Inkuru ya Beatrice Umutesi
Tariki ya 11 Kanama 2013
Tariki ya 16-18 Nzeri 2013 mu Rwanda
hatenganijwe kuzaba amatora y’abiyita « intumwa za rubanda »,
abadepite. Aya matora nk’uko bimenyerewe, ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku
butegetsi riyahezaho abanyarwanda muri rusange ribima uburenganzira bwo
kwihitiramo abayobozi. Rigahitamo kubahatira gutora ku ngufu uwo rishaka,
rigaheza amashyaka yose atavugarumwe, umutungo w’igihugu ugakoreshwa nta nkomyi
cyangwa abanyarwanda bagahatirwa ku ngufu gutanga amafaranga yo gutegura ayo
matora ndetse inshuro nyinshi mbere y’amatora inzirakarengane zikahasiga
ubuzima, abantu bagatotezwa, bagahimbirwa ibyaha abandi bagashyirwa mu bihome
hirya no hino mu gihugu bazira akarengane.
Hejuru y’iri hohoterwa haniyongeraho
ko muri aya matora icyitwa komisiyo y’amatora mu Rwanda cyabaye igikoresho
ntavuguruzwa cy’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi. Abagize iyi komisiyo
bose, kuva hasi kugera hejuru, bakora nk’abashinzwe guharanira inyungu
z’ishyaka rimwe ku buryo usanga hirya no hino mu midugudu abagize iyi komisiyo bafatanyije n’ubuyobozi
bwose ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, guturuka hejuru kugeza ku rwego rwo
hasi, aribo bajujubya abaturage babahatira gutora ishyaka riri ku butegetsi.
Kubera inyungu zo kwiharira
ubutegetsi, ishyaka FPR-Inkotanyi ryakomeje kurwanya igitekerezo ko iyi
komisiyo y’amatora yajyamo abantu batandukanye baturuka mu mitwe yose ya
politiki y’amashyaka atavugarumwe naryo ndetse n’abandi bantu batandukanye maze ikaba komisiyo yigenga,
itabogamye, bityo ntihindurwe igikoresho
cy’uwo ariwe wese. Nyamara FPR-Inkotanyi ntibikozwa; iracyaharanira kujya
mu matora yonyine, itera ikiyikiriza, maze ubundi ikagabira uwo ishatse
ikananyaga uwo ishatse, ari nako abo yagabiye batongera kwikoza rubanda kuko
ntaho baba bahuriye.
Kubera impamvu tuvuze haruguru, aya
matora azaba tariki ya 16-18 Nzeri 2013 ntakwiye kwitwa ay’intumwa za
rubanda « abadepite » kubera impamvu zikurikira :
1.Ntabwo wakwitwa intumwa ya rubanda kandi abaturage
bataragize umwanya usesuye wo kuguhitamo bashingiye kucyo uzabamarira ngo
nibanabona utari kubakorera neza babe bafite uburenganzira bwo
kukuvanaho ;
2.Nta kuntu wasobanura ukuntu umuturage yatora
umuhagarariye kandi nta mwanya afite wo kuba yatora uwo ashaka ndetse no mu
matora uwo muturage ntahabwe uburenganzira bwo kurinda amajwi y’umukandida
yahisemo ;
3.Ntabwo mu gihugu haba amatora akozwe n’ishyaka rimwe
ngo nurangiza uvuge ko abatowe bahagariye rubanda ;
4.Hari igikangisho FPR-Inkotanyi yashyize ku
banyarwanda ngo cyo « gutora neza » (gutora FPR-Inkotanyi) ubwo
utayitoye akajya ku nkeke yo kwitwa umwanzi w’igihugu, ubwo ndetse agasa
n’uwambuwe uburenganzira bwo kuba umunyarwanda wuzuye.
Iyi mikorere y’amatora akorwa muri
ubu buryo bigira ingaruka ku bitwa intumwa za rubanda kuko usanga iyo bamaze
gushyirwa mu myanya ibyo kuvuganira rubanda bisa n’ibitabareba ahubwo
bagaharanira gushimisha uba yabahaye umwanya ngo hato batavanwa ku rutonde
imbehe yabo ikaba irubamye.
