Saturday, October 20, 2012

Andrew Mitchell yagiriye ubuntu Kagame, amugenera inkunga ihwanye na miliyoni 12 z’ama euro kubera gusa ubucuti bari bafitanye

Inkuru ya Gasasira

Umuvugizi
Tariki ya 4 Ukwakira 2012

Umunyagitugu Kagame hamwe na Andrew Mitchell
Andrew Mitchell yirengagije inama y’abo bakoranaga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, arangije agenera perezida Kagame inkunga ihwanye na miliyoni 12 z’ama euro, akaba yarahaye aka kayabo umuyagitugu perezida Kagame uzwiho gushora iyi nkunga mu bikorwa by’ubwicanyi.

Umwe mu mpuguke mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga ya Leta y’Ubwongereza yabwiye Umuvugizi ko ibyo Andrew Mitchell yakoze byo gusubiza kimwe mu gice cy’inkunga cyari cyarahagarikiwe u Rwanda, byari amakosa ahabanye n’umurongo wa Leta y’Ubwongereza wo guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Bwana Micthell, umwe mu bajyanama ba David Cameroon, yatunguye bagenzi be bakoranaga, ubwo yafataga icyemezo cyo kongera kugenera inkunga u Rwanda kandi azi neza ko u Rwanda rukomeje guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi ba Kongo.
Igice kimwe cy’ayo mafaranga cyashyizwe mu isanduku ya Leta ya perezida Kagame, nubwo bizwi neza ko Kagame ashora bene ayo mafaranga mu bikorwa by’ubwicanyi, aho akomeje gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kuyogoza Kongo.
Umwe mu nararibonye ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabifashe nk’umukino ubwo bwana Mitchell yongeraga guha mucuti we perezida Kagame inkunga, nubwo Leta y’Ubwongereza yari imaze kuyihagarika.
Kubera ibyo yakoze atabyemeranyijeho na bagenzi be bakorana muri Leta y’Ubwongereza, byaje gutuma Andrew Mitchell agira umujinya atuka umwe mu bapolisi wamubuzaga kwinjiza igare aho yakoreraga hitwa Downing street.
Ubwongereza buza kw’isonga mu gutera inkunga u Rwanda ihwanye na mirongo ine kw’ijana y’ingengo y’imari, iyi nkunga ikaba ihwanye na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu, ariko nyuma ya raporo y’impugucye za Loni igaragaza ko u Rwanda rwashinze rukanafasha umutwe wa M 23, byaje gutuma Ubwongereza buhagarika inkunga yabwo ihwanye na miliyoni 16 z’ama euro, ari nayo mafanga Andrew Mitchell yaje kurekura, nyuma akaza kuyaha mucuti we perezida Kagame.
Iryo hagarikwa ry’inkunga kuri Leta y’Ubwongereza rikaba ryarakurikiraga irindi hagarikwa ry’inkunga ku bihugu by’abatera nkunga, birimo Sweden, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage ndetse n’Ubuholandi.
Mu rwandiko rwanditswe na Andrew Mitchell arekura iyo nkunga Ubwongereza bwari bwarahagarikiye u Rwanda, ari na byo yaje kuzira, yavuze ko yibazaga ko perezida Kagame azakoresha iyo nkunga mu bikorwa byo kurinda inyungu z’abakene bo mu Rwanda, kandi ko Kagame atagombaga gushora iyo nkunga mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

No comments:

Post a Comment