Barwanashyaka
namwe nshuti za FDU Inkingi,
Bagenzi bacu
muhagarariye amashyaka yanyu,
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u
Rwanda n’Abanyarwanda
Mw’izina rya FDU
Inkingi, mbashimiye kuba mwaje muri benshi kwifatikanya natwe muri uru rugendo
rwo kwibuka imyaka 3 ishyaka ryacu riri mu Rwanda rihakorera politiki. Nibyo
koko, kuri 16 Mutarama niho Prezidante wacu, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yakojeje
ibirenge bye i Rwanda ku kibuga k’indege Grégoire Kayibanda i Kanombe.
Uko turi hano,
n’ubutegetsi bw’i Rwanda bwabipingaga, ntawe utemera ko ukujya mu Rwanda kwa
FDU Inkingi ibimburiwe n’Umukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire, byahinduye ku
buryo budasubirwaho imikorere n’imirorere ya politiki mu Rwanda. Amashyaka yari
hanze yari amaze gusa nacika intege, asubira muri disikuru zimwe, izi za
rusange zidafite icyo zihagazeho gikoreka zivanye mu buyoborere bw’igihugu bwa
buri munsi, mu mibibereho n’ibibazo by’inzitane by’abaturage bya buri munsi.
Mbese ibi by’idiski y’indirimbo ishira ukwongera ukayitangira.
1. Dushimire Madamu Victoire Ingabire Umuhoza
Ni umwanya
w’umwihariko wo gushimira Ingabire yo gutsinda twironkeye, wiyemeje kwigomwa,
agasiga urugo rwe, akazi ke, n’ibindi, nkuko twebwe twabisigayemo, akemera
akitanga akajya mu menyo ya Rubamba, ngo avane abanyarwanda ku ngoyi
y’ubutegetsi bw’igitugu. Yagize ubutwari burenze tutagize, ahari ubanza ari
abagore bashobora kugira bonyine ubutwari nk’ubwo, dukwiye kubumushimira. Yagiye
azi neza ko ashobora gufungwa, ko ashobora no kuhasiga ubuzima bwe, ariko
aragenda, ati biramutse bigenze uko muzakomereza aho nzaba ngejeje. Yaravuze
ati « tuzababera intwari , muzatubere abagabo ». Victoire Ingabire,
aho uri mu buroko i Rwanda, siwo mwanya wawe, uwawe ni uwo ku ntebe nkuru
y’Ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda. Turakuzirikana buri kanya aho uri mu buvumo bwa gereza ya Kigali, tuzakomeza
kugukubita ingabo mu bitugu kugeza igihe ufunguriwe, kugira ngo urangize
inshingano wiyemeje, twaguhaye nk’ishyaka.
Mumbabarire
ariko gato nshimire n’abarwanashyaka bagenzi bacu bari mu Rwanda, ku mwihariko
abagize komite nyobozi y’agateganyo ya FDU Inkingi, ubwitange batwerereka buri
munsi aho bahanganye amaso ku yandi n’ingoma y’igitugu kandi bakanamenya uko
Prezidante wacu yiriwe kandi yaraye.
Nagira ngo mbashimire namwe barwanashyaka, nshuti, abaterankunga
b’ingeri zose. Ibi tugezeho, dukesha ahanini n’ukujya kwa Prezidante wacu,
ntibyari gushoboka iyo mutagumya kumushyigikira, ngo mujye aho adashobora kugera
mu mahanga hirya no hino, ku maradiyo, ngo mwigomwe mubone uburyo bwo
guherekeza ibikorwa bya politiki bya FDU Inkingi.
2. FDU Inkingi yambuye Prezida Kagame ikamba ry’ubuziranenge yiyambitse
Nari maze kuvuga
ko kuva FDU Inkingi ifatiye icyemezo cyo
kujya mu Rwanda gukorerayo politiki ibintu byahindutse. Bwabaye ubwambere,
umuntu avugiye mu ruhame ati : Bwana Prezida Kagame ufite uruhare rukomeye
mu bwicanyi bwabaye mu banyarwanda, turasaba ko abo wamariye kw’icumu nabo
bagira uburenganzira n’amahirwe bwo kwibukwa n’ababo n’igihugu, turasaba ko
ababavukije ubuzima, bari mu ngabo utegeka cyangwa muri Leta uyobora, baryozwa
ibyo byaha ndengakamere bakoze. Unarebye ugashishoza, ugufungwa kwa Madamu
Victoire Ingabire ni aho gushingiye. Yambuye Prezida Kagame ikamba ry’ubuziranenge
yari yariyambitse abeshya ngo yahagaritse itsembabwoko.
Yahagaritse
Jenoside ryari ko yafashe ubutegetsi abapfa barapfuye, abarokotse benshi ko ali
bagenzi babo b’abahutu babakijije ? Ni hehe, nka za za Byumba yari
yarigaruriye kuva muri Gashyantare 1993, hashize umwaka, cyangwa se za Kibungo
ya ruguru yafashe agishoza intambara, ni he mu kwezi kwa kane, kwa gatanu, kwa
gatandatu, yazibye icyuho, agaca icyanzu ngo abatutsi bahigwaga bukare
bahahungire ? Umuntu yica Prezida Habyarimana Yuvenali bali bamaze gusinya
amasezerano y’amahoro, ahubwo agashoza intambara n’abaje gutabara akabiyama,
agahindukire ngo yahagaritse Jenoside ? Anazi ibyo yakuze nyuma muri
Kongo ? Yahagaritse intambara yari yashoje, yego. Yafashe ubutegetsi, yego.