Nonese, ko n’ubundi aba badepite
barangije manda yabo, bakaba baniyita intumwa za rubanda, ko nta n’umwe muri
manda zitandukanye bamaze kurangiza wigeze agira icyo avuga ku bibazo
bitandukanye bihangayikishije abanyarwanda aribyo :
1.Itegeko ry’ubutaka ndetse n’imisoro ihanitse yabwo,
ibi byose bisa naho bigamije kwambura ubushobozi abaturage no kubakenesha;
2.Gusenyera no kwambura abaturage imitungo yabo mu
buryo budakurikije amategeko, bigakorwa
buri munsi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ;
3.Inzara ubu yugarije abaturage kubera guhatirwa guhinga igihingwa kimwe,
kurandurirwa imyaka, ndetse no kugurirwa
ku ngufu ibyo bejeje ku giciro gito cyane ku buryo umwuga wabo ukiza abambari b’ingoma ya FPR-Inkotanyi
bihisha mu izina ubu ryadutse rya ‘Rwiyemezamirimo’ maze abawukora bo
bagakomeza gutindahara. Usibye ku bihingwa ngandurarugo, no mu bihingwa
ngengabukungu nk’ikawa, icyayi n’ibindi, naho abaturage bahora bataka ko
bahabwa igiciro cyo hasi ariko ntawe ubitayeho ;
4.Ukudasaranganya bikwiye umutungo w’igihugu bikaba biri kubyara ingaruka zikomeye
z’ubusumbane hagati y’abanyarwanda, imishahara itandukanye cyane aho bamwe
bahembwa agatubutse abandi bicira isazi mu jisho, ubushomeri bugenda bwiyongera
cyane cyane mu rubyiruko kugeza ubwo bamwe bishora mu kunywa ibiyobyabwenge
kubera kwiheba, amakoperative yahinduwe uburyo bwihuse bwo kwambura abaturage
utwabo nta nkomyi ;
5.Ikibazo gikomeye cy’uburezi bugenda buta ireme uko bwije
n’uko bukeye, noneho ubu hakaba hariyongeyeho no kwima abanyeshuri inguzanyo zo
kwiga muri kaminuza aho bigaragara ko igice kinini cy’abana b’u Rwanda bagiye
guhezwa ku burezi hakoreshejwe amayeri y’ibice bisigaye byimakajwe mu bice
by’abanyarwanda (abahanya, abatindi …) bikorwa mu buryo budafututse ku
buryo hatagize igikorwa byafatwa nk’ubundi buryo bushya bwo kuvangura
abanyarwanda ;
6.Kubangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu
atekereza, ihohoterwa cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guhiga bukware abatavugarumwe
na leta, no kubamarira mu munyururu ;
7.Ibangamirwa ry’amahoro mu karere uRwanda rurimo aho ndetse
n’ubutegetsi bwa leta ya Kigali bushinjwa kugira uruhare mu guhungabanya
umutekano mu karere no guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bihugu
duturanye ;
8.Kunyereza umutungo wa leta ubu byabaye nk’indwara ariko
birenzwa amaso ku buryo buri mwaka amamiriyari aburirwa irengero izo ntumwa za
rubanda zikaruca zikarumira ;
9.Ikimenyane mu gutanga akazi .
Nta mpamvu n’imwe nta n’agaciro
gakwiye guhabwa amatora ahora akorwa mu Rwanda, mu gihe ayo matora akorwa mu
nyungu z’agatsiko, kima abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo gutora abayobozi,
no gutorwa mu bwisanzure buzira iterabwoba, nk’uko FPR-Inkotanyi yabigize intero
n’inyikirizo byayo.
Mbere yo gukora amatora, ishyaka
FPR-Inkotanyi ryimakaje igitugu n’iterabwoba mu Rwanda rikwiye kubanza kwemera
impinduka mu bya politiki, rigatanga ubwisanzure mu bitekerezo, itangazamakuru
ryigenga rigakorera mu bwisanzure, abafunzwe bose bazira ibitekerezo byabo
bagafungurwa, komisiyo y’amatora ikavugururwa, maze koko abaturage bagatora
abayobozi bafite ubushobozi n’ububasha bwo gukora baharanira inyungu
z’ababatumye aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko k’ishyaka rimwe rya
FPR-Inkotanyi.
Nta gaciro na gake kahabwa amatora
akorwa mu buryo bw’amariganya butubahiriza amahame ya demokarasi! Igihe
kirageze ngo buri munyarwanda yamagane
igikorwa cyose kimwima uruhare akwiriye kandi yemererwa n’itegeko nshinga
ndetse n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
Izindi nkuru bijyanye:
No comments:
Post a Comment