe aradukangisha ngo : “MURASHAKA KO MBEREKA GIHAMYA ?
Yahise asosora agafoto mu mufuka we, agakubita kuri comptoir yo muri ako kabari,
mbese nk’ukina amakarita. Iyo foto twarayirwaniye ahubwo yariducikiye mu ntoki
tutarayireba.
Kuri iyo foto hariho RUKOKOMA
arimo yakira amafranga, intumwa za FDU zari zatumwe kumushyikiriza ayo
mafaranga zirimo kuyamuhereza. Bwana KAZUNGU
yadusobanuriye ko ayo mafaranga yatanzwe (5000 Euros) yakusanyijwe n’abayoboke
ba FDU bo mu Bubiligi.
Nk’uko bigaragara kuri ako gafoto
izo ntumwa za FDU ni abataximani babiri bitwa: LADISLAS na STRATON. Twabajije
KAZUNGU igihe ibyo byabereye, n’uko yabimenye, adusobanurira agira ati : “Kubera ko muri iyo minsi ishyaka ryacu
naryo ryiteguraga kujya kwandikishwa mu Rwanda, PPR-IMENA na RDI-Rwanda Rwiza
ya RUKOKOMA, twari twarakoranye amanama y’uko tuzakorana mu Rwanda, n’uburyo
tuzitwara kuri FPR mu nzira yo kwandikisha amashyaka yacu. Kuberako twari
tunazi ko muri FDU hari igice kiyobowe na Joseph BUKEYE cyashakaga ko ishyaka
ryandikwa, n’ubwo Kongere bakoze umwaka ushize yari yarabyamaganiye kure, twe
twari tuzi ko uwo mugambi BUKEYE akiwufite bwihishwa, cyane cyane ko muri urwo
rwego yagiranaga imishyikirano ya bwihishwa natwe na RUKOKOMA.”
Nahise numva ko igihe BUKEYE yari
muri izo gahunda abandi bayobozi ba FDU batabizi, aribwo yitabaje ikipe imuri
inyuma ya FDU mu Bubiligi (Comite Regional de Belgique). KAZUNGU yatubwiye ko,
icyo gihe STRATON na LADISLAS bahaga RUKOKOMA izo noti, bamubwiye ko ayo
mafranga yavuye muri fundraising yabaye by’umwihariko kugira ngo bagenere
Rukokoma amafranga azamufasha ageze mu Rwanda. Ngo ni impamba ahawe na FDU.
Maze kumenya icyo kintu nararakaye
cyane, nibuka ukuntu BUKEYE n’iyo ikipe ye baduhoza ho induru ngo amafranga yo
kuriha ba avocats ba Madamu INGABIRE yarabuze, ariko bakabona mu kanya k’ubusa
ibihumbi bitanu byo guha RUKOKOMA, bafatanya mu bugambanyi bwo kujyana ishyaka
mu byo KONGERE yaryo yamaganye k’umugaragaro. Kubera ko iyo mpamba yari iyo
kugira ngo Rukokoma azafatanye na BONIFASI TWAGIRIMANA, Umuyobozi wa FDU
wungirije w’agateganyo, kubahiriza ibyo FPR ishaka, bandikisha ishyaka FDU, we
na BUKEYE bakarijyana mu kwaha kwa FPR, kandi Kongre ya FDU yarabyamaganye.
Ngicyo ikibazo na n’ubu kirimo
gukurikirana FDU, gisobanura impamvu BONIFASI TWAGIRIMANA yavuguruje itangazo
rya NKIKO NSENGIMANA, byose bikuruwe na RUKOKOMA ufite
mission yahawe na FPR yo gusenya FDU, bityo abo RUKOKOMA na BUKEYE bita intagondwa
bakarivamo, FDU igasigara ari icyo gice cya BUKEYE, bakandikisha ishyaka,
bagafatanya na FPR mu kwereka amahanga ko nta opposition igihari.
Hari abemeza ko iyo ngo yaba
ariyo condition KAGAME yahaye BUKEYE na BONIFASI kugira ngo afungure Madamu INGABIRE.
Umuntu akaba yakwibaza ati : “Ese
BUKEYE na BONIFASI nibamara kwisenyera ishyaka, ni iyihe garantie bafite ko KAGAME
yazubahiriza ayo masezerano, cyane cyane ko we azaba amaze kugera k’umugambi we
wo gusenya ishyaka rya mbere rya opposition ryari rimubangamiye? Ni ryari
KAGAME yigeze yubahiriza amasezerano asinyanye n’uwo ariwe wese?”
Twabajije KAZUNGU uko we
yabyinjiyemo, adusobanurira ko icyo gihe atari yagashwanye na ba HABIMANA ko
iyo migambi bari bayifatanyije na RUKOKOMA na BUKEYE bwihishwa. Yongeye ho ati: “Ndetse ni nanjye icyo gihe wari utwaye
RUKOKOMA mu modoka yanjye mujyanye ku kibuga cy’indege Zaventem, agiye
guherekeza KARANGWA SEMUSHI, ku buryo ubwo LADISLAS na STRATONI bazanye iyo
mpamba bise iya FDU kuri RDI, nanjye nari mpari nkafata n’aka gafoto mberetse k’urwibutso.”
Ibi bintu byatumye nsobanukirwa
neza n’impamvu y’aya makimbirane ari mw’ishyaka ryacu FDU, bituma nsuzuma
uburyo BUKEYE n’isakoshi ye, MICHELI NIYIBIZI, babyitabiriye, na n’ubu
bakaba bagikomeje kwigomeka ku mabwiriza bahawe n’ishyaka biturutse muri
KONGERE yabaye mu kwezi kwa Karindwi 2013, BUKEYE agaca inyuma, agasaba
BONIFASI uri i KIGALI kuvuguruza k’umugaragaro NKIKO, nyuma na NKIKO akabisohora byose kuri Radio Itahuka.
Ubu njye ikinshishikaje ni ukumenya
niba ibyo bihumbi bitanu by’amayero FDU yahaye RUKOKOMA yarabisubije kubera ko atakigiye
mu Rwanda. Biranashoboka kandi ko ubwo RUKOKOMA yafataga ibyo bihumbi, yari anazi
neza ko atakigiye mu Rwanda, ariko akabyikubitira i poche! N’ubwo NKIKO na we
atari miseke igoroye, ariko imitwe ya BUKEYE muri FDU yitwaje ubucuti bw’umwihariko
afitanye na Madamu INGABIRE (niko hanze aha bivugwa) niyo igiye gutuma ishyaka
ryacu rigera iwa Ndabaga.
Ni ah’abatabazi, naho ubundi ni ugutangira
gucukura imva....!
No comments:
Post a Comment