Friday, March 30, 2012

RWANDA: ABASHAKA ABAYOBOKE BITWAJE ABAYOBOZI B'ANDI MASHYAKA IBYANYU BIZASOBANUKA

Inkuru ya Majyambere Juvenal
Tariki ya 29 Werurwe 2012

Iyo witegereje muri iyi minsi ibigenda byandikwa ku mashyaka atavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame wibaza niba ababyandika bataratumwe na Kagame kumufasha gusenya amashyaka amaze kugira imbaraga ngo azimangane. Nyamara inama nagira abashaka gushinga amashyaka arwanya cyangwa yiyita ko arwanya leta ya Kagame na FPR ye bakwiye kwirinda gukurura akavuyo mu yandi mashyaka ya opposition dore ko ikigaragarara babuze abayoboke none bakaba bifuza kubanza gusenya ayo mashyaka amaze gukomera ngo abayavuyemo bayoboke ayo yabo.

Mu minsi ishize nasomye inyandiko za Rutayisire Boniface aho yibasiye umuyobozi wa PDP-Imanzi, Déogratias Mushayidi, avuga ko abatamuzi bazamumenya ko ngo yishe abahutu benshi ngo none bakaba bamugira intwari. Ndetse yanongeyeho ko Mushayidi yari akwiye kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi abanyarwanda cyane ngo abo mu bwoko bw'abahutu kubera ngo ibyo yabakoreye. Ariko se Rutayisire yamenye ko Mushayidi yishe abahutu ari uko ahawe igikombe cyo guharanira demokarasi cyitiriwe Ingabire Umuhoza Victoire uyoboye FDU-Inkingi?

None se Bwana Rutayisire Boniface, ko watubwiye ko Mushayidi ngo yishe abahutu ngo abatamuzi tuzamumenya, ibyawe byo byaba ari shyashya? Ese iby'urupfu rw'uwigeze kuba Bourgmestre wa Nyabikenke nyuma gato y'uko inkotanyi zifata ubutegetsi witwaga Dusabumuremyi Elie wishwe mu mpera z'Ugushyingo 1996 waba hari icyo ubiziho? Ngirango ntutubeshye ko utamuzi kuko aho yari atuye ni kwa sobukwe. Ndavuga kwa se w'umugore wawe Mukarwego Dorothée, ariho kwa Sebuhoro (Imana imuhe iruhuko ridashira) na Epiphanie kandi ikizwi ni uko umunsi Dusabumuremyi Elie yicwa wari uri aho i Nyabikenke. 

Reka nkwibutse niba waribagiwe:

Uwahoze ari Bourgmestre wa komine Kayenzi muri za 1996 ariwe Dusabumuremyi Elie yapangiwe kwicwa kubera ko yavuganiraga imfungwa zari zifungiye muri komine yayoboraga icyo gihe kuko abasirikari n'abitwaga abakada bajyaga muri kasho bagakuramo imfungwa bakajya kuzica. Mu gihe yavaga ku biro bya komine ajya iwe ageze ahitwa i Kigwaguro ataha iwe mu Ruramba yahuye n'abasirikari baramufata bamukura kuri moto yari ariho batangira kumukubita. Igihe yatakaga abaturage barahuruye batabaye maze abasirikari babamishamo amasasu bariruka barahunga. Icyo gihe kandi ukaba wari wiriwe hariya hafi ya komini aho wagendagendaga uri kumwe n'umukada wari kuri Komine Kayenzi witwaga Emmanuel kandi ngo abo kwa sobukwe bari bafitanye amakimbirane n'uwo Dusabumuremyi Elie bamuziza ibyo yari atunze.

Urabizi neza ko umurambo wa Dusabumuremyi Elie wishwe muri uwo mugoroba kugeza n'aya magingo utaraboneka kandi icyo abatuye aho bemeza ni uko mu kuwuvana aho yari yiciwe bajya kuwujugunya ahantu kugeza ubu hatazwi keretse udufashije tukamenya irengero ryawo watwawe mu kamodoka wagendagamo icyo gihe ka kamyoneti k'ubururu. Ese ako kamodoka waba ukazi? Ese uwo munsi Dusabumuremyi yicwa ntiwari uhari? Ese uriya mukada Emmanuel ntimwari kumwe? Ese Dusabumuremyi ntumuzi? Ese uko yapfuye ntubizi? Ese uwo munsi wakoraga iki i Nyabikenke ko iwanyu ari za Kibungo?

