Mu gihe Kagame amaze iminsi avugwaho kwibasira, gufunga, kwica, kuzimiza no gutera ubwoba ku buryo butandukanye abatavuga rumwe na we, ubu noneho baratangaza ko ngo n’imyigaragambyo nibiba ngombwa izakorwa mu gihe izindi nzira zizaba zinaniranye. Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi ariwe Sylvain Sibomana aho yatangarije umunyamakuru wa BBC gahuzamiryango ko ngo ishyaka rye ritazakomeza ko abarwanashyaka baryo bashirira mu buroko bazira ibitekerezo byabo. Ni nyuma y’uko ngo abagera ku munani bakomoka mu karere ka Rutsiro bafungiwe bazira kuba baraganiriye n’umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka ngo bakanenga ibitagenda neza bikabaviramo gufatwa bagafungwa. Uyu munsi ngo bakaba batanze impuruza muri za ambassade zikomeye ziri mu Rwanda bakanahurira n’abagera kuri 50 ku biro by’uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda bakerekana ko batishimiye ibibakorerwa bikorwa na Kagame n’ishyaka rye rya FPR.
Mu gihe ariko ibi byabaga, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi mu gashami gashinzwe gutanga ibihano nako kasohoye raporo ishinja Kagame na Museveni gufasha inyeshyamba za M23 zica ibintu mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iri tangazwa ry’iyi raporo rikaba rije mu gihe taliki 18 Ukwakira 2012 hazabaho gutora umunyamuryango w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi uhagarariye Afrika. Kagame akaba ari we wenyine muri Afrika wiyamamarije uwo mwanya ariko akaba anafite amahirwe macye cyane kugirango ahabwe uriya mwanya ndetse uwanavuga ko ibimenyetso by’uko ashobora kudakandagiza ibirenge bye muri ako kanama ntiyaba yibeshye cyane.
Mu gihe nanone ibi birimo kubaho ari nako byisukiranya umunsi ku wundi, umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye Fatou Bensuda aratangaza ko arimo gukora iperereza ku byaha byakozwe na Kagame ndetse akaba adashidikanya ko ibyo aregwa byaba bifite gihamya zihagije ku buryo ngo n’ubwo kumukurikira byaba bigoranye ariko ngo leta ya Kabila Kanambe iramutse ishyizeho urukiko rwo gukurikirana bene ibyo byaha ngo Kagame yahita afatwa mu gihe yari akibiivuga. Umuntu akaba yakwibaza icyo leta ya Kabila itegereje kugirango hacike umuco wo kudahana wokamye u Rwanda.
Ibyo aribyo byose biragaragara ko Kagame ageze ku muteremuko nk’uko yigeze abivuga ariko ikibazo ni nta n’amaferi afite ngo uwo muteremuko utamuhitana.
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment