Icyo
mvuze ni uko kuba nanyuze hano, nagarutse uyu munsi mu gihugu nyuma y’imyaka 16
ariya mahano yarabaye mu gihugu. Nzi neza ko habaye itsemba bwoko, hakaba n’itsembatsemba.
Ntabwo rero nari kugaruka nyuma y’imyaka 16, mu gihugu cyabayemo ibikorwa
nk’ibyo mu gihe ntari mpari ngo ndyame nsinzire ntabanje kunyura aho ibyo bintu
byabereye ngo mbanze mparebe, mpasure.
Indabyo
nazanye, ni urwibutso abarwanashyaka ba FDU-INKINGI ndetse n’ubuyobozi bwayo
bwa politiki bwampaye bumbwira buti uhanyure, ubwire abanyarwanda ko icyo
twifuza ari uko dufatanya, gukorera hamwe tugakora ku buryo amahano nk’ayo
y’amaraso atazongera kuba. Ni imwe (kutifuza ko amahano nk’ayo yazongera kuba
mu gihugu), ni imwe no mu mpamvu yatumye FDU-INKINGI dufata icyemezo cyo
kugaruka mu gihugu mu mahoro tutagombye gukoresha intwaro nk’uko benshi
batekereza ko umuti w’ibibazo ari ugufata intwaro. Kuko ntabwo twera ko kumena
amaraso ari kwo kurangiza ibibazo. Iyo umuntu amanye amaraso aranamuhama.
Icyo
rero twifuza muri FDU-INKINGI ni uko abanyarwanda dufatanya hamwe mu bitekerezo
binyuranye dufite ariko tugakora ku buryo amahano yagwiriye igihugu cyacu
atazongera kubaho. Biragaragara ko inzira y’ubwiyunge ikiri ndende. Iracyari ndende kandi
koko urebye abantu bishwe muri iki gihugu ntabwo ari ikintu cyahita kirangira
ako kanya. Ariko nanone n’iyo urebye usanga nta ngamba ya politiki ihari
ifatika yo gufasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge. Kuko nk’ubu hano turareba
kuri uru rwibutso ruragarukira mu by’ukiri ku bantu bahitanywe n’itsembabwoko
ry’abatutsi. Haracyari uruhare rundi rw’itsembatsemba ryakorewe abahutu kuko
nabo barababaye bashyigikiye abantu babo bishwe nabo baravuga bati: “mbese
ibyacu bizagerwaho ryari?”
Kugirango rero tuzagere ku
inzira y’ubwiyunge ni uko ako kababaro ka buri wese tukumva. Ni ngombwa ko
abatutsi biciwe abahutu babishe babyumva kandi bemera ko bagomba kubihanirwa.
Ni ngombwa ko abantu baba barishe abahutu nabo bagomba nabo kubihanirwa. Kandi
ni ngombwa ko abanyarwanda mu moko yacu tuvamo anyuranye twumva ko tugomba
gufatanyiriza hamwe mu bumwe mu bwubahane tukubaka igihugu cyacu mu mahoro.
Ikituzanye rero ni ukugirango
dushake uburyo dufatanyiriza hamwe gutangira iyo nzira y’ubwiyunge;
dufatanyiriza hamwe gushaka uburyo akarengane gacika mu gihugu cyacu;
dufatanyiriza hamwe gushaka uburyo abanyarwanda twese tubaho mu bwisanzure mu
gihugu cyacu.
No comments:
Post a Comment