Njye singushinja ariko abakuzi banakubonye bazagushinja igihe nikigera. Uriya mugambi mubisha kandi ukaba warapanzwe ku buryo buzwi mu bawuvugwamo hakabamo n'uwari Sous Préfet wa S/ Préfecture ya Kiyumba ari we Dr Vétérinaire Zimulinda ubu ukorera mu gace k'Umutara kuri iki gihe. N'ubwo rero uhatira Mushayidi gusaba imbabazi ibyo wavuze ko uzi neza kandi uzerekana igihe nikigera nawe wari ukwiye kubanza ukisuzuma ukareba niba utari ukwiye kubanza gusaba imbabazi umuryango wa Dusabumuremyi Elie ubu utarigeze ubona umurambo we aho wajugunywe ndetse niba hari n'abandi bazagushinjwa igihe kigeze ukaba ubasabye imbabazi hakiri kare aho kwitwaza abahutu ngo urebe niba bakuyoboka. Sigaho gukomeza kujya mu manjwe ejo bitazakugaruka ahubwo ufate umurongo wa kigabo werekeze iya demokarasi.

Bene izo politiki zarashaje dukeneye ko abanyarwanda dusasa inzobe tukarangiza burundu ibibazo twatejwe na politiki zo kujijisha nk'izo mukora ngo aha murakina politiki zo mu birere cg mu biti sinamenya kandi rubanda irimo kubozwa n'ubutegetsi bamwe mwagize uruhare gushyiraho ariko mukaba mwarananiwe guhagarika ibibi bukorera abanyagihugu. Abashaka abayoboke b'amashyaka yanyu nababwira iki ariko ntimwitwaze gusenya FDU ngo mukunde mubone abarwanashyaka kuko ntimuzanabishobora mbaye mbakuriye inzira kumurima! Nimumenye ko ibyo mwakoze tutabyibagiwe ku buryo twapfa kongera kubiruka inyuma nyamara mwishakira inyungu zanyu mukongera kuturoha mu manga ngo murakinira mu birere. 

Kagame ni urusyo tugomba kwitura byanze bikunze naho ibindi muzana mumenye ko namwe mutari shyashya mu bibazo byabaye mu Rwanda. Gusa abemera gufata inzira nziza ngo tubishakire umuti wa burundu tuzagendana ariko abibeshya ko bakinira mu kirere mwibuke ko u Rwanda n'abanyarwanda batari mu kirere. Muzaba mubasize ku isi mugiye gukinira mu kirere aho kubegera ngo mufatanye gukemura ibibazo byabaye akarande mu gihugu bamwe mwanagizemo uruhare ruzwi wenda ruzanagaragarizwa abanyarwanda igihe kigeze.

Singamije guharabika ariko Rutayisire n'abo mufatanya gushaka gusenya FDU mugamije inyungu zanyu bwite mujye mwibuka ko abanyarwanda babazi kandi hari ibyo bashobora kuzababaza. Aya makuru yavuye ku babazi neza kuko njye ntakuzi ariko n'abandi mumenye ko amateka yanyu azwi mwari mukwiye kuyagorora hakiri kare aho kujijisha mugirango abanyarwanda ntibabazi. Bazabashyira ku karubanda umunsi umwe bababaze ibyo mwabakoreye aho kujijisha ko mwakoze ibi n'ibi kandi hari ibyo bo bazi mwabakoreye.

Nimusigeho gukomeza gutiza umurindi Kagame na FPR mu kuturimbura!