Ibindi azabeshye abahindi, twe atureke. Numvise ko na bo bafite ambasade ko
batakibeshyeka. Kumwibutsa ko hari abanyarwanda benshi yishe bimugarura mu
murongo wa ba ruharwa bakoze ibyaha ndengakamere by’itsembatsemba, kugeza ubu yari yashoboye kwegeka ku bandi.
Ubutegetsi bw’u
Rwanda bwari bwarashoboye amahanga buyabwira ko ari ubuyobozi ntangarugero rwa
demokrasi. Kuvaho FDU Inkingi igereye mu Rwanda ikaka uburenganzira bwo gukora
nk’ishyaka ryemewe, dore hashize imyaka 3 ntabwo tubona, nta wundi munyamahanga
bazongera kubeshya ngo bwemera amashyaka menshi n’itangazamakuru ryigenga, nta
n’ishyaka na rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe kandi n’ibinyamakuru
bitari « ndiyo bwana » byarasenywe. Akarusho ahubwo ni uko babirayemo
bamwe bakabica, twibuke André Kagwa Rwisereka wari VisiPrezida wa Green Party,
cyangwa Jean-Léonard Rugambage w’ikinyamakuru Umuvugizi. Abandi barabigera
ariko barabahusha nka Jenerali Kayumba Nyamwasa. Abandi barafunga nka Deo
Mushayidi, Prezida wa PDP Imanzi, Ntaganda Bernard, Prezida wa PS Imberakuri,
Agnés Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi b’ikinyamakuru Umurabyo. Turacyafite
bagenzi bacu 8, bakomoka Rutsiro, bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya
demokrasi.
Aho FDU Inkingi igereye
mu Rwanda, ubu ibibazo by’inzara, ubukene mu cyaro no mu nkengero y’umujyi wa
Kigali birazwi. Twashoboye kubwira abantu ko hari abanyarwanda bongeye kurwara
amavunja. Ibibazo by’uburezi n’amashuri kubona imfashanyo yo kuyigamo yahariwe
bamwe, nakwita beneyo, ubuvuzi bwa Mutuwalite utavurwa nyabyo kandi utabona
umuti muri Farumasiyo yazo. Ibyo birazwi. Ruswa yeze, mu cyaro ybita inkuyo,
ntibikivugirwa mu matamatama. Programu zo gushahura abagabo twarazamaganye. Intambara
ya Kongo bakunze kubeshya ngo ni iya banyekongo na FDRL, ubu byaragaragaye ya
ahubwo yamariye abana b’u Rwanda muri Kongo, kuko nyine FDU Inkingi ishobora kuvuga ku
mugaragaro iti abana bo mu ngo izi n’izi babatwaye kurwana. cyangwa ababyeyi
babo batubwiye ko bahapfiriye.
3. Nari umugabo ntihabwa intebe
Barwanashyaka ba
FDU Inkingi,
Twoye gukomeza
kwigamba no kwivuga ibigwi ku nkovu z’imidende. Nari umugabo kandi ntihabwa intebe. N’ubwo
twabiharaniye mbere y’abandi, ubu byabaye umusaruro rusange, ntibikiri
umwihariko wa FDU Inkingi, ni umusaruro rusange n’ayandi mashyaka avuga ko nawo
ari uwayo. Kugira ngo tugume kw’isonga mu ntambara ya demokrasi n’ukwishyira
ukizana, yo kutavutswa ubuzima bwawe uzira ubwoko bwawe cyangwa uko wavutse
utagennye, y’ubutabera n’ubwiyunge burambye, yo kuzamura ubukungu bw’igihugu,
yo kugira amahirwe amwe ukananirwa n’aho ubushobozi bwawe bugarukiye, tugomba
gutema ishyamba, tugatera indi ntambwe, tugahanga kandi tugahangira abandi
inzira yo kwubohora u Rwanda n’abanyarwanda. Burya umwana niwe wiha ingobyi.
Baca umugani kandi ngo : Nta joro riba rirerire
ngo ribuze izuba kurasa. Kandi ngo : Nta rubuto rwaboze rutagwa. Abasoma ibihe
babona ingoma ya Kagame iri mu marembera, hafi guhirima. Nanjye niko mbibona,
iyo mbona amakosa ikomeje gukora : kuvunira agati mu ryinyo ikamarira mu buroko
abatavuga rumwe nayo, kworeka igihugu mu ntambara ya Kongo, kutita kuri rubanda
rwa giseseka ruba mu cyaro no mu ntandaro y’imijyi, kutunamura icumu ngo itange
ihumure, kureba igitsure abamuhatse. Ntihazagire uwongera kuvuga ngo
abanyamahanga ntibadufasha. Ahasigaye ni ahacu. Habuze uwasunika gato. Niko
twiyemeje gukora.
