Monday, June 3, 2013

Uburyo uRwanda rwakiriye ijambo rya Perezida Kikwete ni akumiro




















[Nyuma y'aho Perezida Kikwete avugiye ijambo Addis-Abeba, hari abumvikanishije amakaraza ku maradiyo, abandi bitotombera mu mabaruwa, mu binyamakuru, ndetse no mu by'ikoranabuhanga rimaze kutugeza ho. Perezida Kikwete bamwise amazina aruta ubwinshi ay'ihururu. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzaniya yatangarije Inteko ishingamategeko aho Guverinoma yabo ihagaze ku byerekeye isahinda yagerageje gupfukirana ijambo rya Perezida wabo. Ndetse n'umwe mu banyagihugu wa Tanzaniya yagize icyo abivuga ho. Nagerageje gusemura mu kinyarwanda ibyo uwo muturage yanditse mu cyongereza. Ndibwira yuko byafasha abakomeje n'abashaka kungurana ibitekerezo kuri iyi nsangamatsiko kuko indimi zose zitatubangukira kimwe. Umwandiko w'uwo muturage nywometse hano uko wakabaye: http://hungryoftruth.blogspot.com/2013/06/rwandas-reaction-to-president-kikwetes.html ==Leopold Munyakazi].

31 Gicurasi 2013
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2013 Addis-Abeba (Etiyopiya), Umunyamabanga mukuru wa Roni, Bwana Ban Ki-moon n’Umukuru wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma batumije inama ya mbere ihuje abashinzwe gukurikirana imigambi y’amahoro, umutekano n’ubufatanye muri Kongo ndetse no mu karere. Muri iyo nama ikomeye ni ho Perezida wa Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, yavugiye amagambo  benshi mu basesenguzi bashyira mu gaciro basanze ari mo amanyakuri  n’ubushishozi buhageze ku birebana n’intambara z’urudaca mu karere k’ibiyaga bigari. Perezida Kikwete – imena n’inararibonye muri diporomasi wahagarariye imishyikirano y’amahoro itagira ingano muri Afurika – yatangaje yuko igihe kigeze ngo ubutegetsi bw’uRwanda n’ubw’uBuganda buhugukire ku buryo butazuyaza kugirana ibiganiro by’amahoro n’imitwe FDRL na ADF yabwigometse ho. Yaravuze, kandi ni byo koko, ati birigaragaza yuko atari urusaku rw’imbunda ruzava mo igisubizo nyakuri, nk’uko gihamya yabyo ibonekera mu ntambara z’ubutitsa akarere kacu gahora mo. Ntiyigeze ababarira abo muri FDRL baba baragizeuruhare muri jenoside yo mu 1994. Ayo magambo yayavuze nk’umuntu ushyira mu gaciro kandi ugamije ibikorwa bifatika.
URwanda rwagombye kuba ruzi neza kurusha  igihugu icyo ari cyo cyose ko nta buryo Tanzaniya yababarira cyangwa  ngo ishyigikire abakoze jenoside. Kuba uRwanda rubica mo amarenga, umuntu abivuze uko biri, ni ikimenyetso kigaragaza ubujiji bw’agahomamunwa bw’amateka ararikirwa kandi atagereranywa ya Tanzaniya – amateka yo kwamaganira ku mugaragaro  ingeri zose z’ubukozi bw’ibibi n’iz’akarengane. Ariko kandi, kubona uRwanda ari rwo ruca amarenga y’ako kageni byerekana gusa ukuntu ububasha bwo kwibuka bw’icyo gihugu buguniye mu mfuruka ifunganye.
Abantu bose bazi yuko jenoside yashyize abaturage b’uRwanda mu kangaratete kababaza kandi kadashobora kwibagirana, ariko bazi n’uko ingaruka n’inkurikizi zayo zakoze no ku batuye kure y’imipaka y’uRwanda. Ingaruka za jenoside zageze no muri Tanzaniya  rwagati ziyikoreza umutwaro wo kugoboka impunzi z’Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi. Tunibuke yuko Tanzaniya ifite amateka maremare mu gufata neza impunzi z’Abanyarwanda, haba mbere haba na nyuma ya jenoside. Abahungu n’abakobwa b’izo mpunzi binjijwe  mu nzego z’uburezi bwa Tanzaniya  bahabwa inyigisho ku buntu bemererwa no muri za Kaminuza, none ubu benshi muri bo bari mu myanya yo hejuru mu butegetsi bw’igihugu cyabo.
Bityo rero, kubera  ibyo byose ndabamenyesha yuko naguye mu kayubi numvise uburyo abaturanyi bacu bakiranye amarangamutima y’umurengera  amagambo y’umurembe yavuzwe na Perezida Kikwete. Koko rero, ibyo Perezida wacu yavuze byashoboraga(ndetse byagombaga) kuba byaravuzwe n’abandi bakuru b’ibihugu kuva kera. Ibyo yavuze ni ikigaragarira bose ku buryo nta n’ugomba kwirirwa abitekereza ho! Ni ugushyira mu gaciro gusa! Imishyikirano ni yo iba ifite amahirwe menshi yo gushyika ku mahoro arambye kurusha ibyo kujya mu mitsi. Ni yo mpamvu  nsanga amarangamutima y’umurengera uRwanda rwakiranye amagambo ya Perezida Kikwete adateye impungenge gusa, ahubwo anateye icyoniki kandi akaba n’ubushizibwisoni burenze urugero! N’ikirenze urwego rw’akumiro, ni imyitwarire y’ubushinzi yaranze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda. Aribyimbya ak’umutubu n’impogazi iyo agerageza kumvikanisha yuko ibyo Perezida Kikwete yavuze ari amahomvu!Arageza  n’aho kumuhangara ngo yihakane amagambo yavuze ndetse ngo anayavuguruze! Niba hari n’icyakagombye gukorwa, ndatekereza yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacu yagombye guhamagaza Ambasaderi w’uRwanda uri i Dar-es-Salaam akamusaba gusobanura amagambo y’ibinyabasazi ya Minisitiri wabo.
Kuva igihe kirekire cyane Umuryango Mpuzamahanga wishe amatwi kandi uhuma amaso ku bibazo by’uRwanda, bikavuga yuko ako gahugu kangana n’urushyi rw’uruhinja mu by’ukuri nta kintu na kimwe kadatoka, ndetse n’ubuhotozi. URwanda rwahindutse nk’umwana wateteshejwe udakorwa ho kandi ukomwa n’akantu kose, yewe no kwica ijisho gusa bikaba sakirirego yo kumunenga. URwanda rufite ingeso yo kutakirana umutima mwiza akanegu ako ari ko kose, kaba kavutse mu gihugu imbere cyangwa se gaturutse hanze. N’abayobozi barwo kandi  biyerekana nk’abirasi bakibona mo igitangaza. Wenda  kubera yuko ibihugu by’iBurayi birurata ngo kubera amateka yarwo y’ukwishyuka mu rwego rw’ubukungu, amaherezo byaje gucengera mu mitwe y’abayobozi b’uRwanda  cyane ku buryo bibwira yuko  ibanga barigeze imuzi.
Kuba uRwanda ruvuga yuko rudashobora kugirana ibiganiro n’abigomeke ba FDRL kubera uruhare baba baragize muri jenoside, ni ukwigira imfungwa n’abacakara b’amateka yahise. Amateka y’isi yuzuye mo ingero zitabarika z’abantu banganaga urunuka ariko amashoka yabo bakayacura mo amasuka n’inkotazabo bakazisubiza mu rwubati, maze bagahererekanya amashami y’imizeti kubera inyungu zisumbuye zo kubana mu mahoro n’iz’uburumbuke bw’ibihe biri imbere. Ibi byarabaye muri Afurika y’Epfo ishyaka ANC n’indi miryango irangamiye iterambere yashashe inzobe na ba gashakabuhake ruharwa bimakaje poritiki yasumbije izindi zose uruhutazo n’ubunyamaswa (apartheid= ivanguramoko) mu mateka ya Muntu, nuko bakemeranywa gukorera hamwe mu mpugu ibabumbye bose kandi irangwa na demukarasi. Ni na ko byagendekeye ishyaka UNITA ryo muri Angola, kuko nyuma y’ibinyacumi byinshi rikorera abaturage amarorerwa anuka urwango, ubungubu riri muri guverinoma y’icyo gihugu igendera ku mahame ya demukarasi.  No mu mwaka wa 2011, Reta Zunze Ubumwe za Amerika zafatanyije n’abanywanyi b’icyo gihugu maze batangira ibiganiro mbonankubone na bamwe mu byigomeke by’Abataribani i Doha muri Katari(Qatar), niba mbyibuka neza.