4 comments:

  1. Iki ni igisubizo cyatanzwe na Rutayisire Boniface kuri Majyambere kirangije gitangazwa kumbuga zose n'ahandi. Twizere ko ahita ahanagura ibinyoma bye by'ibihimbano


    From infotubeho@yahoo.fr :

    Partie I:

    Ikibazo cy'iyicwa rya Dusabumuremyi Alias ntaho Rutayisire Boniface ahuriye nacyo:

    Ndamenyesha abantu bose ko ibintu byadutse byo guhimba ibinyoma ngo barashaka kumvisha Rutayisire Boniface bamugerekaho ubwicanyi bwakorewe Bourgmestre Dusabumuremyi Elias ari ibinyoma.
    Abantu bazanye ibyo bintu kuri internet bahise bigaragaza ko icyo abanyarwanda babereyeho ari ibinyoma bagamije kwica. Ndetse muguhimba ibyo binyoma harimo n'ubuswa bwinshi.
    Njyewe Rutayisire Boniface ndatangaza ko ntaho mpuriye n'urupfu rwa Dusabumuremyi Elias. Abahimbye ibyo bintu biragaragara ko ari abicanyi bahimba ibinyoma bidashobora gufata.
    Uwavuze ko Dusabumuremyi yicwa nari muri Komini yayoboraga ni ibinyoma. Nta n'ubwo naherukaga muri iyo Komini. Uwo munsi yishweho nari i Kigali mukazi kanjye kurinda ngeza nijoro. Haba muminsi yabanjije haba uwo munsi ndetse no muminsi yakurikiye nari i Kigali mukazi kanjye.
    Ndetse ayo masaha bavuga ko yishwemo njye nari ndimo kuvugana n'umukiriya wanjye w'umuzungu muri USA ntegura ibicuruzwa bye (by'ibitabo yari yarakoreye commande) kuko muri sosiyete yanjye harimo ishami ryari ribishinzwe. N'ubu ibyo bitabo ushobora kubisanga muri za bibliotheques zo muri Amerika aho nawe yabicuruje. No muri ayo masaha namwoherereje fax ashobora no kuba akiyifite.
    Abahimbye biriya by'ubwicanyi babigereka kuri Rutayisire Boniface ni ibinyoma byo kugirango bihimure ariko babikoze mumakosa kuko babikoze kumuntu batazi neza.
    Ikindi abantu bahimbye ibyo binyoma nabonye bavuze ko imodoka yanjye yari ihari kandi ari ibinyoma kuko umuturage wa mbere watabaye Burugumestiri yicwa yatangarije kuri radio ijwi ry'amerika mugitondo ko we yiboneye ko imodoka yari ihari yari imodoka y'umweru ya Tata y'abasirikare ndetse ikaba ariyo yatwaye Burugumesitiri akagenda atabaza. Uwo muturage wari utabaye yavuze ko yirukanywe n'abasirikare kandi yavuze ko yabiboneye. Nta modoka y'umweru rero nari mfite muri icyo gihe.
    Uwahimbye ibinyoma rero ko Rutayisire Boniface yari ahari n'imodoka ye ibyo ni ibinyoma bidashora gufata.
    Uwahimbye ibinyoma yongeyeho ko Dusabumuremyi yari Bourgmestre wa Komini ya Kayenzi, ibyo sibyo ahubwo yari Bourgmestre wa Komini ya Nyabikenke. Ibi byose biragaragaza ihuzagurika rikomeye kuburyo abantu nk'aba bakwiriye kubihanirwa.

    Rutayisire Boniface

    ReplyDelete
  2. From infotubeho partie II:

