Sunday, July 22, 2012

Rwanda: So Ukwanga Atiretse Agusigira Umurage w'Amaraso


Inkuru ya Theobald Rwaka
Rwandanet Group
Tariki ya 22 Nyakanga 2012

Kuwa 25 werurwe 1998, ubwo mu Rwanda twari hafi kwibuka ku nshuro ya kane jenoside nyarwanda niho Perezida Clinton yasuye bwa mbere uRwanda. Icyo gihe iwe mu rugo byaracikaga kubera ikibazo cya Monica Lewensky. Niyo mpamvu yaje aherekejwe n'umukobwa we Chelsea wanze kuva mu ndege igihe cy'amasaha hafi abiri yose ise yamaze ku kibuga cy'indege Gregori Kayibanda. Havugwaga ko ngo Chelsea yaba yaranze kuva mu ndege kuko atifuzaga gukandagira mu gihugu gitembamo amaraso y'abantu. Yagumye rero mu ndege akirana n'imbwa yabo mu ndege kuko nayo yari yabaherekeje.

Birazwi ko Perezida Clinton ubuzima bwe butameza neza muri iki gihe kubera uburwayi bukomeye bushobora kuba bwatuma iminsi ye ku isi ibarirwa ku ntoki. Ngira ngo ahari niyo mpamvu Clinton yahisemo kuza kwereka umwana we w'ikinege ibikingi bye muri Afurika yo hagati. Byanyibukije wa mufaransa Jean de Lafontaine wakundaga kwandika ku mibereho y'abantu. Wagize ati:
 LE LABOUREUR ET SES ENFANTS

Travaillez, prenez de la peine:
C'est le fonds qui manque le moins.
Un riche Laboureur, sentant sa mort prochaine,
Fit venir ses enfants, leur parla sans témoins.
Gardez-vous, leur dit-il, de vendre l'héritage
Que nous ont laissé nos parents.
Un trésor est caché dedans.
Je ne
sais pas l'endroit ; mais un peu de courage
Vous le fera trouver : vous en viendrez à bout.
Remuez votre champ dès qu'on aura fait l'août.
Creusez, fouillez, bêchez, ne laissez nulle place
Où la main ne passe et repasse.
Le Père mort, les fils vous retournent le champ
Deçà, delà, partout; si bien qu'au bout de l'an
Il en rapporta davantage.
D'argent, point de caché. Mais le Père fut sage
De leur montrer avant sa mort
Que le travail est un trésor.

Uwo mubyeyi we yaraze umwana we ubutaka yasigiwe n'abakurambere be naho undi we asigiwe ibisahurano (zahabu na diyama) bivuye mu maraso y'abantu b'inzirakarengane barenga miliyoni 9 bamaze kugwa muri kariya karere kubera intambara zashojwe na Blair na
Clinton bakoresheje Museveni na Kagame.

Ntawe uyobewe ko amabuye yose asahurwa muri Kongo amenshi anyura mu Rwanda kugira ngo ahabwe impapuro za ngombwa (Certificats d'origine) zituma abona isoko mu rwego mpuzamhanga. Amasosiyete azwi n'atazwi y'abongereza n'abanyamerika niyo ahanini akora ako kazi. Nta gitangaza kirimo kuko umwana yeretswe ibikingi bya se n'abashinzwe kubicunga. Biriya bitaro bya Butaro (reba hasi mu nkuru bijyanye) si ibitaro gusa ninaho inama zo gufata ibikingi no kubibyaza umusaruro zikunze kubera. Nabonye ku mashusho hariho n'abandi bazungu bashobora no kuba muri bamwe bashinzwe iriya mirimo. Umwana rero agomba kumenyana nabo dore ko amaze no guca akenge kugira ngo azazungure ibyo azi. Nizere ariko ko se azamubwiza ukuri kose ku mvano ya buriya bukire budasanzwe kandi budakomoka ku bakurambere b'abo. Cyangwa se kuri ziriya nka ise avuga ko yaragiraga akiri muto.

Ubwo Clinton yasuraga u Rwanda muri 1998 imfashanyo yatanze yatumye nibaza niba yari yaje gufasha cyangwa gushinyagura no kwiyerurutsa. Yatanze imfashanyo ingana na miliyoni 2 z'amadolari y'Amerika ngo yo gutangiza ikigega cyo gufasha abacitse ku icumu. Ni ukuvuga $2 kuri buri victime kuko havugwaga ko abapfuye bazize jenoside nyarwanda, yatangiye akanayisoza, bageraga kuri miliyoni imwe. Ariko ari we ari n'abambari babo ntibakibagirwe ko amaherezo amaraso asama.

Abahora baduhira nabo ngo amakiriro yacu azaturuka muri State Department nabo bakwiye kwongera kwibaza niba nta bundi buryo bwabaho uretse gusa guhora turirira na wa wundi uvuga ngo awa. Igishishikaje bariya bagabo ni ifaranga si demokrasi, si uburenganzira bw'abarengana, si umutekano. Ni ba Byinshi bashaka byinshi gusa nk’aho bazajyana nabyo ikuzimu.

Birashoboka nanone ariko ko Clinton yaba yari aje kugira Kagame inama yo kwirenza abantu bazi amabanga yabo kandi bashobora kuyamena bageze imbere y'inkiko; cyangwa se gukomeza gutera akaduruvayo muri kariya karere kugirango babe bihahira bakiriho, bacume iminsi.

Ibyo aribyo byose iminsi y'igisambo ngo ntirenga mirongo ine.

Indi Nkuru bijyanye:

"I am deeply committed to working in Rwanda", dixit President Clinton


 
423 views 

    
Published on Jul 20, 2012 by 
President Clinton speaks on achievements of Rwanda across all sectors and commits to assisting Rwanda's health sector in becoming free from foreign aid through partnership between Ministry of Health, Clinton Initiative and 13 Top US schools.

Category:

Tags:

License:

Standard YouTube License



No comments:

Post a Comment