Sunday, April 15, 2012

Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abahutu Mumutekano udasanzwe

By Rwema Francis
Inyenyeri News

April 15, 2012

Mu bubiligi, Kumunsi wagatandatu taliki ya 14/04/2012, AbanyaRwanda benshi bahuriye mungoro y’imana mu Bubirigi maze bibukira hamwe abavandimwe ninshuti zabo baguye mumarorerwa yagwiriye uRwanda muri genocide, ndetse nubundi bwicanyi bwagashinyaguro bwakorewe abanyaRwanda bose ba abaHutu cyangwa abaTutsi. Umwe banyarwanda twabashije kuvugana nabo yadutangarije ko, Kubera umutekano mucye wagaragaye muminsi ishize Polisi y’igihugu cy’ubu Birigi nayo yari yahasesekaye, abapolisi bafite ibikoresho kabuhariwe bari bahari dore ko umutekano byaragaragaye ko wari ubumbabatiwe.


Mubahateraniye harimo committe nyobozi ya Rwanda National Congress Ihuriro nyarwanda na Committe nyobozi ya FDU-Inkingi, Barimo Dr. Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe, Jonathan Musonera, Bukeye nabandi. Imihango yokwibuka yarakomeje maze nyuma yogusengera benewabo bahurira mumwiherero hagaragaye abantu benshi cyane babarirwa hagati ya 120-150, maze ubuhamya buratangwa, abanyarwanda batandukanye yaba abahutu cyangwa abatutsi n’abatwa batanze ubuhamya mumucyo ntawishisha undi.
Umwe mubatanze ubuhamya yagize ati n’ubwambere nakumva nisanga aho amoko yose ahura ntawishisha undi. Ati mu Rwanda Genocide yibukwa n’ubwoko bwa’Batutsi gusa bityo abahutu bose bagafatwa nkabicanyi, Ati muri Genocide natwe twarapfushije dupfusha abatutsi binshuti, abana twiganye, abagore bacu n’abaturanyi bacu, ati ntabwo buri muhutu yishe. Ati l’etat yu Rwanda niba itagaragaje inzira y’ubumwe n’ubwiyunge isesuye tuzasiga umurage mubi kwisi.
Yongeyeho agira ati nyuma yaho inkotanyi zigereye mu Rwanda hari abahutu benshi bapfuye kandi bishwe n’Inkotanyi, ati ubundi nanone nkuko rapport ya ONU ibigaragaza twapfushije abantu muri congo ndetse bishwe ningabo za FPR ariko l’etat ya Kigali iterera agati mu ryinyo yanga guhana abagize uruhare mur’ubwo bwicanyi. Yakanguriye abari bateraniye aho urukundo no kwirinda guha abana uburere burimo amaca kubiri, abasaba kudahisha abana ukuri ariko kandi bakabigisha umuco uzabageza kukubaka uRwanda rwiza rwejo hazaza. Umunyarwanda Noble Marara wahoze mubasirikare barinda President Paul Kagame akaba nyuma yarahunze ndetse akaza kugaragara cyane mubinyamakuru anyura munyandiko Behind The Prsesidential Curtains zigaragaza amwe mumabanga ya President Kagame, yabwiye abanyarwanda ko guhererekanya amakuru nogushyira hanze ubusambo bwababayobora aribwo buryo bwokuzaca ruswa mugihugu cyabo burundu, ati birashimishije kuba mumpaye akanya ko kubasuhuza nokwifatanya namwe tukibuka abacu bazize amarorerwa ashingiye kubugome nubujiji nubu bukitwiruka inyuma kubera ubuyobozi bubi. Yongeraho ati amoko yose yarahohotewe mubihe bitandukanye ningombwa ko bose tubibuka.
Undi munyarwanda yabwiye abari bateraniye aho ko aribo ubwabo bagomba kwishyira hamwe bakamagana ubwicanyi bwabayeho mu Rwanda, ati kandi nitwe ubwacu tugomba guhagarika ubuyobozi bubi buriho mu Rwanda.

Ubuhamya bwakomeje maze undi munyarwanda asaba abanyarwanda gukundana bakivangura na l’etat y’iKigali ibaburabuza, ati FPR igihe yazaga imigambi yar’ifite yose yarasibamye. Ati iyo ndebye mbona FPR itazi aho yerekeza, ati l’etat yica umwana ikica umukuru nta l’etat iba iyirimo. Yagize ati l’etat ishonjesha abaturage ntabwo ariyo dukeneye.

Yatanze urugero rw’umugi wa Kamembe ati uwo mugi n’uwakabiri mumigi yinjiza amadevise mu Rwanda ariko kandi warasenyutse wose kuburyo utawumenya ubaye waratuye i Rwanda mbere yintambara. Ati Kagame yasenye Igihugu cyose yubaka Kigali ubundi kandi i rahenda kyane kuburyo iturwamo n’uwishoboye gusa, abatuye mugiturage kandi aribo benshi barahuguye. Murwenya rwinshi yasabye abayobozi ba RNC kumusobanurira uburyo yayoboka RNC, ati nubwo mutanzi aliko ngye numva nyirimo mumutima. Ati imigambi yanyu yaranyuze ndetse nd’inyuma yanyu.
Jonathan Musonera umukangura mbaga wa RNC ihuriro nyarwanda yasabye abanyarwanda gufatanya bakirinda amacakubiri, ati leta ya Kigali yasabye abanyarwanda kwiyibagiza amoko ndetse bose ko ngo arabanyarwanda nta muhutu nta mututsi cyangwa umutwa bikibaho. Yagize ati ariko iyo icyunamo kigeze bakavugako ari ukwibuka genocide yakorewe abatutsi. N’uko arababaza atise ubwo amoko yakwibagirana ate??

Yasabye abanyarwanda gukomeza kubana neza mumahanga, bakungurana ibitekerezo birinda urwango namacakubiri bikomeje kubibwa na l’etat ya Kigali.

Joseph Ngarambe wa FDU-Inkingi yagize ati biranshimishije kubona abanyarwanda bateraniye hano barimo amoko yose, ati bakaba kandi bafatanije kwibuka ababo bazize impfu zurubozo zabaye muli genocide, mbere yaho, ndetse nanyuma yaho. Yakomeje asaba abanyarwanda gufatanyiriza hamwe ishyano nkiryo ntirizasubire.

Theogene Rudasingwa yagize ati guhura uyumunsi tukibuka abacu n’intera ishimishije. Yagize ati biranshimishije kuba twahuye uyu munsi kandi tukaba duhuje. Ati kugirango ibi bitazongera, nuko halibyo dusabwa kugeraho. Ati urukundo ntabwo gukundana ar’itegeko, aliko kandi mbere yokwicana abantu babanza kwangana. Ati maze twirinde amacakubiri twirinde urwango, ati nitwakubaha amategeko, tuzaturana mumahoro. Ati ariko ayo mategeko kugirango akore mumucyo nuko twayashyiraho kandi tukayubahiriza, tukabana neza twubahana ndetse nabo tuzasiga kwisi tukabasigira uwo murage n’imyifatire myiza.

No comments:

Post a Comment