    Souite y'inyandiko ya Rutayisire Boniface asubiza Majyambere

    Ikindi kigomba kumenyekana n'uko ayo makimbirane na Burugumestiri n'umuryango w'umugore wanjye ntayigeze abaho. Kuva abaye Bourgmestre ndetse ataranamuba barasabanaga neza ndetse hari hashize amezi menshi adutumiye mubirori yari yakoresheje muri Komini ye tujyayo nk'abashyitsi bakuru dusabana nawe hamwe n'abaturage bose. Ikindi kitari kizwi n'uko uwo mu Burugumesitiri yari amasano n'umuryango w'umugore wanjye. Kuremenyekana ibintu bidashobora gufata uhimba urwango aho rutigeze ruba ni ubwicanyi nk'ubundi.
    Ikigomba kumenyekana ahubwo nuko hari abantu banga Mabukwe bakomoka muri iyo komini kuko yabarokotse kumunota wa nyuma bamushoreye ari ikivunge cy'ishyano ryose bagiye kumuroha muri Nyabarongo noneho bagera kugasozi bagenda bamunona bamwambitse ubusa Komini igahita ifatwa n'inkotanyi bakiruka. Niba rero abahimbye ibinyoma baba baciye kubantu nkabo kugirango bumvishe uwo muryango baciye kumukwe wabo ibyo nabyo ntibishobora gufata kuko Rutayisire Boniface ndi umuntu utagira amaraso kuntoki n'imana irabizi.
    Ahubwo abavuga ko muri ibyo bihe Rutayisire Boniface yaba yarashoboraga kwica abahutu ni ubushinyaguzi kuko bagombye kubanza kumenya ko muri ibyo bihe aribwo abo bavukana ndetse n'abandi bagize umuryango we aho avuka bari bamerewe nabi i Kibungo. Ntabwo waba wicirwa abantu i Kibungo buri munsi ngo noneho wishorere ujye kwica abo musangiye ingorane z'ubwoko i Gitarama. Iyo minsi bavugamo iyicwa rya Burugumestiri nibwo nari ndimo mpuruza za droit de l'homme nzijyana i Kibungo n'ahandi ngo zitabare. Ese waba wahurujwe ngo iwanyu abo muva inda imwe babateye banaga ibishangara byaka munzu ngo bayibatwikire hejuru ikanga ikabananira kuko yari yubakishije ciment n'amabati noneho ngo nawe urajya kwica abahutu Gitarama. Muri abahemu b'abagira nabi. Abahimbye biriya binyoma ni abicanyi nk'abandi bose imana izabahana.

    Rutayisire Boniface

    ReplyDelete
  3. From infotubeho :

    Igice cya gatatu cy'inyandiko ya Rutayisire Boniface asubiza Majyambere

    Ahubwo muzabaze neza muzasanga abahutu b'i Gitarama narabagiriye akamaro gakomeye kuko namaganye akarengane bakorerwaga. Ndetse nageze naho mbona ibintu byakomeye mpitamo kubashingira n'ikinyamakuru spécial kugirango cyamagane itsembabagabo ryari ryarahadutse muri gitarama. Muzashake ikitwa La vigilance muzabonako gitabariza Gitarama kivuga ko nta mugabo w'umuhutu usigaye i Gitarama. Kandi hari abicanyi bunamuye icumu bumvise ko bitangiye kwamaganwa kumugaragaro. Kwandika ibyo bintu muri icyo gihe kandi nkabicapa muri imprimeri ya sosiyete yanjye kubuntu ntabwo ari ikintu cyoroshye. Njye ntacyo ntakoze ngo ndengere abantu ariko ariko abo warengeye iyo batangiye guterura umuhoro w'ibinyoma ngo bakwice utangira kwibaza icyo abantu aricyo.
    Muzabaze na Murengerantwari wandikaga Nyabarongo ninjye namwandikiraga ibikomeye nk'ikinyamakuru kigeze gusohora rapport y'Amnistie yose.
    Ntabwo navuga ngo inyiturano y'abahutu kandi nanjye ndiwe n'ubwo mugeza aho mukabunyambura. Mukubeshya ko naba mfite amaraso kuntoki mukoze ikosa ry'amateka kuko muhimbye ikintu kidashobora gufata. Yaba umuhutu cyangwa umututsi ntamuntu n'umwe nigeze ndya urwara cyangwa ngo ngire uwo mbeshyera. Yewe nta n'uwo nafungishije. Ndetse hari n'abantu bangiriye nabi muri 1994 bari muburayi kuri ubu, abo bose bari i Kigali nyuma ya 1994 barabizi ko ntacyo nabatwaye. Ndi umuntu w'imana. Hari n'uwo nigeze kubona muburayi wari mukivunge cy'abaturage mugiturage cyanyicaje hasi muri 1994 we asaba abaturage ngo bahite banyica hanyuma abaturage baramwangira biyemeza kuzinduka bajya kundoha muri Nyabarongo kuko batashakaga kuvunika bahamba igitumbi cy'umusore, uwo muntu ari mu Burayi sinamuriye n'urwara araho aragaramye ni umutagisimeni n'ubwo iyo duhuye abura amahoro. Uwo munsi abaturage bazindutse baza kunshaka aho bambikije ngo bajye kundoha muri Nyabarongo basanga abacuruzi banyibye banjyanye i Gitarama i Kabgayi ariko bananirwa kungezayo. Ngo haje abaturage barenga ibihumbi bitatu b'imisozi hafi itanu bitwaje ibicumu n'ibisongo. Abo baturage bose nta n'umwe nyuma ya 1994 nagiriye nabi ahubwo bamwe muribo hari nabo nasabiye amashuri y'abana babo abandi mbaha akazi. Imana yandinze ikandokora ntabwo nayihemukira nkora amaraso y'umuntu. Nahakanye ko nzasaza ntakoze amaraso. Imana izakomeze imfashe indinde ibyo bintu.
    Nabivuze kenshi ko ntawe uzanyegekaho amaraso ngo bifate kuko ibihe byonyine nari mvuyemo hamwe n'ibyo nanyuzemo byose sinshobora gukora ikintu cyabuza umuntu ubuzima. Ndi umwere utagira inenge. Ndi muri bake b'abanyapolitiki batagira ikizinga na busa. Ibyo kandi mbishimira imana kuko yandokoye ndetse ikampa n'umutima wo gufasha abandi nkanabitangira.
    Le 30/03/2012
    RUTAYISIRE Boniface
    tel (32) 488 250305
    email: infotubeho@yahoo.fr ( yahoo.fr)