4.
Inzira
y‘ugutsinda
Inzira yo kwibohora iraka ibintu bibiri
by’ingenzi. Icya mbere, guhuza imbaraga zacu n’andi mashyaka tugahashya uwo
duhanganye. Icya kabiri, kwegera kurusha abaturage mu Rwanda cyangwa impunzi mu
bihugu by’Afurika.
Kuri FDU Inkingi, guhuza imbaraga n’andi
mashyaka ntibyagombye kutwaka imbaraga zihambaye. Twebwe ubwacu, ubu twibumbiye
mw’ishyaka rimwe, bivuye ku bushake bwacu kuko mbere twari amashyaka atatu
atandukanye. Tujya kwishyira hamwe ubwa mbere, ndibuka ko nta shyaka na rimwe,
mu yari ariho icyo gihe tutahamagaye ngo aze dufatanye. Yemwe n’abari bafite
igitekerezo cyo gushinga ishyaka batubwiye ngo dukomeze, bazaza nyuma bamaze
kwirema, twarababwiye duti imiryango irafunguye, tubahaye ikaze, nimuhuguka, turacyabategereje.
Ndibuka ko na mbere y’uko dufata icyemezo burundu cyo kujya gukorera politiki
mu Rwanda, twiyegereje abantu bose b’inararibonye muri politiki, tubagisha
inama. Muri abo, hari abahanze nyuma amashyaka yabo, ni uburenganzira bwabo.
Urugero rwa vuba rwerekana ko dushaka ubufatanye, ni amasezerano twagiranye na
RNC, ejo bundi twujuje imyaka 2 dukorera hamwe. Mu minsi iri imbere
tuzayizihiza, twongere dutere indi ntambwe. Ntabwo rero kuri FDU Inkingi, ndumva
nanavugira RNC, kwakira abandi baza batugana, ntibyagombye kutubera ikibazo.
FDU-Inkingi rero yashimishijwe no kwumva ko
abashinze amashyaka nyuma bifuza ko dukorana. Dushyigikiye bidasubirwaho kwicara
hamwe tukwumvikana k‘u Rwanda runogeye abanyarwanda, tugashaka ukwo tuvana
abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo na Kagame n’agatsiko ke. N’abakiri
ingwate za Kagame bakiri mu gihugu tubahaye ikaze, tuzafatanye gukosora ibyapfuye
no gushaka inzira yo guca inzigo.
Kurushaho kwegera abaturage mu Rwanda cyangwa guhagurukira
ikibazo cy‘impunzi mu bihugu by’Afurika nabyo birihutirwa. Abahejejwe mu
mashyamba bagacirwa i Shyanga bakwiye kuva i buzimu bakaza i Buntu. Biri mu
ngamba yo kwereka abaturage n’impunzi ko dushishikajwe no kwumva, no gukemura
ibibazo byabo. Dukoresheje ubushobozi bwose, turashaka guhugura abaturage
n’impunzi guhagurikira rimwe kwibohoza. Bityo, tugahumuriza abanyarwanda bamwe ubutegetsi
bwadushumurije kandi nta mpamvu, bakabona ko dushishikajwe n’abanyarwanda bose,
nta vangura. Kwegera abaturage mu gihugu cyangwa impunzi mu nkengero zacyo,
twemeza ko bizaduha amaboko mashya, tukotsa igitutu ubutegetsi, tukabuhirika,
tukamakaza demokrasi, tukazahura u Rwanda n‘abanyarwanda.
5.
Harakabaho
Isabukuru ya demokrasi y’imyaka 52
Nigeze kuvuga hejuru ko hari bagenzi bacu
bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi. Sinarangiza rero ntabibukije
ko ababyeyi bacu baharaniye demokrasi twibuka ku ncuro ya 52 kuva kuri 28
Mutarama 1961. Nubwo tutashoboye gukomeza kuyibumbatira mu mahoro, mu bumwe,
nkuko Indirimbo yubahiriza igihugu yabidutongaga, kujya i Gitarama kuri 28 Mutarama
1961 kwimika demokrasi ni igikorwa cy’ingenzi ababyeyi bacu baharaniye biyushye
akuya. Muribuka ko Madamu Victoire Ingabire, nyuma yo kujya ku Gisozi kwunamiraabazize
itsembabwoko mu Rwanda, yagiye gutura indabo
kuri Stade ya Demokrasi, aricyo gikorwa cy’imena yakurikijeho. Tugomba
kuzirikana ibyo bikorwa byombi, kugira ngo ejo nitubohora igihugu cyacu,
kizarangwe no kurinda ubusugire bw’ubuzima bwa buri wese, demokrasi
n’ukwishyira ukizana ku buryo burambye, tuzasigira abana bacu na bo bakabusigira
ababo ku ruhererekane rudashira, bazashyikiriza ubuvivi n’ubuvivure, ndetse na
Rubanda.
Murakarama.
Bruseli, kuwa 26 Mutarama 2013
Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi
Izindi Nkuru bijyanye:
No comments:
Post a Comment