URwanda rwagombye gukanguka rugashyira ubwenge ku gihe! Kwibonabona ntacyo byigeze bigera ho kandi nta n’icyo bizagera ho. Ubu biri hafi gushyika imyaka 20 kuva kuri jenoside yo mu wa 1994 kandi muri icyo gihe cyose uRwanda ntirwashoboye kugera ku ntego zarwo zo gukura ho FDRLrukoresheje ingufu. Umuntu wese w’i Kigali ufite mu mutwe hazima yagombye kubona ko guhindura ingamba hari mo ubuhanga n’ubushishozi , bikaba ari byo, ku buryo bufatika, bikubiye mu ijambo rya Perezida wacu. URwanda rwagombye kwiyumvisha yuko kuba Tanzaniya irushishikariza imishyikirano itaziguye bitavuga ko yakwegura urwiyumviro rwayo kugeza aho yatuma abantu bumva yuko abateguye jenoside n’abayishyize mu bikorwa bashobora kwidegembya nta nkomyi n’inkurikizi. Reka daa! Ibiganiro bishobora, ndetse byanagombye  gutanga umwanzuro n’inzira byo kumenya uko twafata ba ruharwa bakoze jenoside tukabatandukanya n’abatarayigize mo uruhare, nk’abavutse nyuma y’umwaka wa 1994. Uru ni urugero rumwe gusa rw’ukuntu ibiganiro byakorwa. Nzi neza ko hari n’ubundi buryo bwinshi.
Ariko se iyo mvuga jenoside, mba nibeshya iyo nibutsa yuko na Perezida Kagame ubwe yatahuwe ho n’umucamanza w’Umufaransa kuba umufatanyacyaha muri ayo mahano? Ndibutsa yuko, nk’uko twari tubyiteze, uRwanda rwakiranye imyanzuro y’iryo perereza ubuhubutsi n’umuranduranzuzi byatombotse kugeza n’aho gucana umubano wo mu rwego rwa diporomasi n’igihugu cy’uBufaransa. Na none, ibi turi mo bizongera byerekane yuko uyu “mwana wigize bajeyi” adashobora kwihanganira ikinegu icyo ari cyo cyose cyangwa se ibiganiro by’imbonankubone. Kandi rero ndanibutsa yuko vuba hatarenze umwaka ushize raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje yuko uRwanda rwa Kagame rwakoze jenoside muri Kongo cyangwa se ko rwateye inkunga abayihakoze!
N’ubwo hari ibyo bimenyetso byose simusiga, abaturanyi b’uRwanda na none biteguye kunyuza icyo gihugu mu nzira y’imishyikirano. Mbese ni kuki uRwanda rwo rudashobora gutora iyo myifatire? Kandi Kagame ntiyakwiyibagiza ko we ubwe n’abambari be bo muri FPR-Inkotanyi  babanje kuba ibyigomeke. Bari inyeshyamba zateraga ziturutse mu mashyamba yo mu Buganda mbere yuko bigarurira ubutegetsi mu mwaka wa 1994. Nyamara kandi, kuba bari ibyigomeke ntibyabujije yuko batumirwa bakanagira n’uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha kuva mu mwaka wa 1990.
Icya nyuma, mfite ibyiyumviro yuko uRwanda rudashaka ko abigomeke ba FDRL bava ho, akaba ari yo mpamvu rwamaganira kure inama yo kugirana na bo ibiganiro, kandi nyamara ari inzira nyayo yarangiza ayo makimbirane burundu. Ibi ndabivugira yuko kuba FDRL iguma muri Kongo biha uRwanda urwitwazo rwo kwivanga mu bibazo bya Kongo, bityo rukahatera akaduruvayo maze ahasigaye rukibera rusahuriramunduru mu rwego rw’ubukungu n’urwa poritiki. Hari aho nasomye yuko igisirikari cy’uRwanda-  ni kimwe mu byagutse cyane ugereranyije umubare w’abasoda n’ubukungu n’ubuso bw’igihugu- kibeshejwe ho no gusahura umutungo kamere wa Kongo. URwanda rero rwinjira muri Kongo rwitwaje yuko rukurikiranye abigomeke ba FDRL ariko mu by’ukuri icyo rukora ni uguhitisha umutungo wayo.
Ikindi kandi gitera uRwanda kurakarira Tanzaniya ku buryo bw’umwihariko, ni uko kuba iri mu mutwe w’Ingabo za Roni ziri muri Kongo, abasirikari bayo barangwa no gushyira mu gaciro bazajya basandariza ku karubanda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byarwo, ndetse bakanabiburiza mo. Ni yo mpamvu amarangamutima y’umurengera  yatombokeshejwe n’amagambo y’umurembe Perezida wacu yavuze atagomba gufatwa nk’igikorwa cy’intarutsi. Ni kimwe mu bigaragaza akababaro gakomoka ku mpungenge uRwanda rufite kubera ko Ingabo zacu ziyemeje gufatanya n’iza Roni ndetse n’izo mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika mu bikorwa bya gisirikari muri Kongo.
Uko mbyumva ni ko mbibagejejeho.
Umuturage w’inkenzi.

No comments:

Post a Comment