Urubuga DHR
Tariki ya 27 Mata 2011
Umuhoza wa twese, komeza ubutwali
Victoire uzatsinda uru rugamba
rw'amahoro wiyemeje
Kuko Imana ikurangaje imbere
Rugero rw'abatoya
Rumuli rw' abatotezwaRugendo rusize ubutungane
Rwanda rw'ejo
Ruvugira amako yose
Nta n'umwe usigaje inyuma
Abanzi b'Urwanda bazagushyira mu rwobo
Rw'intare aka Daniel (Bibiliya)
Aliko zizatinya kukulya
Bazakujugunya mu rwobo
Aka yozefu mwene Yakobo (Bibiliya)
Aliko uzavamo uli muzima
Wakandagije ikirenge cyawe
Mu Rwatubyaye uti:"Ntimugire ubwoba"
Abenshi barabushira
Baragukulikira
Baragukulikiza
Turacya gukunda
Turacya kuli inyumaTuracya haranira amabwiliza
N'amahame dusangiye
Kugirango tugeze igihugu
Cyacu kuli demokarasi
Hali igihe tubabara
Tugacika intege Aliko ni ibya Muntu
Iyo tukubonye uboshye
Uli ku mapingu
Nk'aho uli umujura!
Umutima urameneka
Aliko ntiduhagarara
Kuguharanira No guharanira ukuli
Twimilije imbere
Iyi foto ili hasi hano
Uvuga iki neerlandaisN'ubwo ufunze bwose
Inteye ishema
Reba ngo uraseka
Udidibuza indimi zose
Uli umuhanga koko!
Imisatsi yawe irogoshe
Aliko uburanga n'ubwo Wihaliye,
Nta wundi mubusangiye
Itegereze uko wakiliye
Abo bantu balimo ambassadeur!Umuhoza we,
Komeza uduhoze
INKURU BIJYANYE:
Interview: Victoire Ingabire |
No comments:
Post a Comment