Inkuru ya Béatrice Uwamahoro
Tariki ya 13 Nyakanga 2013.
Muri iyi minsi nashimishijwe cyane n'ukuntu Bwana
Joseph Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro-RNC, aherutse kugira icyo uvuga
kuri Bwana Simeon Musengimana, umunyamakuru ufite Radiyo yitwa Ijwi rya
Rubanda.
Mu by'ukuri umuntu ashishoje neza asanga iriya Radio Ijwi
rya Rubanda ya Bwana Simeon Musengimana irimo gukora umurimo yo guca ibice muri
opposition ishingiye ku moko nk’uko Radiyo RTLM yabigenje mu 1994. Mwibuke ko duhereye
ku mahame remezo ya Radiyo RTLM, dusanga iyi radiyo nta shyaka yakoreraga.
Ariko mu by’ukuri ibyo iyi radiyo yavugaga byo kwangisha abahutu abatutsi byari
intero imwe n’amashyaka nka CDR na za Power z’ayandi mashyaka. Radiyo Ijwi rya
Rubanda rero na yo n’ubwo itavuga uwo ikorera ngo bigaragare, iyo urebye neza usanga
ikorera amashyaka nk'Ishema ndetse n'abandi bantu barekereje bategereje gusarura
aho batabibye bagasimbukira ku byiza amashyaka ya oppositition amaze kugeraho
ibyo byose bakazabikora mu buryo bw’ubuhezanguni igihe nyacyo nikigera. Urugero
natanga ni uko ejobundi i Brighton, UK, Bwana Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi
Mukuri w’Ishyaka Ishema, yavuze ko Bwana Simeo Musengimana ari mucuti we mu gihe
bari bamubajije impamvu amaradio amwe n’amwe abiba inzangano mu banyarwanda. Bwana
Padiri Thomas Nahimana yarengeye Bwana Simeo Musengimana, aramutaka karahava. Ni
yo mpamvu numva ko ishyaka Ishema ryagombye gukemangwa ku byerekeranye no
guhuza abanyarwanda.
Ikigaragara kandi ni uko abahezanguni (extremistes)
bashaka byanze bikunze gusarura aho opposition nziza yabibye. Ndashaka kuvuga
ko opposition ihuza kandi ivugira abanyarwanda bose (cyane cyane plateforme FDU-Inkingi+Ihuriro-RNC+PC-Amahoro+PS-Imberakuri) imaze kujegeza ubutegetsi bwa Kigali ku buryo bugaragara none abahezanguni batari bafite
ingufu mu baturage barashaka gukoresha ikarita y'ubwoko hutu/nyamwinshi kugira
ngo bahite bafatirana ibintu mu maguru mashya, maze ibintu bijye ku ruhande
rwabo (they want to hijack the momentum). Ibi bashobora kubigeraho kuko hakiri
abanyarwanda benshi bagifite ibitekerezo byoroshye byo gukurikira umunyapolitiki
uyu n’uyu kubera ubwoko akomokamo. Ariko nanone aba bahezanguni bashobora no kutabigeraho
mu gihe opposition nziza, ishaka ubumwe bw'abanyarwanda bose, iramutse ikomeje
kwerekana ko ishyize hamwe, igakomeza kwigaragariza abanyarwanda hamwe, ikanasohora
inyandiko cyangwa amatangazo ahuriweho n’impande zose (communiqués conjoints)
yamagana amacakubiri ashingiye ku moko.
Politiki y'amoko ni yo yoretse igihugu cyacu kuva
cyabona ubwigenge kugeza uno munsi. Iyi politiki niyongera guhabwa intebe rero
ibintu bizasubira iyo byavuye. Kuyirwanya birasaba ukwemera kutajegajega (conviction),
gukaza umurego (courage), no kwihangana (patience). Ntabwo abahutu bagombye
kwitwaza ubwinshi bwabo kuko muri iki gihe bigaragara ko n’ubwo FDLR ari nto
cyane ikomeje gutesha umutwe ubutegetsi bw’i Kigali . N'abatutsi kandi baba bake ariko bagahungabanya
(destabliser) igihugu.
Mu by'ukuri abanyarwanda bose bakozweho
n'amahano yose yagwiriye igihugu cyacu. Muri iki gihe niba abahutu bafite
ibibazo bagombye kwiyumvisha ko byabaye urujya n’uruza rw'imvururu (cercle vicieux) amoko
yombi yagiye asimburanamo. Ntabwo abatutsi bishimiye kuba icyabaye cyose barishwe
(1959, 1960+, 1973, na 1994), umubare wabo utari muto ugahezwa ishyanga imyaka
irenga 30, abasigaye mu gihugu ntibagire ijambo ku butegetsi bwa Repubulika
ya mbere n'iya kabiri, bigeretseho no kubima amashuri. Muzi ko amwe mu mashuri
yigenga nka za APACOPE yagiyeho kugira ngo azahure abana b'abatutsi bityo na bo
bige. Tuzi kandi ko hari abatutsi benshi
bahirimbiriye mu byaro kandi bari abahanga muri primaire. Turabyibaza bikatuyobera.