    ReplyDelete
  4. Igice cya kane cy'inyandiko ya Rutayisire Boniface isubiza Majyambere


    Date: Friday, March 30, 2012, 3:36 AM


    Majyambere
    Nk'uko uri bubibone munyandiko maze gutangaza hasi, ntaho mpuriye n'ikibazo cy'iyicwa rya Bourgmestre Dukuzumuremyi Eliyasi.

    Niba ibyo bintu wabihawe n'uwaba ashaka kuvuganira Mushayidi mumafuti, uwo muntu umusubize ko yahushije rwose.
    Ikindi kandi mugomba kumenya ntabwo gutangaza ibya Mushayidi byakozwe ari uko yabonye igikombe, oya rwose usubiremo urebe amakuru neza, ikibazo cya Mushayidi kizwi guhera kera. uzabaze bamwe bari muri FDU hari abafite ayo makuru guhera kera.
    Gutangaza ibya Mushayidi si ukudindiza opposition ahubwo ni ukuyiteza imbere cyane ndetse nawe bikamugirira akamaro, muzabibona kera kuko akenshi ibyo nkoze hari benshi batajya bahita babyumva ariko nyuma bakangarukira.

    Kubyo kuvuga ko nshaka abayoboke nitwaje andi abandi bayoboke b'amashyaka, muribeshya cyane. Njye mfite abayoboke maranye igihe ndetse nibenshi cyane barenze n'abanyu kure cyane nindamuka mbakanguye bose. Nihaza n'abandi kubera bashimye inzira ndimo bazaze ni karibu ariko hari n'abahasanzwe benshi.

    Muri biriya bikuru byawe, wavuzemo uwitwa Zimurilinda, ndagirango nkubwire ko uwo muntu ahubwo hari amakuru yangezeho avuga ko uwo muntu anzira bikomeye kuko mvugira aba victimes b'abahutu. Nta kintu nziranyeho nawe.
    Majyambere rero, kubireba ubwicanyi bwakorewe abahutu cyangwa abatutsi ntana kimwe nigayaho kuko ndi umwe mubantu batagira ikizinga. Ndetse nibyo byampaye imbaraga zo kuvugira abavictimes bose kuko ndiyizi ko ndi umwere kuburyo n'uwamparabika bitafata. Ngitangira no kwamagana ubwicanyi bwa FPR kumugaragaro benshi baremekanyije ibinyoma ariko byose bikikubita hasi kuko ntakuri kurimo. Nawe rero ibi uvuze ni ibinyoma ugize nabi kandi uzahora ubyicuza ubuzima bwawe bwose numara kumenya neza.
    Njye ufite icyo amvugaho azajye agitangaza ntakavuge ngo arindiriye inama ngobokagihugu kuko ibyo ni amaringushyo ya politiki kubibazo bireba ubucamanza.
    Nta cyo nikanga imbere y'abantu n'imana. Soma iyo nyandiko yanjye iri hasi iraguha amakuru arambuye.
    30/03/2012
    Rutayisire Boniface

    ReplyDelete