Muzi ko mu majyaruguru ishuri (classe) ryose cyangwa hafi yaryose ryimukiraga
muri secondaire mu gihe ahandi gutsindisha batatu, batanu cyangwa se
icumi maximum byabaga ari umuhigo ukomeye. Iringaniza se ryari rigamije
iki ko ubundi hagombye kuringanira amanota? Je trouve ça totalement absurde!
Muzi ko
Habyarimana Juvenal yafashe ubutegetsi ku mbunda, akica ikipe yakuyeho yose,
agakuraho amashyaka menshi (yanize democratie aho kuyigisha no kuyikundisha
abaturage), akarema akazu n'igisirikare kiyoborwa n'aba officiers bakomoka
mu Ruhengeri no ku Gisenyi bigamije kubungabunga ubutegetsi ngo butava mu
maboko y'amajyaruguru. Padiri Siridion Sindambiwe, Depute Felicula Nyiramutarambirwa,
Colonel Mayuya n'abandi, bazize gushaka guhangara igitugu
na injustice byariho icyo gihe-nizere ko hari abandusha kubimenya
neza.
Kuri ubu rero na
ho, umututsi wese ushyira mu gaciro azi ko abahutu bishwe cyane bikurikiye
genocide yakorewe abatutsi ndetse ubu akaba nta jambo decisif abahutu bafite mu
butegetsi cyangwa mu maservices yose aho bashoboye kubona akazi. Abayobozi benshi ni
abatutsi cyangwa abahutu bari muri FPR par gré ou par résignation.
En fait, formules za
Kagame ni nk'iza Habyarimana. Gusa Habyarimana we byaramworoheye kubera ibihe
by'ubujiji abantu bari barimo. Leur mode opératoire est le même, seulement
l'intensité d'application diffère selon les circonstances et l'évolution
des temps!
Mpereye ku bintu
nk'ibi mvuze haruguru, nsanga abantu munganya experience na Bwana Simeon
Musengimana mukaba muzi n'ibindi byinshi kundusha mwari mukwiye
kubimwumvisha, we n'abandi batekereza nka we. Ndibuka ko conference ya Brighton,
UK irangiye, ndetse ahari n’igihe Kagame yajyaga Oxford, muri Rwanda Day, Bwana
Serge Ndayizeye, umunyamakuru wo kuri Radiyo Itahuka yashimiye Ijwi rya Rubanda
kubera ko bafatanyije akazi ko kutugezaho ibintu en direct (en tant que
confrères) ariko Bwana Simeo Musengimana
wa Radiyo Ijwi Rya Rubanda n’abo bafatanije ntacyo bigeze bavuga bashimira Bwana Serge
Ndayizeye na Radio Itahuka n’ukuntu yari yitanze kuva muri America. Ils n’ont
meme pas un minimum de politesse professionnelle!
Umwanzuro :
Kuva u Rwanda rwabaho
rwatuwe n'amoko atatu ariyo abatwa, abahutu, n’abatutsi kandi ibihe tugezemo si ibyo gupfukirana
abantu. Abanyarwanda dukwiye gukuraho tabouts, tugahura tukaganira byose
ingingo ku yindi. Abakuriye amashyaka ya
opposition bagomba gutoza no gukangurira abayoboke babo kwikuramo
ingengabitekerezo y’ubuhezanguni bushingiye ku moko (extremisme ethnique)
bakabereka ukuntu iyo mwumvire mibi ariyo yoretse igihugu cyacu. Banyamashyaka
rero nimufate ingamba zose zishoboka z'ukuntu u Rwanda rwaba urwa bose nta
macenga apyinagaza bamwe nk'ayaranze ubutegetsi bwose bwabayeho mu Rwanda
kugeza ubu.
Igikwiye muri iki gihe
ni ukurebera hamwe ukuntu twakumira ibitugumisha muri urwo rujya n’uruza
rw’imvururu (cercle vicieux). Abakuriye opposition nziza, imwe ihuza
abanyarwanda bose, nimukomeze umurego rero kuko hari abahutu n'abatutsi benshi bashaka
kubana neza bakishimana, bagasangira igihugu bitarimo amaceka yo gukandamiza
bamwe. Ntimutezuke rero, nta muhezanguni witwaje ubwoko ubu n'ubu uzongera kuyobora u Rwanda; Kagame niwe wa nyuma. Nimuramuka munaniwe, ubwo nyine nta kundi, muzamenye ko
FPR-Inkotanyi izakomeza kwikorera ibyo ishaka cyangwa ikazakurweho ku ngufu
n'abantu b'intagondwa, maze abanyarwanda tukaguma muri iyo cercle vicieux.
No comments:
Post a Comment